Byatangiye gucicikanwa mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ko umwimukira wa mbere yaba yoherejwe mu Rwanda muri iri joro ryakeye muri gahunda y’Ubwongereza na Leta y’u Rwanda yo kohereza abimukira yemejwe mu cyumweru gishize.
Nk’uko ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru kibivuga (nacyo kibikuye ku kinyamakuru The Sun cyo mu bwongereza) uyu mwimukira ngo yaba akomoka mu gihugu kimwe cyo muri Afurika kitatangajwe akaba yoherejwe anahawe amafaranga 3 000 y’amalivres sterling ahwanye niibihumbi 3 500 euros by’amayero cyangwa akaba agera ku manyarwanda arenga miliyoni enye n’ibihumbi magana inani(4 869 000). Ngo yaje mu ndege isanzwe y’ubucuruzi.
Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, uku kohereza uyu mwimukira ni no gutanguranywa nuko amatora aba muri iki gihugu cy’Ubwongereza. Amatora ateganijwe taliki ya 02 Mata 2024. Ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, rirashaka kwigarurira amajwi y’amatora y’inzego z’ibanze rikoresha kohereza abimukira bari muri iki gihugu mu buryo butemewe nk’iturufu y’impinduka rishaka kuzanira abongereza nk’uko ryaribasezeranije. Kohereza uyu mwimukira wa mbere rero ni ukwerekana ko iyi gahunda yatangiye ku mugaragaro ngo barihundagazeho amajwi. Muri aya matora bivugwa ko ishyaka rya Rishi Sunak ry’abaconservateurs ryaba risumbirijwe n’iry’aba travailleurs ritavuga rumwe na politiki ya Rishi Sunak.
Aganira na Agence France-Presse (AFP), Iumuvugizi wa guverinoma ntabwo yabyemeje ku mugaragaro. « Ubu dushobora kohereza abasaba ubuhunzi mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye bwacu mu kohereza abimukira no guteza imbere ubukungu », ariko, aya makuru yongeyeho ko « Aya masezerano yemerera abantu badafite uruhushya rwo kuba mu bwongereza kwimurirwa mu gihugu kindi gifite umutekano aho bazafashwa kubaka ubuzima bushya ».
Guverinoma y’Ubwongereza irateganya kohereza abimukira 5700 bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2024.
Amakuru yisumbuye kuri uku koherezwa kw’abimukira mu Rwanda wayasoma aha https://bwiza.com/?Abimukira-ba-mbere-bazoherezwa-mu-Rwanda-bazava-mu-itsinda-ry-abantu-5-700
Bwiza.com
Tanga igitekerezo