Uganda: Impunzi z’Abanyarwanda zigiye kwishinganisha mu nteko ishinga amategeko

Impunzi z’Abanyarwanda n’abazihagarariye kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko zijya kwishinganisha mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku mpungenge ngo zifite zo gushimutwa n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda. Itsinda ry’izi mpunzi zitegerejwe muri iyi nteko ishinga Amategeko ya Uganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Ugushyingo, ku isaha ya saa tanu z’amanywa, aho zigomba kubonana […]

Kayonza: Yahisemo guca undi muryango mu nzu yabanagamo n’umugore amuhunga

Uwitwa Ngerageze Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza yafashe icyemezo cyo guca undi muryango mu nzu yabanagamo n’umugore we mu rwego rwo kumuhunga ngo kubera ubwumvikane bucye bafitanye. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, umugore yavuze ko uyu mugabo we afunze umutwe kandi ko yamucaga inyuma ntahahire n’urugo bityo ko bamaze imyaka […]

RDC: FARDC yisubije agace yari yakuwemo n’inyeshyamba

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri, itariki 28 Ugushyingo cyigaruriye agace ka Kilembwe kari kamaze icyumweru mu maboko y’imutwe ya Mai-Mai Yakutumba na Mai-Mai Malaika. Amakuru aturuka mu gisirikare aravuga ko ku Cyumweru bari babanje kwigarurira bitabaruhije umuhanda uhuza agace ka Lulimba na Kilembwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Naho mu ijoro ryo […]

Iyo inganzo gakondo nyarwanda irenze i Kanombe igira agaciro kanini- Intore Semanza JB

Abahanzi gakondo nyarwanda bagize amahirwe yo kwitabira amaserukiramuco mpuzamahanga batangazwa no kubona uburyo inganzo yabo yubahwa mu bihugu byo hanze ariko Abanyarwanda bakabifata nk’ ibisanzwe. Mu gihe cyose u Rwanda rwagiye ruhagararirwa mu bitaramo ndetse n’ amarushanwa mpuzamahanga, abahanzi gakondo nyarwanda ntibahwemye kwegukana ibikombe bya mbere. Mu rwego rwo kumenya impamvu inganzo gakondo nyarwanda igira […]

U Burusiya bwabuze icyogajuru nyuma y’amasaha make cyoherejwe mu kirere

Icyogajuru cy’u Burusiya cyagenewe gukora iby’iteganyagihe cyari kimaze amasaha make cyoherejwe kimaze kuburirwa irengero mu isanzure ry’ikirere,ni amakuru yemezwa n’abahanga bo mu kigo Roscosmos bagikurikiraniraga hafi .   Iki cyogajuru Meteor-M NÂş 2-1 cyoherejwe mu kirere giturutse ahitwa Vostochny Cosmodrome, ngo cyamaze gutakaza itumanaho n’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe iby’ibyogajuru bita ‘Russia State Space Corporation Roscosmos […]

Intambara Inkotanyi zarwanye na FAR ya Juvenal Habyarimana yatumye Amerika ibyungukiramo- Col. J.Hogard

Umusirikare w’ umufaransa, Col. Jacques Hogard wigeze kuyobora amatsinda 3 muri “Operation Turquoise ” yemeza ko Leta Zunze za Amerika zimaze kubabazwa cyane no kubona u Bufaransa bugira imbaraga mu Karere k’ Ibiyaga Bigali, zahise zifata ingamba z’ uburyo zakwigizayo iki gihugu. Hogard yishingikiriza ahanini ibikubiye mu nyandiko ya The Guardian “America’s secret role in […]

Uganda: Umukuru w’igipolisi mu karere n’umukuru wa CID birukanwe bazira kwiba inka

Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura yirukanye umuyobozi w’igipolisi n’uwari ukuriye iperereza mu karere ka Sheema bazira kwiba inka z’umuntu wakekwagaho ibyaha. Aba bapolisi bakuru birukanwe ni SP Innocent Mubangizi ndetse n’ukuriye CID witwa Paddy bashinjwa n’uwitwa John Bashara kumutwarira inka kandi ntibahanwe. Uyu akaba yaratakambiye IGP Kayihura amusaba kumurenganura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu butumwa […]

CAF: Umugande Denis Onyango ni we ugaragara ku rutonde rw'abahatanira ibihembo udakina hanze ya Afurika

