Umurambo w’umugabo wari usanzwe akunze kugaragara mu barinzi ba hafi ba perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi watoraguwe hafi y’urugo rwe. Urupfu rwe ruje rwiyongera ku zindi za hato na hato zikomeje gukorerwa abaturage b’abasivile muri Congo by’umwihariko mu mujyi wa Goma.
Ntitwari twamenya imyirondoro y’uyu murinzi wa Perezida wishwe cyane ko n’inzego zibishinzwe kugeza ubu nta kintu na kimwe zari zatanga kuri uru rupfu ariko mu mafoto ya perezida Tshisekedi yafashwe mu bihe bitandukanye hagaragaramo uyu mugabo, ibishimangira ko yari umwe mu bizerwa be wanamubaga hafi cyane. Hari amakuru ari kuvuga ko uyu yaba yishwe na bagenzi be bafatanyaga kurinda perezida Tshisekedi.
L'insecurite tue même les membres de la presidence.
Vu pour vous dans un groupe WhatsApp
Operation panthère noire ESILA ? pic.twitter.com/Jy9P7gL8NM
— CHAUFFEUR Tout-Kin. (@chauffeur243) April 12, 2024
Abavuga ko uyu yaba yishwe na bagenzi be baremeza ko ashobora kuba yarashyize hanze amabanga ku burwayi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi kugeza ubu bitaremezwa ku buryo budashidikanywaho aho yaba aherereye. Hari abemeza ko yaba arembeye mu bitaro byo mu Bubiligi.
Ubwicanyi bwa hato na hato muri DRC bukomeje gufata intera, mu mujyi wa Gamo ubwaho habarurwa abantu berenga icumi ko ari bo bicwa buri munsi, umuyobozi w’uwo mujyi ku wa 10 Mata 2024 akaba yeretse itangazamakuru abantu 5 barimo abarikare 3 na WAZALENDO 2 bashinjwa ko ari bo bihishe inyuma y’ubwo bwicanyi ariko na nyuma y’uko abo batawe muri yombi ubwicanyi bwakomeje, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Mata 2024 indi mirambo 2 y’abantu yatoraguwe ahitwa Keshero.
#Goma: la situation securitaire dans la ville de Goma en Province du #Nord_Kivu reste degradante.
Ce vendredi 12 Avril 2024, deux corps ligotes sans vie viennent d'être retrouves derrière la cathedrale de l'eglise catholique de #Kituku dans le Quartier Kyeshero en commune de pic.twitter.com/B8SV93JrW0
— TAZAMA RDC Infos (@TazamaRDC_Infos) April 12, 2024
Abasesenguzi bakemeza ko kuba ubu bwicanyi butangiye kugaragara no mu bashinzwe umutekano bo ku rwego rwo hejuru ari ikimenyetso cy’uko ubu bwicanyi buri gukorwa n’abakomeye mu nzego zishinzwe umutekano ibikuraho urujijo rw’abakeka ko yaba ari abarwanyi b’umutwe wa M23 baba barinjiye muri ubwo bugizi bwa nabi mu rwego rwo guteza umutekano muke no gutuma abaturage bijundika Leta.
Tanga igitekerezo