Rusizi: Ku bunani abaturage bariye inyama bimara ipfa, bishimira ko abana babo batagiye gushukura
Abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko mu rwego rwo kwishimira kurangiza neza umwaka wa 2018 no gutangira uwa 2019 bishimana n’imiryango yabo, baguze inka nyinshi barabaga ku buryo ngo kubona urugo rutarimo inyama bisa n’ibitashobokaga, ngo bikaba byongera ubusabane mu baturage, bikanagaragaza umutekano usesuye bafite bityo bakaba vuga ko […]
Amafoto : Jay Polly agisohoka muri gereza ya Mageragere yavuze ko yabaye umuntu mushya
Tuyishime Joshua [Jay Polly] wari umaze igihe kigera ku mezi atanu y’igifungo yari yarakatiwe, agisohoka muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere yatangaje ko yabaye umuntu mushya Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, saa tatu n’igice nibwo Jay Polly yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere, aho yari yaje kwakirwa n’umugore we Sharifa ndetse n’umwana […]
Musanze : Harabera igitaramo gikomeye cyatumiwe Abdu Mulaasi wavuze ko azakora Ifamu y’abagore
Umuhanzi Abdu Mulaasi, guturuka mu gihugu cya Uganda uzwi mu ndirimbo nka Farm, Swimming pool n’izindi zakunzwe muri Uganda no mu Karere , kuri uyu munsi wo gutangira umwaka wa 2019, agarutse mu Rwanda aho aje gutaramira abatuye Kinigi n’abaturutse hirya no hino mu gitaramo kibera muri Muhabura Mountain Lodge. Ni mu gitaramo cyiswe Happy […]
Rulindo: Batunguwe no kumva aho bamaze imyaka 40 batuye hafatwa nk'igishanga
Hari abaturage bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko bimwe ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gusanga aho batuye ngo habarwa ko ari mu gishanga. Nubwo aba baturage bavuga ko bamaze imyaka igera kuri 40 batuye kuri ubu butaka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko nta cyakuraho ko ari mu gishaniga gusa ngo ntibazahungabanywa mu gihe hakigwa […]
Ibitekerezo : Itangazamakuru ririndwe akajagari, ipyinagazwa n’ubukene
Ngarukanye ibaba ryanjye ngira ngo ngaruke Ku itangazamakuru mu Rwanda. Mbitewe n’ ibitekerezo byinshi byangezeho ku nkuru mperutse kwandika ivuga ngo: igihe cyose itangazamakuru ridafashijwe kwisanzura, ngo ririndwe n’akajagari cyangwa gupyinagazwa, abaturage babihomberamo Abo baturage nibo tugiye kujya kuruhande rwabo, ariko tutibagiwe n’abanyamakuru kuko nabo ni abaturage mu bandi. Itangazamakuru nk’uko twabigarutseho ubushize ni ingenzi […]
Abanyekongo baba i Bujumbura bari bagiye iwabo gutora babujijwe kongera kwinjira mu Burundi
Abanyekongo benshi baba mu Burundi bagiye iwabo muri Kivu y’Amajyepfo bagiye gutora ku Cyumweru, itariki 30 Ukuboza, biravugwa ko bangiwe kwambuka umupaka ngo basubire mu ngo zabo. Amakuru yagaragaraga kuri uyu wa Mbere akaba yavugaga ko benshi muri aba Banyekongo baraye ku mupaka w’u Burundi na Congo bangiwe gusubira mu Burundi. Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka […]
Ntabwo Diamond yigeze angurira iyi modoka- Tanasha Donna
Umunya- Kenya Tanasha Donna, ubu uri mu rukundo n’umuhanzi Diamond, yasubije abavuga ko imodoka ‘BMW 320i’ yayiguriwe na Diamond, ashimangira ko ibyo bavuga ari ibihuha. Tanasha yabihakanye asubiza umufana we kuri Instagram witwa Dayana, wari umubajije iki kibazo,ndetse anashimangira ko Diamond yaba yaramuguriye inzu n’imodoka bihenze mu gihe se yirirwa yiyicira isazi mu maso ndetse atanagira […]
Ishyaka NRM ryasabye u Burundi kutavanga Museveni mu bibazo bufitanye n'u Rwanda
Ishyaka NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, ryikomye ubuyobozi bw’u Burundi bubusaba kwirinda gushotora chairman waryo, Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda akaba na Chairman wa EAC muri iki gihe ndetse risaba iki gihugu kutamuvanga mu bibazo gifitanye n’u Rwanda . Ni nyuma y’aho muri iyi weekend ishize, kuwa Gatandatu, itariki 29 Ukuboza, […]
Ingabire Victoire yakomoje ku Burundi buvuga ko buterwa ibibazo n’u Rwanda
Umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ko hakwiye ubufatanye bw’abanyarwanda bose mu kubuka u Rwanda buri wese yishimiye. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, Ingabire Victoire yavuze ko yaba Leta iri ku butegetsi ndetse n’abatavuga rumwe nayo, bakwiye gushyira imbaraga hamwe mu kubaka u Rwanda rutajegajega cyangwa ngo rurebwe nabi n’ibindi bihugu byo mu […]
Abayobozi b'Abatalibani basuye Iran ku mugaragaro
Muri Afuganistani, Abatalibani bagenzura 100% intara 61 ku ntara 407 zigize igihugu. Babitangaje uyu munsi mu cyegeranyo cyabo bakora buri mwaka. Guverinoma y’Afuganistani ntacyo irabivugaho. Mu kwezi gushize, umugenzuzi mukuru w’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe ibikorwa byo gusana Afuganistani, we yatangaje ko kugera ku italiki ya 31 y’ukwa kalindwi gushize leta y’i Kabul yagenzuraga neza […]
Ubutumwa bwa Kizito Mihigo ku mwaka mushya wa 2019
Umuhanzi Kizito Mihigo uherutse kugirirwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatanze ubutumwa ku mwaka mushyaka wa 2019, avuga ko hakwiye amasengesho kugira ngo uyu mwaka uzabe uw’ituze. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ukuboza 2018, Kizito yavuze ko umwaka wa 2018 waranzwe na bimwe mu bikorwa […]
Umunyamerika yafatiwe mu Burusiya acyekwaho kuba intasi
Urwego rushinzwe umutekano mu gihugu imbere mu Burusiya (FSB), rutangaza ko rwafatiye i Moscow umunyamerika ukekwaho kuba intasi ya Amerika. FSB itangaza ko uwo munyamerika yitwa Paul Whelan, akaba yarafashwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2018, ari mu gikorwa cy’ubutasi. Ubu ubugenzacyaha bukaba bwatangiye kumukorerwa. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo ifatwa rye ribaye mu […]
Perezida Kagame avuga ko hari ibihugu by’ibituranyi n’u Rwanda bifasha FDLR na RNC
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko hari ibihugu by’ibituranyi n’u Rwanda, bikomeje gutiza umurindi imitwe igamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda nka FDLR, RNC n’abandi. Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mutarama 2019, ubwo yagezaga ijambo ku Banyarwanda ritangiza umwaka Mushya wa 2019, agashimangira ko u Rwanda rufite umutekano uhamye, […]