Perezida Kagame aravuga ko abashaka gutera u Rwanda nabo bazi ko bitabahira

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru ikiganiro bamubaza ibibazo bitandukanye birebana n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu by’umwihariko ibyo mu karere ndetse abazwa n’ikibazo kirebana n’umutekano w’u Rwanda aho yavuze ko yumva mu baturanyi hari abashaka gufasha abashaka gutera u Rwanda ariko ngo ikibatinza nuko bazi ko bitabahira.

26311959656_7c111aea4f_z

Hari kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo umunyamakuru yabajije umukuru w’igihugu ikibazo kijyanye no kuba igihugu cy’u Burundi ari kimwe mu bihugu byo mu karere biri gukorana n’abasize bakoze jenoside n’impungenge zagaragajwe n’Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’ibihugu by’u Burayi bivuga ko ibibera i Burundi bikomeje byabyara jenoside, maze amubaza icyo u Rwanda rwiteguye gukora ngo ibyabaye mu Rwanda bitazaba mu Burundi, perezida Kagame amusubiza muri aya magambo:

“Nakubwiye ko ibindeba cyane ari iby’iwacu, ibyo mu baturanyi, njya numva gusa mu baturanyi hari abaribwaribwa ngo bashaka gufasha Interahamwe cyangwa se iki gutera u Rwanda, nibyo navuze hariya. Uwampa ngo babigire vuba, ngo nkwereke ko…rwose ndaribwaribwa nkaba ntegereje ngo…ariko bamwe bashaka no kubikora ubundi barabizi..bazi ko bitazabahira, bazi ko…ngirango ni nacyo kibatinza, ariko uwangirira ngo babigerageze.., naho ibindi byo bakora hariya, ubwo nyine tuzategereza amahanga icyo azabikorera, cyangwa ..ah.. ibindi tuzahabwa nuko bibaye n’igihe bibereye , ariko iby’ahandi ntabwo bindeba cyane ibindeba ni hano mbere na mbere. Ibya hano byo ntabwo bishoboka, ntabwo bya kunda, habe na gato ariko.”

25733037214_7b83c54fb6_z

Umukuru w’igihugu yanabajijwe ikibazo cy’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bagasigayo imitungo yabo, aho yabajijwe niba hari icyo yaba yaravuganye na mugenzi we we, John Magufuli kuri iki kibazo, Perezida Kagame agira ati: “Umubano uri hagati y’u Rwanda na Tanzania bitewe n’ubuyobozi bushya buriho umeze neza. Nicyo cya ngombwa, nicyo cy’ibanze nubwo umubano mwiza uriho uzakemura ibibazo byose byaba biri hagati ya Tanzania n’u Rwanda binyuze mu butwererane n’inzego zose z’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi cyangwa se mu bijyanye no kwishyira hamwe kwa EAC. Nicyo rero kiri mu bizakemurwa mu byari bihari. Ngira ngo yarabyivugiye mwarabyumvise ukuntu ubu urujya n’uruza rw’Abanyarwanda n’Abatanzaniya ruzashoboka birenze ibisanzwe n’abafite rero icyo bashaka gukurikirana birashoboka ko bazabikurikirana.

26065017940_024138acc4_z

Yabajijwe kandi ikibazo cya za cyamunara zikorwa buri munsi iby’abantu bagiye bakangurirwa gufata inguzanyo muri banki ngo bihangire imirimo bakananirwa kwishyura hibazwa niba bitagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, perezida Kagame avuga ko icyamunara ari kimwe mu buryo bukoreshwa muri business kandi bitavuze ko buri wese uhomaba aba yahombejwe n’impanuka cyangwa ikindi kintu giturutse hanze gusa, hari n’igihe ahomba ku mpamvu ze, kandi ayo mafaranga aba yavuye muri banki agomba gusubizwa cyamunara ikaza yishyura inguzanyo kandi ngo ntabwo biba kuri buri wese.

[youtube http://www.youtube.com/watch?v=ytdnXSI-77o]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *