Umugabo w’Umunyarwanda Emmanuel Nkurunziza, wari warafatiwe muri Uganda avuga ko ubwo Polisi y’u Rwanda yarasaga Abagande babiri; Job Ebyarishanga na John Bosco Tuheirwe binjiza magendu mu Rwanda, yatotejwe bikomeye kurushaho azira iki gikorwa.
Nkurunziza usanzwe atuye mu Murenge wa Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe avuga ko yagiye muri Uganda mu 2018, aho yakoraga akazi ko kubumba amatafari.
Yabwiye TNT ko yafashwe ubwo yagarukaga mu Rwanda aje gutabara umuryango we kuko yari yapfushije nyirakuru. Ageze Kisoro yafunzwe amezi atatu azira kuba muri Uganda nta byangombwa. We avuga ko yari abifite ariko yarabyambuwe ndetse n’amafaranga yose yari afite asaga ibihumbi 140.
Avuga ko ubusanzwe bakoreshwaga akazi k’agahato ko guhinga kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Aha ngo hiyongeragaho gukubitwa nogutotezwa mu magambo.
Gusa ngo ubwo Abagande babiri baraswaga mu kwezi ku Gushyingo 2019, ibihano byikubye byariyongereye.
Ati " Amakuru y’uko hari Abagande barashwe yageze muri gereza nari mfungiwemo. Twatangiye kugirirwa nabi ku buryo bukabije kurushaho. Twamaze [we n’undi Munyarwanda] iminsi ibiri tutarya
ndetse tunarara hanze."
Nkurunziza avuga ko yasabwe kujya mu nyeshyamba muri Congo-Kinshasa kugira ngo ave muri ako kazi k’ingufu yakoreshwaga ariko ngo arabyanga.
Abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bagera mu Rwanda bavuga ko bakorewe ibikorwa bya kinyamaswa. Hari abakurijemo ubumuga ndetse bamwe barapfa nk’inkurikizi y’iyicarubozo bakorewe.
Uku gufatwa nabi muri Uganda ni ko kwatumye u Rwanda rugira inama abaturage barwo kuba baretse kujya muri iki gihugu mu gihe ibihugu bikirebana nabi.
Tanga igitekerezo