Nyuma y’iminsi irindwi umuntu w’igitsina gore akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, ashobora kumenya ko yasamye iyo apimye inkari ze akoresheje akuma benshi bakunda kwita "Test de Grossesse/ Pregnancy Test".
Test de grossesse/ pregnancy test” buri wese uzi gusoma, iyo akeka ko yasamye yayigura akagakoresha apima inkari, akamenya igisubizo.
Test de grossesse ikora ite?
Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko Test de grossesse ipima umusemburo witwa "gonadotrophine chorionique" ukorwa na nyababyeyi y’umugore wasamye inda. Uwo musemburo ntushobora gukorwa iyo umugore atasamye, ukaba uboneka mu nkari z’uwasamye hashyize iminsi 8 asamye inda.
Icyo uwo musemburo umaze ni ukugira ngo ubuze umugore wasamye gusubira mu mihango, igi rizavamo umwana riba ryatangiye gufata munda ibyara ritavaho.
Imbuga nka Healthline.com, medicalnewstoday.com, nhs.uk n’izindi; zivuga ko uwo musemburo ugenda wikuba inshuro ebyiri buri minsi 2 cyangwa 3 kugeza igihe inda igiriye amezi 3, nyuma yaho ugatangira kugabanuka.
N’ubwo bene uwo musemburo ugabanuka nyuma y’amezi atatu, uba ugishobora kugaragara mu maraso cyangwa mu nkari z’umugore utwite.
Ni ryari umugore akwiriye gukoresha test de grossesse?
Umugore uzi ko yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye aba akwiye gukoresha buriya buryo, mu gihe yatinze kubona imihango.
Inzobere mu by’ubuzima zisobanura ko ntacyo bimaze gukora test de grossesse ako kanya ukimara gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ngo kuko ari byiza gutegereza ko hagashira iminsi 10 kuko umusemburo upimwa n’iyo test ugaragara nibura ku munsi wa 7 cyangwa wa 8 kuva igihe umugore yasamiye inda.
Ku mugore wakuyemo inda, test de grossesse ishobora kumubeshya ko yasamye kuko mu nkari ze haba hakirimo ya misemburo ya "gonadotrophine" yo ku nda yavuyemo iyo hatarashira igihe kinini ibyo bibaye.
Test de Grossesse ikoreshwa ite?
Teste de grossesse ziriho iki gihe ziba zirimo abasirikare b’umubiri (anticorps) bashinzwe kumenya wa musemburo wavuzwe haruguru. Iyo ugeze muri farumasi bagusobanurira uko ikoreshwa wagera mu rugo ukabyikorera ukoresheje inkari z’igihe icyo ari cyo cyose n’ubwo bwose biba byiza iyo ukoresheje iza mu gitondo cyane cyane ku nda ikiri nto cyane.
Mbere yo kwipima umugore agomba kwirinda kunywa amazi cyangwa ibindi binyobwa, kuko bishobora gutuma itagaragaza ibisubizo bizima. Agomba kandi kubanza gusoma amabwiriza yabugenewe aba ari ku gakarito ifunitsemo yarangiza ugafata iyo test ukayikoza mu nkari atarengeje umurongo wabugenewe uba wanditseho "max".
Iyo ibyo ubirangije urategereza hagashira iminota 3 kugera ku icumi , iyo itwite hazaho uturongo tubiri dutukura hagati. iyo udatwite haza akarongo kamwe gatukura hejuru. Iyo wakoze test nabi nta kintu kizamo cyangwa cyanazamo hakaza akarongo gatukura ariko kari hasi nkuko biba biri ku mashusho y’amabwiriza aba ku gikarito iyo "Test" ifunitsemo.
Gukoresha test waguze muri farumasi biremewe kandi bitanga ibisubizo by’ukuri. Iyo ubonye igisubizo cya negatif ushobora kongera gukora test nyuma y’iminsi 3. Nyuma yo kumenya ko wasamye ukoresheje iyo test yo muri farumasi ugomba kujya no kwa muganga bagafata amaraso bakamenya igihe inda imaze.
Test de Grossesse zifasha abagore kumenya ko batwite ziri mu moko atandukanye, harimo iyitwa Primacard n’izindi, ibiciro byazo nabyo biratandukanye bitewe n’inganda zakorewemo, ariko imikorere yazo n’ibisubizo zitanga ni bimwe.
Tanga igitekerezo