Nyuma y’iminsi myinshi humvikanye bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagaragaje impungenge batewe no kugumishwa ku ishuri ngo bige nyamara amasomo barayasoje, ubu aba banyeshuri bakomeje kwibaza ukuntu bishoboka ko bakiga kandi nta ntego ’objectives’ z’amasomo bahawe na kaminuza bigamo.
Iki ni ikibazo gihuriweho n’abanyeshuri hafi ya bose bo muri iyi kaminuza, ariko by’umwihariko abiga mu mashami y’ubuvuzi bari kwimenyereza umwuga biga. Bamwe muri aba banyeshuri batangarije BWIZA ko kuva bakongererwaho igihe cyo kwiga batigeze basobanurirwa na rimwe impamvu yabyo, ikindi kandi aho bari ubu babuze n’ibyo bakora, aho usanga bapfa ubusa. Iki gihe basanga bakabaye bakibyaza umusaruro babaye barahawe intego z’amasomo.
Mu kiganiro na B&B Fm Umwezi, umwe mu banyeshuri biga muri iyi kaminuza, yagaragaje ko imbogamizi abanyeshuri bafite ari uko badahabwa ibisobanuro ahubwo bakisanga imyanzuro bafatiwe itabanyuze, ndetse rimwe na rimwe ibitekerezo byabo bikamburwa agaciro. Ikintu nyamukuru ashingiraho ni ukuntu basoje amasomo muri Gashyantare, ariko kugeza ubu bakaba barakomeje gusiragizwa.
Uyu munyeshuri yifashishije urugero rw’aho hari abanyeshuri boherejwe kujya gukomereza ibikorwa byo kwimenyereza umwuga ku bigo nderabuzima, ibintu bitari bisanzwe. Aba banyeshuri aho bari, nta ntego bafite zo gukurikiza usibye ubwitabire bwabo gusa, hamwe babifata nk’akajagari bari guteza mu bigo byabo.
Kwiga badafite intego bibangamiye ireme ry’uburezi bahabwa
Bwana Kabagambe Ignatius, umuvugizi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yabwiye umunyamakuru wa B&B Fm Umwezi ko ibibazo byose aba banyeshuri bibaza bizasubirizwa mu kiganiro kuri televisiyo y’igihugu (RTV).
Yakomeje amubwira ko ikiganiro kizaba mu mpera za Gashyantare 2024. Kugeza ubu umunyamakuru wabwiwe ibi nawe ntazi niba koko ikiganiro uyu muyobozi yari yararikiye abanyeshuri cyarabaye! Abanyeshuri nabo bakomeje gutegereza baraheba.
Ese kuri televisiyo na X niho ibibazo byose bisubirizwa? Hari ababona hakenewe y’uko abayobozi bajya basanga abanyeshuri bireba bakaganira nabo bakumva n’ibitekerezo byabo, kuko ahanini usanga hari n’abadakoresha televisiyo, cyangwa se ngo bakoreshe imbuga nkoranyambaga igihe cyose. Ariko iyo begerewe babasha kumenya amakuru.
Kuki bikunze kuvugwa ko iyi kaminuza yivuguruza cyane mu matangazo yayo menshi itanga?
Kubura uwabasubiza byabashyize mu gihirahiro. Mu buryo busanzwe nk’uko bisobanurwa n’impuguke mu burezi, kugira ngo uburezi butangwe neza kandi bufite ireme, mbere na mbere imfashanyigisho igomba kuba iteguye hanyuma ikajyanishwa n’ingengabihe ikwiye. Mu gihe imfashanyigisho yaba yarangiye ntibiba byumvikana uburyo ingengabihe yakomeza gukurikizwa. Bamwe babifata nko gutakaza umwanya wakabaye ugenerwa n’ibindi bifite agaciro.
Ku kijyanye no kuba umunyeshuri yagumishwa mu ishuri atanahawe intego zo gukurikiza nk’uko bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda babivuga, hari abemeza ko imbaraga bakabaye bazakoresha mu gihe kizaza ziba zirimo kuhatakarira. Yagize ati "Kwiga nta ntego umunyeshuri afite birabangamye cyane, kuko usanga aba atazi ibyo kwitabwaho ngo amenye".
Ese kaminuza ifite izihe mbogamizi zituma idasobanurira abanyeshuri bayigamo?
Guhera taliki 16 Mutarama 2024, ubwo itangazo ryo kongera ingengabihe ryashyirwa ahagaragara na Kaminuza y’u Rwanda, nibwo impaka zatangiye kuba nyinshi, abanyeshuri bakibaza nyuma bakaza bakanisubiza. Babuze igisubizo ku bibazo byinshi bibaza ku ngengabihe yahinduwe, mu buryo abari basoje amasomo yabo bahamya ko byababangamiye cyane ariko bakaruca bakarumira.
Hari n’abatinya kuvuga urwego byabagizeho ingaruka bagamije kwirinda ko banafatirwa ibihano na kaminuza.
Scovia Mutesi, mu kiganiro The Real Talk kuri B&B Fm Umwezi, cyabaye ku cyumweru taliki 03 Werurwe 2024 abona nka kaminuza ireberera abanyeshuri ikwiye kujya ibanza ikaganiriza abanyeshuri bayo mbere yo gufata ibyemezo. Ati "Hakwiye kujya haba ibiganiro mpaka hagati y’abanyeshuri na kaminuza, hanyuma bakareba ibyo bemeranyaho impande zombi mbere yo gufata ibyemezo".
Scovia yakomeje avuga ko abayobozi bakwiye kujya babanza bagashaka ibisubizo bazatanga nyuma y’uko biherereye bagafatira ibyemezo abo bayoboye. Ati "Niba mwemeje gahunda mu cyumba mwicayemo, munatekereze ibyo kubwira abatari bari kumwe namwe mu nama".
Icyo aba banyeshuri bari kwiga nta ntego bafite bose bahurizaho, ni uko bibagaragarira ko birengagijwe bikomeye. Babona kwiga nta ntego, bidafite umumaro byagirira umunyeshuri mu gihe kizaza. Barasaba kaminuza yabo gutanga ibisobanuro byibanda ku mpamvu bagumishijwe ku ishuri kandi barasoje amasomo yari ateganyijwe ku ngengabihe y’umwaka wa 2023-2024.
Tanga igitekerezo