Ihuriro ry’abanyamategeko bo muri Uganda ryitwa ‘Uganda Law Society (ULS)’ ryasubiranye ikirego ryari ryagejeje ku Rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rw’Ubutabera (EACJ), rirega u Rwanda ku cyemezo cyo gufunga imipaka ya Cyanika na Gatuna iruhuza na Uganda.
Ikirego cyari cyashyikirijwe abacamanza batatu bo muri EACJ i Arusha kikaba cyakuweyo kuri uyu wa Mbere.
ULS yatangaje ko hari impinduka zabaye zatumye bifuza gusubirana ikirego cyabo nk’uko byemezwa na Simon Peter Lukuya. Ati: “Twiseguye mu izina ry’umukiriya wacu ku ngaruka byateye kandi dukeneye imbabazi zanyu.”
Ku murongo wa Telephone, Perezida wa ULS, Simon Peter Kinobe yemeje aya makuru avugana na Daily Monitor, avuga ko batari bafite ibimenyetso bifatika byo gushyigikira ikirego cyabo.
Ati: “Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatugiriye inama yo gukemura ikibazo binyuze mu nzira ya demokarasi nta makimbirane. Kubw’ibyo, kubera ko nta bimenyetso bifatika, twasanze byaba ari ubwenge gusubirana ikibazo.”
Kuwa 26 Mata 2019 nibwo ULS yitabaje EACJ isaba ko itangaza ko ibikorwa bya guverinoma y’u Rwanda (gufunga imipaka) binyuranyije n’ibiteganywa n’amasezerano ya EAC ajyanye n’isoko rusange.
Ibi bije nyuma y’iminsi mikeya Perezida Kagame anenze Uganda kuba yarananiwe gutegura inama ya kabiri yo kuganira uko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byakemuka, birimo ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa.
Tanga igitekerezo