Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yirukanye Fortunat Bisesele wari umujyanama we wihariye nyuma yo gutangaza ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na Perezida Paul Kagame mbere y’uko umwuka mubi waduka hagati yabo.
Bisesele yirukanwe mu ijoro ryakeye asimbuzwa Kahumbu Mandungu Bula nk’uko itangazo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu muri Congo (RTNC ribivuga).
Ejo ku Cyumweru ikinyamakuru Jeune Afrique cyari cyatangaje ko Biselele na Pacifique Kahasha ushinzwe misiyo za Perezida Tshisekedi bari bahamagajwe n’urwego rushinzwe iperereza muri Congo (ANR), gusa nyuma bakaza kurekurwa ku itegeko rya Tshisekedi.
Bisesele yirukanwe mu gihe muri uku kwezi ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Alain Foka wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yahishuye ko hari ’amasezerano y’ibanga’ Tshisekedi yari yarabanje kugirana na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mbere y’uko bombi bashwana.
Icyo gihe yavuze ko Tshisekedi akimara kuza ku butegetsi yegereye Perezida Paul Kagame nk’umuntu wari uziranye n’abantu batandukanye hirya no hino ku Isi, akamusaba ko babyaza umusaruro amabuye y’agaciro ya Congo Kinshasa ku bw’inyungu z’ibihugu byabo bombi.
Yagize ati: "Perezida Tshisekedi yasabye mugenzi we w’u Rwanda ikintu cyoroshye. [Yaramubwiye ati] turi igihugu gikize, muri abaturanyi bacu. Nta ntambara n’imwe izakuraho kuba turi abaturanyi. Ngiye kukugezaho imishinga izatubyarira inyungu twembi."
Bisesele yakomeje avuga ko icyo gihe Tshisekedi yabwiye Perezida Kagame ati: "Mfite amabuye y’agaciro iwanjye kandi agushimishije, nawe ufite ubushobozi kubera za aderesi z’abashoramari bo ku Isi yose; bityo tugiye gukorana mu buryo bwo gufatanya guteza imbere akarere."
Uriya mujyanama wa Tshisekedi yavuze ko inshuro nyinshi we ubwe yagiye aza i Kigali ashyiriye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Tshisekedi.
Yavuze ko u Rwanda na RDC bari bamaze gutera "intambwe ishimishije", kugeza ubwo ibyo yise inyungu zidasobanutse zitangiye gushwanisha ibihugu byombi.
U Rwanda na RDC bashwanye nyuma y’igihe gito ibihugu byombi bisinyanye amasezerano agamije kwimakaza umucyo mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa Zahabu hagamijwe guhashya ubucuruzi bwayo bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.
Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 26 Kamena 2021, ubwo Perezida Kagame yasozaga uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga mu Mujyi wa Goma muri RDC.
Ku ruhande rwa Congo amasezerano ku kunoza ubucuruzi bwa zahabu yashyizweho umukono na Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.A), mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Dither Ltd.
Mu cyumweru gishize Congo Kinshasa yasinyanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu amasezerano mashya yerekeye ubucuruzi bwa zahabu, mu muhango wabereye i Kinshasa.
Perezida Tshisekedi icyo gihe yavuze ko amasezerano y’ubucuruzi bwa zahabu agiranye na UAE ari yo yashatse kugirana n’u Rwanda ariko bikaza gupfa.
Ati: "Aya masezerano tugiranye na UAE ni yo twifuzaga kugirana n’Umuturanyi, ariko nti byashobotse ku mpamvu zitandukanye."
Tshisekedi ntiyahishuye izo mpamvu izo ari zo, gusa Congo Kinshasa imaze igihe yarivumbuye ku Rwanda nyuma yo kurushinja guha ubufasha inyeshyamba za M23 zimaze igihe mu mirwano n’ingabo zayo.
2 Ibitekerezo
Brinken Kuwa 17/01/23
Abayobozibavuga cyanentabwo abarisawa
Subiza ⇾nuru Kuwa 17/01/23
Iyomuvuga abayobozi mwazana amabandi gusa umunwa umukozeho
Subiza ⇾Tanga igitekerezo