Bimaze kumenyerwa ko ubuyobozi bw’Igihugu cyacu na bamwe mu baturarwanda bo mu gihugu imbere bahura n’abatuye mu bihugu byo hanze, bazwi ku izina rya Diaspora nyarwanda mu cyitwa Rwanda day. By’umwihariko, uwo mushyikirano ubahuza na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Iri huriro rimaze kuba urubuga ndasimburwa mu gushimangira isano idacika ihuza abayobozi n’abayoborwa, ku ruhande rumwe; ku rundi ruhande, igahuza abanyarwanda batuye hanze n’ababa mu gihugu imbere.
Nkuko kandi byemezwa n’abahanga, burya Igihugu kigizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi : Ubutaka, abaturage (bayoborwa, inzego z’ubuyobozi- abayobora). Izo nzego zose zihuzwa n’Umuco utuma byitwa imbaga (nation). Iyo nyabutatu ni ndatana, ntayegayezwa kandi ni ndasimburwa. Iyo uri mu rugendo mu mahanga ukumva umuntu avuga ururimi rw’ikinyarwanda uhita wumva ko ari mwene wanyu bityo ukamukunda utamuzi ubwo mugatangira kuganira.
Kuki ntanze izo ngero? ni uko nifuje gutanga igitekerezo kubyanozwa muri Rwanda Day. Nubwo ibyo byose biba bihari, bisabanisha abaturage n’abayobozi ubona ibyishimo biba byose bishingiye k’ugukunda igihugu no kugikumbura cyane ko abenshi batakizi kubera kuvukira mu mahanga abandi bagiheruka kera.
Ku bijyanye n’ubutaka bw’igihugu, iyo turi muri Rwanda day, ni nk’aho tuba twaremye igihugu cy’u Rwanda aho byabereye (virtuel). Abanyarwanda bo baba bahari ndetse bacyeye, babucyereye. Ku bijyanye n’umuco na byo biraho, ariko haracyarimo utubazo dukwiye gukosorwa, maze tukizihiza u Rwanda uko umuco ubishaka kandi ubiteganya. Simpamya ko hashobora kubaho China day mu gifaransa, Israel day mu kirusiya, n’ibindi n’ibindi.
Ururimi rw’Ikinyarwanda niruhabwe agaciro
Birazwi ko imbaraga za buri mbaga, buri muryango cyangwa se buri gihugu ari Umuco wacyo, ubumbye abenegihugu. Ibi byiyongeraho ko twe tugira amahirwe yo kuba kimwe mu bihugu abenegihugu bahurira ku rurimi rumwe n’umuco umwe. Nkeka ko byaba byiza iyi ngeri ishyizwemo imbaraga zikwiye, maze Umuco wacu ukagaragara koko.
Muri iyo njyana, ku bwanjye nsanga izina ry’ihuriro “Rwanda Day” ubwaryo rikwiye guterekerezwaho. Ese buriya turyise « Rwanda nziza i Mahanga » (dufatiye ku ndirimbo y’igihugu) , hari aho byaba bitatiye intekerezo yubakiyeho kiriya gikorwa? Mbona twajya twongeraho aho byabereye, tukavuga tuti : “Rwanda nziza i Boni (Bonn)”, “Rwanda nziza i Buruseli (Bruxelles)”, bityo bityo.
Duhereye kw’izina, byatuma n’imbwirwaruhame n’amagambo yose avugwa atambuka mu kinyarwanda gusa, wenda uretse ku banyamahanga b’inshuti z’u Rwanda. Nubwo ntawakwirengagiza amateka yacu yatumye bamwe mu bana barwo badakurira mu muco warwo , nkeka ko tubyihayeho umuhigo byagira igihe bigomba kurangira. Bityo nyuma y’imyaka itarenze 10 uwashaka kumenya ururimi yaba yabigezeho.
Nidukomeza kureka umunyarwanda akatubwira ibyiza by’umuco wacu mu rurimi rw’amahanga, maze hakaba n’abasemuzi badusemurira ubutumwa bw’umuyobozi mu kinyarwanda, ntawe bizatera ubushake n’inyota byo kukimenya. Byazaba nka byabindi iyo utavuze indimi z’amahanga (abakoloni) abakwegereye bagufata nk’inkandagirabitabo, injiji n’ibindi biganisha kukudakundisha abanyarwanda ururimi ( umuco).
Mu rwego rwo gusigasira umuco wacu " ikinyarwanda cyagombye kuba arirwo rurimi rukoreshwa maze abatacyumva akaba aribo basemurirwa". Abanyarwanda bo muri Diaspora bakwiye gushishikarizwa kwiga no kwitoza ikinyarwanda n’umuco ruhetse. Ibi bigashyirwa ndetse muri gahunda y’ibikorwa byihutirwa bashinga amatorero cg amasomero.
Hari n’undi muti, kandi wahesha agaciro rumwe mu nzego, ntekereza ko abayobozi batazi neza ikinyarwanda, nyamara bafite ibyo bagomba kubwira abanyarwanda babategereje, bashobora gufashwa n’Inteko y’ururimi n’umuco, amagambo yabo bakayabahindurira mu Kinyarwanda, maze bakayasoma, si icyaha, si n’igitangaza! Bigenze bityo, n’umutungo washorwaga mu isemura wafasha mu zindi ngeri zijyanye n’itegurwa ry’uwo munsi.
Kandi twibuke ko n’ indirimbo yububahiriza igihugu cyacu( Rwanda nziza) ifite igitero kigira kiti) :....ururimi rwacu rukaduhuza... byaba byiza bishyizwe mu bikorwa muri Rwanda nziza i Mahanga
Twizihize tunizihirwe mu muco Gakondo
Kubera ko uwo munsi ari uwo kwizihiza u Rwanda rwiza i Mahanga, abahanzi b’ingeri zitandukanya bakwiye guhabwa umwanya ugaragara. Bityo, igitaramo kirimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gikwiye kugaragaramo Intore, Ababyinnyi b’abari n’abategarugori, abasizi n’abandi.
Nubwo Rwanda nziza I Mahanga isusurutsa ikanasabanya abanyarwanda, ikwiye no kuba inzira itaziguye yo kwizihiza, kumurika no gukumbuza benshi Umuco w’Igihugu cyacu, maze uwo mushyikirano tumenyeshwamo icyerekezo cy’Ubuyobozi na politiki by’Igihugu bigakorwa mu njyana y’Umuco wo mugozi uduhuza.
Muti kuki ? Burya umukino w’Intore ushushanya urugamba rwo kurengera igihugu mu njyana y’umukino; abari n’abategarugori na bo mu mbyino zabo bakerekana ubwiza bw’imbere n’inyuma. Uzasanga bagaragazamo kurera, kwakira, impuhwe, imbabazi, indangaciro zo hejuru n’ibindi. Perezida wa Repubulika, nk’umuyobozi mukuru w’igihugu n’umurinzi w’umuco, agomba kutubonamo ko tukiri kumwe muri gahunda yo kurengera igihugu, kandi ko abagore bakibyara bakarera, bacyakira abo bashakanye n’ababasanga... ibyo rero byerekanwa mu njyana, ubugeni n’ubuhanzi (Folklore).
Ariko kandi ikwiye kuba n’inzira itaziguye yo kwizihiza no gukumbuza bamwe Umuco w’u Rwanda; maze ibyo bigaha injyana uwo mushyikirano tumenyeshwamo icyerekezo cy’ubuyobozi na politiki by’igihugu muri rusange, nkuko bisanzwe.
Kubera ko abahanzi nyarwanda bamaze kuvanga ibihangano byabo niby’imico y’amahanga bityo umuziki mwimerere nyarwanda ukaba ugenda ucyendera byaba ari ukuwugarurira hafi bityo abitabiriye Rwanda Day bagakumbuzwa indirimbo zo hambere.
Mureke duhagarukire guhesha ururimi rwacu umwanya rukwiye, tuzirikana ko ururimi ari rwo ngobyi y’umuco. Mugire u Rwanda Ingobyi iduhetse, abarutuye b’indatsimburwa , n’Umuco wacu utubumbiye hamwe, maze tubonereho tube abadatana!
Tanga igitekerezo