2018 ni umwaka wo guhesha agaciro abamotari- RURA

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ikigo cy ‘ibikorwa bifitiye igihugu  akamaro ( RURA ), yatangaje ko umwaka wa 2018, ari uwo guhesha agaciro abakora umwuga w’ubumotari, zimwe mu mvune bagiriraga mu kazi kabo zikagabanuka ndetse hakabaho uguhana neza sirivisi hagati ye n’umugenzi.
Umuyobozi wa RURA, Maj. Nyirishema Patrick, ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018, ubwo yafunguraga ku mugaragaro uburyo bwo kwishyura amafaranga y’urugendo kuri moto hifashishijwe ikoranabuhanya (YEGOMOTO).
Agira ati “Nka RURA twishimiye uburyo bwa YEGOMOTO, burashimangira bukanahesha agaciro umwuga w’ubumotari, tugendeye ku cyerekezo cya Perezida Kagame cyo guteza imbere ikoranabuhanga, iyi gahunda izorohereza abamotari n’abagenzi batindaga mu kuvunjisha,…”.
Akomeza avuga ko ubu buryo bwa YEGOMOTO, bugiye gukuraho uguharira kwabagaho hagati y’umugenzi n’umumotari, bajya impaka ku biciro ndetse rimwe na rimwe bakaba bamaraga igihe kirekira umwe avunjisha ngo agarurire undi.
Ati “Mubaze, ukozaho ukigendera, ari wa mumotari nta kibazo azagira, n’ umugenzi ni uko, bigabanya uguharira,… 2018 ni umwaka wo guhesha agaciro abamotari, iyi gahunda izadufasha kuva mu ikoresha ry’ibiceri n’amanoti, ubu uzajya ukozaho telefoni udatinze uhite wigendera”.
Yatanze ikizere ku bazajya bakoresha iyi gahunda nshya ya YEGOMOTO, ko nka RURA babanje gukora isuzuma rihagije ry’umwaka n’igice, ndetse ko bizeye ko abagenzi bazabyishimira.
Umuyobozi mukuru wa YEGOMOTO, Mr Karanvir Singh, yatangaje ko ubu buryo buzafasha Abanyarwanda kudatakaza igihe n’amafaranga.
Agira ati “Ubu buryo buzafasha mu kwishyura hakoreshejwe telefoni (MTN Mobile Money) cyangwa Debit cards, … bizagabanya uburyo twari dusanzwe dukoresha bwo kwishyura amafaranga mu ntoki, YEGO izafasha impande zombi (umumotari &umugenzi) kwizigamira amafaranga n’igihe”.

t
Mr Karanvir Singh ubwo yerekaga umuyobozi wa RURA uko wakwishyura umumotari ukoresheje telefoni

Yakomeje avuga ko hari aho ibiciro bizagenda bigabanuka ugereranyije n’uko byari bisanzwe, ndetse ko ubu buryo buzorohereza umugenzi kuba yakwishyurirwa n’undi muntu wese batari kumwe, akoresheje Mobile money.
Ibi kandi ngo ni inyungu ku babyeyi baba bohereje abana ku ishuri ko bashobora kubishyurira amafaranga ya moto batari kumwe.
MTN nk’umufatanyabikorwa wa YEGOMOTO, nayo itanga icyizere ko ubu buryo bugiye korohereza abagenzi mu buryo bwo kwishyura amafaranga y’urugendo kuri moto na ‘MTN Tape & pay’
Hizewe ko moto 15,000 zizakoresha ubu buryo bwa “YEGOMOTO Africa” mu mujyi wa Kigali.
rura
Uwa kabiri uturutse ibumoso, umuyobozi wa RURA, Maj. Nyirishema Patrick wafunguye ku mugaragaro gahunda nshya ya YEGOMOTO Africa

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *