Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rishyira ipeti rya General (Full) mu kiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali (General Officers), rikaruta ayandi yose aba mu ngabo z’u Rwanda.
Iri peti riruta ayandi mu ngabo z’u Rwanda, riri hejuru y’irya Lieutenant General, Major General na Brigadier General.
Ingingo ya 28 muri ririya teka iteganya ko "ubusumbane mu mirimo ya gisirikare bushingira ku ipeti", ibishyira ipeti rya (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Menya Abasirikare b’u Rwanda bafite ipeti rya General (Full)
12 June 2021, by BABOU Benjamin -
RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
28 August 2021, by BABOU BenjaminIgisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.
Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda.
Umuhango wo gusoza amasomo ya bariya basirikare wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari (…) -
Abahoze biga muri Kaminuza ya Kibungo mu gihirahiro nyuma y’ifungwa ryayo
31 July 2020, by BABOU BenjaminAbahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK (yahoze yitwa UNATEK), bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko iyi Kaminuza ifunzwe, bagasaba inzego bireba kubafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ahazaza habo.
Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bwa UNIK na Mineduc (…) -
Musanze: Haguye ibisasu, bikekwa ko byaturutse muri RDC
23 May 2022, by TUYIZERE JDMu murenge wa Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, haguye ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ahabera imirwano hagati y’ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Amakuru aturuka i Musanze, avuga ko hatewe ibisasu biri hagati ya bitatu na bine birimo: kimwe cyaguye ku nzu y’ubucuruzi mu isantere ya Kinigi, kiyisenya igice (…) -
Menya ingano y’umushahara abayobozi b’ibigo bya Leta bitandukanye bagenerwa buri kwezi
24 September 2020, by BABOU BenjaminIteka rya Minisitiri w’Intebe N° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 rihindura kandi rikuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 53/03 ryo kuwa 14/07/2012, ni ryo rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta.
Cyakora cyo n’ubwo iri teka ari iryo mu myaka irindwi ishize, nta wakwirengagiza ko buri myaka itatu imishahara y’abakozi ba Leta yiyongeraho 10%, bigashimangira ko hari impinduka zitari nini zagiye ziba ku mishahara.
Inkuru (…) -
Menya abasirikare ba RDF bafite ipeti rya Lieutenant General (Amafoto)
5 June 2021, by BABOU BenjaminKu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Mubarakh Muganga wari Maj Gen amugira Lt Gen.
Gen Muganga uretse kuba yarazamuwe mu ntera, yanahinduriwe imirimo avanwa ku nshingano zo kuba Umuyobozi w’Ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba, agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Ipeti rya Lieutenant General (Lt Gen) Muganga usanzwe ari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC yahawe, riza ku (…) -
Uko umugore cyangwa umukobwa yamenya ko yasamye adategereje imihango
19 December 2020, by BABOU BenjaminNyuma y’iminsi irindwi umuntu w’igitsina gore akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, ashobora kumenya ko yasamye iyo apimye inkari ze akoresheje akuma benshi bakunda kwita "Test de Grossesse/ Pregnancy Test".
Test de grossesse/ pregnancy test” buri wese uzi gusoma, iyo akeka ko yasamye yayigura akagakoresha apima inkari, akamenya igisubizo.
Test de grossesse ikora ite?
Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko Test de grossesse ipima umusemburo witwa "gonadotrophine chorionique" ukorwa na (…) -
Musanze: Umuholandi urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka yasenyewe
3 June 2022, by TUYIZERE JDUmuholandi Hendrik Noordam Jan utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, yasenyewe nyuma y’uko urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka bwari bwubatsemo inzu ebyiri.
Uyu muryango uhagarariwe na Kajyambere Silas wavutse mu 1958 umaze imyaka igera kuri itatu uburana n’uyu Muholandi agace k’ubutaka kari mu kibanza UPI: 04/03/08/04/3628, ari na ko uyu muryango wari utuyemo.
Hendrik mu nkiko yasobanuye ko yaguze iki kibanza cyose (…) -
Tshisekedi yirukanye umujyanama we wihariye nyuma yo kuvuga ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na P. Kagame
16 January 2023, by BABOU BenjaminPerezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yirukanye Fortunat Bisesele wari umujyanama we wihariye nyuma yo gutangaza ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na Perezida Paul Kagame mbere y’uko umwuka mubi waduka hagati yabo.
Bisesele yirukanwe mu ijoro ryakeye asimbuzwa Kahumbu Mandungu Bula nk’uko itangazo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu muri Congo (RTNC ribivuga).
Ejo ku Cyumweru ikinyamakuru Jeune Afrique cyari cyatangaje ko Biselele na Pacifique (…) -
City Radio yategetswe kwishyura Oswakim na bagenzi be arenga miliyoni 16
28 January 2021, by TUYIZERE JDUrukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 28 Mutarama 2021 rwategetse Genesis Communication LTD-City Radio (City Radio) kwishyura abanyamakuru batanu yirukanye, amafaranga y’u Rwanda (rwf) 16,225,000 arimo ibirarane by’imishahara n’indishyi.
Ni nyuma y’aho iki gitangazamakuru gitsindiwe urubanza rwaburanishwaga mu mizi aba banyamakuru (Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim, Rurangwa Gaston uzwi nka Skizzy, Habimana Bonaventure, Muragijemariya Juventine na Ndambendore Valens uzwi nka (…)