Urwego rw’umutekano mu gihugu cya Uganda ho mu karere ka Gulu, rwatangaje ko umwana w’umukobwa ufite imyaka 13 yatawe muri yombi ashinjwa kwica anize umunyeshuri mugenzi we ufite imyaka 14, bivugwa ko yamuzizaga amazi.
Ibi byatangajwe ku wa mbere tariki 18 Werurwe 2024, inkuru igaragara ku rubuga rwa Polisi ya Uganda ’www.upf.go.ug’ ivuga ko ibi byabereye mu kigo cy’ishuri ryitwa ’Divine Care Nursery and Primary School’ riherereye mu karere ka Gulu kabarizwa mu majyaruguru.
Uyu munyeshuri na mugenzi we yanize bivugwa ko bose bari abakobwa bakomoka mu gihugu cya Sudan yepfo. Bakaba bigaga bacumbikirwa n’ishuri ribarizwa mu majyaruguru ya Uganda.
Ibimenyetso byakusanyijwe byemeza ko aba banyeshuri bagiranye amakimbirane ubwo bari barimo kuvoma amazi. Nyuma yo kutumvikana, nibwo rero ushinjwa yahise afata mugenzi we mu ijosi ubundi aramuniga. Amaze kumuniga yanahise amujugunya hasi, maze ahagera yamaze gutakaza ubwenge.
Ababibonye bihutiye kujyana kwa muganga uwo mwana wanizwe, ubwo bamugezaga ku ivuriro rya St. Mary’s Hospital Lacor, yari yamaze gushiramo umwuka rugikubita. Umuvugizi wa polisi yemeza ko urupfu rw’uwo mwana rwababaje benshi, nyuma yo kumugeza kwa muganga atagihumeka bitewe na mugenzi we wamunize bapfa ubusa.
Umunyeshuri ushinjwa ubwicanyi yahise ajyanwa mu igororero rifungirwamo abagore. Igikorwa cyo kuniga mugenzi we akanga kumurekura kugeza apfuye byemezwa ko yabikoranye ubugome bwinshi. Ababyeyi b’aba bana bombi bagaragaje agahinda batewe n’ibyabaye. Mu gihe inshuti za nyakwigendera zo zakomeje ibikorwa byo kumusengera.
Bwana Enanga Fred, umuvugizi wa Polisi muri icyo gihugu, yavuze ko basaba ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri gukaza uburinzi bw’abanyeshuri babo, mu rwego rwo gukumira akarengane kabera mu mashuri.
Tanga igitekerezo