Umunyezamu ukomoka muri Irani unakina yo yahawe ibihano bikakaye nyuma yo guhobera umufana w’umugore utambaye igitambaro mu mutwe waje mu kibuga ashaka kumuhobera.
Hossein Hosseini ufatira Esteghlal y’iwabo yahawe ibihano byo gucibwa amafaranga ndetse no guhagarikwa umukino umwe nyuma y’uko ahoberanye n’umugore utambaye igitambaro mu mutwe kandi bakanabikorera ku karubanda.
Kwambira ibitambaro mu mutwe ku bagore bo muri Irani ni itegeko kuva mu mwaka wa 1979 kuko ari kimwe mu gihugu cyigendera ku myemerere ya kisilamu.
Kuba kwambara igitambaro ari itegeko noneho uyu mugore we akaba yabirenzeho atari kubushake bwe kuko cyamucitse cyiragwa, byatumye Hossein Hosseini ahabwa ibihano.
Ubwo umukino wari urangiye, uyu mufana w’umugore yamanutse mu kibuga ashaka guhobera uyu mukinnyi, ubwo yari ari kwiruka agana aho yari ari, igitambaro cyo mu mutwe cyaje kumuvamo kiratakara maze ntiyabyitaho ajya kwisuhuriza uyu muzamu.
Uyu muzamu yabonye abashinzwe umutekano bashaka guhagarika uyu mudamu maze aramuvuganira araza barahoberana, ibintu byatumye Federasiyo ibifata nk’ubunyamwuga buke ihita imuhana.
Ikinyamakuru Khabar Varzeshi cyo muri Irani gitangaza ko uyu mukinnyi yaciwe ampande angana na Miliyoni 4 Frw ndetse akaba yahagaritswe n’umukino umwe kubera ibyo yakoze.
Amakuru avuga ko Hossein Hosseini yemeye kwishyura amafaranga yaciwe na Federasiyo biciye muri komite ishinzwe imyitwarire.
Nubwo bimeze gutyo, Ibiro ntaramakuru bya Irani [IRNA] bivugwa ko uyu mukinnyi ashobora guhabwa ibindi bihano birenze ibi, gusa abandi bavuga ko n’ibyo bihano yahawe ntaho byanditse mu mategeko agenga imyitwarire muri ruhago, usibye ko ibyo yakoze bihanwa n’amategeko y’idini areba abashyingiranwe.
Tanga igitekerezo