CAF (Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika), yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi bazatoranywamo umwiza w’umwaka ku mugabane wa Afurika, ndetse bazanatoranywamo umukinnyi w’umwaka ariko mu bakina imbere mu bihugu byabo ku mugabane wa Afurika, Umugande Denis Onyango akaba ari we wenyine udakina hanze ya Afurika ururiho. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nkuko bisanzwe bigenda abakinnyi batoranwa n’abagize akanama k’inzobere […]

Rubavu: Inyenyeri imurikira Bugeshi, irakira inzora isi yose

Mudenge Boniface, impirimbanyi y’ubumwe n’ubwiyunge ubu arabarizwa I New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho agiye gushyikirizwa igihembo yagenewe n’umuryango Search for common ground we n’abandi batanu baharaniye ko amahoro arambye atashingira ku ivangura. Uyu Mudenge, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko aza gushinga umuryango Inyenyeri itazima, agamije imuri nyinshi z’iyo nyenyeri zakungikanya […]

Abagabo barongora babaye ab’ibura, muri Islande umwimukira urongoye umukobwa waho ahabwa 5 000 $

Kubera ibura ry’abagabo mu gihugu cya Islande kiri ku mugabane w’i Burayi, Leta yashyizeho amafaranga ku muntu uzajya arongora umukobwa waho, akazajya ahembwa buri kwezi. Ibihumbi 5 by’amadorali ya Amerika, niyo umwimukira uzajya arongora umukobwa wabo azajya ahembwa na Guverinoma buri kwezi, ushyize mu manyarwanda asaga miliyoni 4 buri kwezi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikinyamakuru The Spirit […]

Sudani y’Epfo: Umunyamakuru wavuze ku mubonano wa Museveni na Omar Bashir ari mu mazi abira

Umunyamakuru wo muri Sudani y’Epfo ukorera televiziyo y’igihugu yatawe muri yombi azira gutangaza ko perezida wa Sudani, Omar al-Bashir yaba arimo kureshya abanyapolitiki bo mu karere ngo bamufashe kongera kugira Sudani zombi igihugu kimwe. Uyu munyamakuru witwa Poth Johnson Matur Akec, ukorera SSBC (South Sudan Broadcasting Corporation), yatawe muri yombi kuwa 20 Ugushyingo n’inzego z’umutekano […]

Ubushakashatsi buvuga iki ku kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina?

Kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina byajyaga bifatwa nka bumwe mu buryo bushobora gufasha kwirinda indwara zifata imiyoboro y’inkari (UTI), abahanga mu buvuzi bw’izo ndwara bagaragaje ko ahubwo byongera ibyago byo kuzandura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abaganga b’indwara zifata imiyoboro y’inkari (Urologist) bagaragaje ko iki kibazo cyibasira cyane abagore kurusha abagabo. David Kauffman, ukorera i New York […]

Ikinamico : Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta ya Nkurunziza mu biganiro kandi ayikorera

Kuva ku wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017, muri Tanzania, hatangiye ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo by’u Burundi bishingiye kuri politiki, ariko bamwe ntibashyira amakenga abatumirwa, ko haba harimo abari mu kwaha kwa Leta kandi biyita abayirwanya. Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye imitwe ya politiki n’imiryango ariko byunze ubumwe na Leta y’u Burundi n’abandi bavuga […]

Padiri Ubald yakoze filimi igiye kurushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Padiri Ubald Rugirangoga wo muri Kiliziya Gaturika umaze kumenyerwaho kugira uruhare mu bwiyunge no gutanga ubutumwa bukiza, yashyize ahagaragara filimi mbarankuru amaze igihe ategura ivuga ku kuntu Abanyarwanda bemeye kubabarirana nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi filimi yiswe mu Cyongereza “ Forgiveness the Secret of Peace ”, ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba wavuga, “Kubabarira […]

Muhanga: Imibare y’abo akarere kagaragaza ko bahawe amashanyarazi igaragaramo itekinika

Ubwo abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda, basuraga akarere ka Muhanga, banenze imwe mu mikorere n’imikoranire hagati y’inzego zishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere, imibare batanga ntihura, ibi bakaba babifata nk’itekinika. Muri ibi biganiro abasenateri bagaragaje raporo iyi komosiyo yavanye muri Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) igaragaza ko abaturage bangana na 39,4% aribo […]

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

Depite Golriz Ghahraman uhagarariye ishyaka Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko ya New Zealand yibasiwe bikomeye anengwa kubera uruhare yagize mu kunganira abashinjwaga uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu rukiko rwa Arusha. Umunya-New Zealand mugenzi we, Phil Quin wabaye mu Rwanda imyaka 3 ni umwe mu bakomeje kunenga abunganiraga abagize uruhare muri jenoside ndetse akanenga […]