Home > ... > Forum 2106

Inkwano: Umukobwa si igicuruzwa

20 February 2020, 12:31, by Penza

Inkwano rero burya n’uko abantu benshi batabizi, burya nayo igira uruhare mu gusenya urugo rushya rw’abageni kuko niba umuntu atanze miliyoni ebyiri, abo ayahaye ntibasubire inyuma byibura ngo banamuguriremo impano yazamugirira akamaro wenda nk’umurima, biba ari ugusenya urugo rutarubakwa kuko ayo mafaranga akenshi ava ku mufuka w’umuhungu ku giti cye, akaba yakabaye ayakoresha ibindi bifitiye akamaro urugo rwe, kuvuga ngo ni ikimenyetso cy’uko iwabo w’umukobwa bareze neza sibyo na buhoro uburere ntaho buhuriye n’amafranga kuko n’umuhungu aba yararezwe, kuvuga ngo umukobwa aba avuye iwabo, nta gaciro bifite kuko n’umuhungu aba yarahavuye. Ikibi xyane abantu badaha agaciro rero ni uko n’umugabo ushaka gutoteza umugore we yitwaza ko yamukoye, nabyo ugasanga bitajyanye na gahunda nziza yo kubaho mu mudendezo. Ikiruta byose ni uko abagiye kurushinga bajya barebera hamwe ibikenewe bagafatanya kubishaka bitewe n’ubushobozi bwa buri wese, ubundi bakirinda gutumira abantu benshi kuko no guhuruza abantu sibyo bituma urugo rukomera kuko no mu bahuruye abenshi ari nabo basiga barusenye cyangwa bakazanarusenya buhoro buhoro kuko ababa bagiye kubana babizera nk’abantu bababaye hafi no mu kubasenyera bikaborohera, ubundi ibintu bigomba koroshywa, kuburyo hatazamo ibimeze nk’ikiguzi cyangwa kubera umuntu umutwaro umusaba amafaranga kandi wenda rimwe na rimwe umuryango uyasaba uba unifashije kurusha uwo bayasaba. Murakoze

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa