Banki y’Isi igiye gutanga miliyari 22 z’amadorari mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

Banki y’Isi igiye gutanga miliyari 22 z’amadorari mu gihe cy’imyaka itanu, mu rwego rwo gufasha umugabane wa Afurika guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere . Umuyobozi w’agateganyo wa Banki y’isi Kristalina Georgieve yabwiye BBC ko umugabane wa Afurika ukomeje kugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zirimo: Amapfa y’igihe kirekire, imyuzure, inkubi y’imiyaga n’ibindi. Yagize ati’’ Niba tutubatse Afurika […]

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo nshya ijyanye no kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi

Umuhanzi Kizito Mihigo yashyize indirimbo ye nshya hanze ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 .Iyi ndirimbo akaba yarayise ” Abarinzi b’amateka”. Iyi ndirimbo ikaba ishishikariza abantu kudapfobya ,guhakana no kwanduza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kizito asohoye iyi ndirimbo mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya […]

Umuhanzi Murenzi Chris agiye gutaramira abafana be i Kigali

Ku wa 17 Werurwe 2019, ahagana sa cyenda za nimogoroba, Umuhanzi mu ndirimbo zihambaza ndetse zinaramya Imana, Chris Murenzi yateguye igitaramo cy’ imbaturabugabo kizabera ku Rusengero Evangelical Restoration Church ku Kimisagara. Iki gitaramo cyiswe “Let Hope Rise live concert 2019″,  cyatumiwemo abahanzi batandukanye nka Nelson Mucyo , Arsene Tuyi , Deo Munyakazi, Justin Cubaka  ndetse […]

Uburwayi bw’Ibibembe bukomeje gufata indi ntera mu Burundi

Buri mwaka abarundi 400 bafatwa n’indwara y’ibibembe (La lèpre ) mu gihugu cy’u Burundi. Abagera kuri 80 bikabaviramo kwangirika kw’isura. Mu mwaka wa 2018, abantu 385 nibwo bagaragayeho ubu burwayi bw’ibibembe, mu gihe mu mwaka wa 2017, bwari bwagaragaye ku bantu 400. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Iwacu/Burundi, ngo Intara za Rutana, Makamba, Rumonge, Cibitoke na Bubanza, […]

Abafana ba Mc Kats barakeka ko yataye umutwe kubera Umunyarwandakazi Fille

Umugabo wahoze akundana n’Umunyarwandakazi Fille Mutoni ari we Mc Kats akomeje gukekwaho kuba atameze neza mu mitekerereze bitewe no gutandukana n’uyu mugore. Aba bombi batandukanye ku mugaragaro mu mwaka wa 2018. Mc Kats yagiye avuga amagambo menshi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga avuga uburyo yakundaga Fille. Ni mu gihe uyu mugore we agaragaza ko atakimwitayeho na […]

Perezida Tshisekedi yaba aje gusaba Kagame kuvuguta umuti! 

Hashize imyaka isaga 20, uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwibasiwe n’ intambara z’ uruduca ziterwa n’ imitwe yitwara gisirikare ibyo bigatuma U Rwanda rutungwa agatoki kuba nyirabayazana. U Rwanda rwatangiye gushyirwa mu majwi mu mpera z’ umwaka wa 1996 ubwo ingabo zarwo zateraga iki gihugu zigamije guhangana n’ ingabo za FAR ndetse n’ […]

U Rwanda rurahakana gufatira 'embargo' ibicuruzwa biva muri Uganda

“ Ibiherutse gutangazwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda birimo ibyo kuwa 13 Werurwe 2019 ni ukujijisha kandi ntibyita ku bibazo by’ingenzi byazamuwe n’u Rwanda ,” ibi ni ibyatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane nyuma y’itangazo rya Uganda ryo kuri uyu wa Gatatu rivuga ko u Rwanda rwakomanyirije […]

Umunyamabanga mukuru wa EAC yavuze ko ikibazo cy'u Rwanda na Uganda kigiye gushakirwa umuti

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Liberat Mfumukeko yatangaje ko bari kwiga ku buryo bakemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’Ubuganda. Nk’uko Chimp Reports ibitangaza, Mfulukeko yavuze ko nka EAC batangije ibiganiro hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gushakira umuti wihuse iki kibazo. “Ntabwo twicaye turebera iki kibazo. Ba Minisitiri b’Ubucuruzi, inganda n’ishoramari baturutse […]

Rusizi: Abagabo banengwa gukwepa inshingano z’urugo

Abagore bo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, bashinja abagabo babo gukwepa inshingano, bagata ingo zabo bakajya gushaka abandi bagore. Abagore bavuga ko ikibazo gihari ahanini gishingiye ku guharike. Ngo biragoye kubona umugabo ushobora kubana n’umugore we imyaka irenze itanu. Bamwe bamara kubona abana babaye benshi bakabatana na nyina bakajya kwishakira abandi […]

U Rwanda ntiruranzura niba ruzagura ubwoko bw’indege isa n'iherutse kwivugana abantu 157

Leta y’u Rwanda ntirafata umwanzuro wo kugura ubwoko bw’indege bwa  Boeing 737-MAX8 imeze nk’iherutse gukorera impanuka muri Ethiopia igahitana abantu 157 bari bayirimo. Abaminisitiri bo muri iyi Leta kuwa Kabiri w’iki cyumweru batangaje ko hari gahunda yo kugura indege enye zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-MAX 8 ariko ko bategereje icyo iperereza ririgukorwa […]

RDC: FARDC yahosheje intambara yari imaze iminsi hagati y’ Abanyamulenge na Maà¯-Maà¯

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyasabye abaturage bo muri Minembwe kwitandukanya n’imitwe y’inyeshyamba kugira ngo agace batuyemo karangwemo amahoro. Hashize iminsi havugwa imirwano hagati y’aborozi b’Abanyamulenge n’inyeshyamba za MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ zigizwe n’abakomoka mu bwoko bw’ Abafuliro, mu karere k’imisozi miremire muri Segiteri ya Lulenge, Zone ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri […]

Tanzania/Dodoma: Hagiye kubakwa ‘sitade’ izajya yakira hagati y’ibihumbi 85 na 100

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yahuye n’itsinda ry’abatekinisiye baturutse muri Marroc no muri iki gihugu, mu rwego rwo kunoza umugambi wo kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru(stade) kizajya cyakira abafana bari hagati y’ibihumbi 85 n’ibihumbi 100. Mu 2016, Umwami wa Marroc, Mohammed VI, yasuye iki gihugu avayo ahigiye kwubakamo umusigiti n’ikibuga cy’umupira w’amaguru. Iki kibuga […]

Tshisekedi yashyize umukono ku cyemezo cyo kurekura imfungwa za politiki 700

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gusinya icyemezo cyo kurekura imfungwa za politiki n’ibitekerezo byazo. Ni icyemezo cyasomewe kuri televiziyo za leta kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Werurwe ndetse umuyobozi wa cabinet y’umukuru w’igihugu agira icyo akivugaho. Firmin Yangambi na Franck Diongo ni bamwe mu mfungwa z’ingenzi za politiki zirebwa […]

Uganda: Abadepite bahejwe mu mwiherero kubera u Rwanda bagiye kwitabaza urukiko

Abadepite bahejwe mu mwiherero w’ihuriro ry’abadepite bo muri NRM kubera gushyigikira u Rwanda mu bibazo rufitanye n’u Rwanda batangaza ko bagiye kugana inkiko bitewe n’iki cyemezo bafatiwe. Umunyamabangwa w’ubuvugizi bw’iri huriro, Margaret Muhanga mu ntangiro z’iki cyumweru yatangaje ko aba badepite  barimo  Patrick, Barnabas Tinkasiimire, James Acidri  na John Baptist Nambeshe batemerewe kwitabira umwiherero uziga […]

Umuherwe Zari Hassan arembeye mu bitaro

Umuherwe Zari Hassan, ukomoka mu gihugu cya Uganda, yitangarije ko arembeye mu bitaro atatangaje izina. Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Zari yirinze kugira byinshi atangaza ku burwayi bwe ndetse n’ibitaro arembeye. Gusa yashyize ifoto ye kuri Snapchat igaragaza akaboko ke karimo serumu, avuga ko arembye. Yagize ati “Ndarwaye bikomeye, gusa abadayimoni baribeshya”. Uyu mubyeyi w’abana batanu, arwaye […]

Uganda irashinja u Rwanda gufatira 'embargo' ibicuruzwa byayo

Guverinoma ya Uganda iremeza ko u Rwanda rwakumiriye itumizwa ry’ibicuruzwa muri Uganda mu gihe hakomeje kumvikana umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Werurwe 2019 niwe watangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yafatiye embargo ibicuruzwa byose bituruka muri Uganda. Mu gihe bivugwa ko urujya n’uruza […]

Gufunga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni ubwiyahuzi- Museveni

Perezida Museveni wa Uganda atangaza ko igihugu icyo ari cyo cyose cy muuri Afurika kibuza ibicuruzwa na serivisi kwambuka  imipaka yacyo bisa no kugerageza kwiyahura. Museveni yatangaje ibi mu nama yiswe ‘Afurika y’ubu’ yabereye Munyonyo mu Mujyi wa Kampala kuwa 13 Werurwe 2019. Yavuze ko yiyamye abandi bayobozi kutazakumira ibicuruzwa bivuye mu kindi gihugu baba […]

Burundi: Abanyeshuri batandatu bari muri gereza bashinjwa konona ifoto ya Perezida Nkurunziza

Abanyeshuri batandatu bari mu kigero cy’imyaka 13 na 16, ubu bari mu maboko y’ubutabera, bashinjwa konona ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, iri mu gitabo bigiramo. Aba banyeshuri batawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2019, ku kigo cy’amashuri abanza cy’Akamuri  giherereye muri Komini Kirundo. Ababyeyi b’aba bana […]

Kimihurura: Inkongi y’umuriro yahitanye umukobwa w’imyaka 19

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa kabiri ushize umuntu umwe yishwe n’inkongi y’umuriro ahiriye mu nzu saa munani z’ijoro mu Murenge wa Kimihurura nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali. CIP Marie Goretti Umutesi aratangaza ko iyo nkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’amarangi bapuriza ku nzu yari ari mu gikoni. Uwapfuye […]

Perezida Trump nawe yahagaritse indege zo mu bwoko bwa Boeing 737-Max 8 na 9

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe yategetse ko indege zose zo mu bwoko bwa Boeing 737-Max 8 na 9 zihagarikwa. Ni nyuma y’ibyemezo byari byagiye bifatwa n’ibihugu bitandukanye nk’u Bushinwa na Indonesia nabyo byakumiriye indege zo muri ubu bwoko mu kirere cyabyo. Iki cyemezo cya Perezida Trump kije nyuma y’aho indege […]

UCL: Liverpool isezereye Bayern mu gihe Barcelona yanyagiraga Lyon.

Mu mikino ya 1/8 ya UEFA Champions League yabaye kuri uyu wa 13 Werurwe, Liverpool isezereye Bayern Munich mu gihe FC Barcelona yatsindaga Olympique Lyonnais imvura y’ibitego. Aya makipe yose yanganyije ubusa ku busa mu mikino yabanje, yari yateje urujijo ku bakunzi b’umupira w’amaguru; aho hibazwaga ku makipe arakomeza. Amahirwe yari ari ku makipe yakiniye […]