Muri kaminuza zose zo mu Rwanda habarurwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 86 barimo amashuri ya Leta n’ayigenga. Ayigenga yonyine yiharira 58% by’abiga muri za kaminuza, bivuze abagera ku 50,000 gusa abagera ku bhumbi 10 ntibagarutse kwiga nyuma yo gufungura amashuri yari yafunzwe kubera Coronavirus.
Nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, amashuri ari mu nzego za mbere zahuye n’ihungabana ry’ubukungu kubera icyorezo cya Covid-19. Ibi byatumye abigaga muri kaminuza zigenga bagera ku 10,000 batagaruka kwiga.
Dr Mukankomeje Rose uyobora inama y’igihugu ishinzwe uburezi, HEC, avuga ko "batangiye ibiganiro n’abashinzwe imicungire y’ikigega leta cyagenewe kuzahura ubukungu, by’umwihariko icyiciro cyazahajwe na Covid-19. Gusa benshi bavuga ko kubona amafaranga yo muri iki kigega bikigoranye kubera amategeko n’amabwiriza bisabwa."
Umuyobozi w’ihuriro ry’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda, Kabera Callixte, yabwiye VOA ko uretse ingaruka z’icyorezo ca Covid 19 zageze ku banyeshuri, n’amashuri ubwayo yahuye n’ingorane zirimo no gufunga.
WASOMA: https://bwiza.com/?Kaminuza-zigenga-ziratakambira-Leta
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo