Umukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, Naoam Emeran wanyuze mu ikipe ya Manchester United ashobora kwifashishwa mu mikino ibiri Amavubi afitanye na Benin na Lesotho mu kwezi gutaha.
Naoam Emeran ukinira FC Groningen mu Buholandi, yifuje gukinira u Rwanda akiri no Bwongereza mu ikipe ya Manchester United gusa icyo gihe ntabwo byakunze.
Uyu mukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda indoto zo gukinira u Rwanda zishobara kuba zigiye kuba impamo nk’uko yabyifuje.
Ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Ferwafa yavuze ko bari kuganiriza abakinnyi bashya b’abanyarwanda bakina hanze ariko batari bakinira Amavubi.
Bamwe mu bakinnyi bari kuganirizwa harimo na Noam Emeran avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se w’umufaransa, Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Kuba se yarakiniye Amavubi, benshi bumvaga ko n’umwana we bizoroha kurukinira ariko byaje kugorana bitewe n’uko se yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Kuri ubu amakuru ahari yemeza ko uyu musore agomba gukina imikino 2 u Rwanda rufite mu kwezi gutaha uwa Benin tariki ya 6 Kamena na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024.
Bivugwa ko muri iki cyumweru hari bamwe mu bayobozi ba FERWAFA bashobora kujya mu Bufaransa kuvugana na se ngo babirangize ku buryo Emeran yatangira no gushakirwa ibyangombwa, aha bazanaboneraho n’umwanya wo kuvugana na Warren Kamanzi ukinira Touluouse FC mu Bufarana kuko na we ni undi mukinnyi u Rwanda rwifuza.
1 Ibitekerezo
pablo Kuwa 06/05/24
Ariko ntimugakangwe nibitumbye. Muri manchester se yakoze iki?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo