Umukinnyi Uwitonze Nandy Linda ukomoka mu Burundi ukinira REG Women Basketball yo mu Rwanda, afite inzozi zo gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Nandy Linda ahamya ko ashaka gukinira u Rwanda dore ko nta mukino yari yakinira igihugu avukamo cy’u Burundi.
Aganira na Kigali Today yagize ati: “Nakuze nkunda Basketball, gusa impano yanjye yazamuwe n’Abanyarwanda kuko kuva nagera mu Rwanda mu mwaka wa 2018 natojwe n’abatoza batandukanye b’Abanyarwanda, kuva mu bigo by’amashuri kugeza mu cyiciro cya mbere ndetse kandi nkabasha kwiga nishyurirwa, kubera impano bituma numva nagira ibyo nkora birimo gukinira u Rwanda”.
Nandy Linda avuga ko nubwo yifuza gukinira u Rwanda, agifite imbogamizi z’uko atarabona ibyangombwa bimwemerera kuba yakinira u Rwanda, birimo kuba yahabwa ubwenegihugu gusa akaba yifuza ko ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryamufasha mu kubona ibyo byangombwa nk’uko abigarukaho.
Nandy Linda w’imyaka 22 y’amavuko yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2018, aho yakomereje amashuri yisumbuye mu ishuri rya Ecole Sainte Bernadette Kamonyi, afasha iki kigo kwerekeza mu mikino y’ibigo biri mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba (FEASSA).
Uwitonze Nandy Linda yakiniye IPRC ubwo yayigagamo, aho yabaye umukinyi mwiza wa shampiyona ya 2023 (MVP 2023), nyuma yaje kwerekeza muri REG WBBC akaba ari nayo akirimo magingo aya.
Tanga igitekerezo