Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaguze indege 81 z’intambara zo mu gihe cy’Abasoviyeti n’indege zitera amabombe iziguze na Kazakhstan, iherutse guteza cyamunara indege 117 za gisirikare, zirimo MiG-31 interceptors, MiG-27 fighter bombers, MiG-29, na Su-24 bombers. Izi ndege, zakozwe mu myaka ya za 1970 na 1980, zagurishijwe kuri miliyari imwe ya Kazakisitani, hafi miliyoni 2.26 z’amadolari, ugereranije akaba amadolari 19.300 kuri buri ndege.
Kazakisitani, amateka agaragaza ko yahoze ari inshuti magara y’u Burusiya ariko igenda ihuza n’inyungu z’iburengerazuba, irimo kuvugurura indege za yo, bigatuma hajugunywa izo ndege zishaje, zitwa ko zitakoreshwa mu ntambara zigezweho.
Raporo muri Insider ivuga ko igurishwa ryakozwe binyuze mu masosiyete yanditse mu mahanga, ryateje kwibaza ku mpamvu Amerika yaguze izi ndege, ariko hakekwa ko zishobora gukoreshwa muri Ukraine aho usanga ubwoko nk’ubu bugikoreshwa.
Nk’uko bitangazwa n’umuyoboro wa Telegramu wo muri Ukraine witwa Insider UA, iyi ndege ishobora gukoreshwa mu gusimbura ibikoresho bishaje cyangwa mu rwego rwo kujijisha umwanzi ku bibuga by’indege kugira ngo yitiranye ibipimo . Ibi bibaye mu gihe Ukraine ikomeje kwishingikiriza intwaro zo mu gihe cy’Abasoviyeti, ikazihuza n’ikoranabuhanga ry’iburengerazuba kugira ngo ikomeze kwirwanaho imbere y’u Burusiya.
Izi ndege za MiG-31, zigendera ku muvuduko udasanzwe, zagize uruhare rukomeye mu gihe cy’Intambara y’Ubutita mu kurinda ikirere cy’Abasoviyeti.
MiG-27, ikomoka kuri MiG-23, yakoraga cyane cyane mu bikorwa byo kugaba ibitero ku butaka kandi ikaba yarakoreshejwe cyane mu gihe cy’intambara y’Abasoviyeti na muri Afghanistan. MiG-29 ikomeje gukora mu gisirikare kinshi cyo mu kirere ku Isi kubera ubushobozi bwayo mu mirwano yo mu kirere, kandi Su-24, ziracyakora mu bihugu bitandukanye, birimo u Burusiya na Ukraine.
Uku kugura gushimangira impinduka zikomeje kuba muri politiki yo muri Aziya yo hagati ndetse no gushyira ku munzani kwa Kazakhstan hagati y’amateka yayo n’u Burusiya n’umubano ugenda wiyongera n’ibihugu by’iburengerazuba.
Tanga igitekerezo