Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR basabiwe gufungwa indi minsi 30
Nkaka Ignace uzwi ku izina rya La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi w’inyeshyamba za FDLR na Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Camara, wakoraga mu rwego rw’ubutasi muri uyu mutwe, basabiwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo. Niwo munsi wa mbere aba bayobozi bombi bagaragaye mu rukiko bambaye impuzankano z’iroza. Umucamanza akaba […]
Ibintu 5 abagabo baca inyuma abagore babo batinya
Bitewe n’agahugu n’umuco wako, hari aho usanga guca inyuma umugore/umugabo wawe ari icyaha gikomeye, kimwe n’uko hari aho usanga bifatwa nk’ibisanzwe, ariko mu by’ukuri uwaciye undi inyuma uko byagenda kose aba afite impungenge ko uwo bashakanye yamufata. Tuvuze ku mugabo waciye umugore we inyuma, hari ibintu byinshi aba afitiye impungenge, bimwe muri byo twavuga: 1.Kuba […]
Minisiteri y'Ubuzima yagejeje kuri Komisiyo y'Ingengo y'Imari gahunda ya 2018/2019 na 2019/2020
Mu nyubako y’inteko ishinga amategeko, uyu munsi, tariki ya 13 Gicurasi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba yagejeje kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu aho ingengo y’imari ya 2018/2019 igeze ishyirwa mu bikorwa n’ibikubiye mu ngengo y’imari ya 2019/2020. Imbere y’abadepite, Minisitiri Gashumba yavuze ko icyo bagomba kwibandaho kikiri imbogamizi ari ibitaro bya Nyagatare na Ruhengeri […]
Burkina Faso: 6 barimo n'umupadiri biciwe mu kiliziya
Kuri wa 12 Gicurasi ahitwa Dablo muri Burkina Faso, abantu bitwaje intwaro bateye abakirisitu bari mu misa mu kiliziya, 6 barimo na padiri wabo bahasiga ubuzima. Iyi nkuru dukesha BBC, iravuga ko abantu bagabye iki gitero bari hagati ya 20 na 30, bahise banatwika iyo kiliziya. Umuyobozi w’aka gace ka Dablo, Ousmane Zongo, yavuze ko […]
 Kugera ku nzozi zawe  ni urugendo
Intambwe ya mbere kugira ngo ugere ku nzozi zawe ni ugufata icyemezo ku cyo ushaka kugeraho mu buzima. Iyo umaze kumenya icyo ushaka rero, uko uzakigeraho bikurikiraho. Umutima wawe ushatse kugira aho ugera, ubwenge bwawe buguha ikarita izakugezayo. Yezu yari azi aho agana Yezu yari azi aho yerekeza. Yari azi abantu bamukeneye, icyo bakeneye n’uburyo […]
Abasaga 4000 bavuye mu byabo bahunga imirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba zikomoka Uganda
Abantu basaga ibihumbi bine bavuye mu ngo zabo bahunga imirwano yahuje inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda hamwe n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu Ntara ya Ituri. Iyi mibare yashyizwe hanze na Sosiyeti Sivile yo mu gace ka Banyali Tsaby, ko abenshi mu baturage bahunze berekeje mu gace ka Boga. Aho bahungiye […]
Polisi y’igihugu yatangije ubukangurambaga bw ‘ibyumweru 52 ku mutekano wo mu muhanda
 Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo batangije ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 byo kwirinda impanuka zo mu muhanda. Bukaba ari ubukangurambaga bahaye insanganyamatsiko yiswe ‘Gerayo Amahoro’ Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangarije RBA ko ubu bukangurambaga buteguwe nyuma yuko bigaragaye ko 80 % by’impanuka zo mu […]
Murakagira Imana y’i Rwanda- Louise Mushikiwabo abwira ababyeyi
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise yifurije ababyeyi bose kugira Imana y’i Rwanda ku munsi mukuru wabo wizihijwe ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019. Ku itariki ya 12 Gicurasi, nibwo Isi yose yizihiza umunsi Mukuru w’Ababyeyi, abantu batandukanye bakaba bagiye babifuriza uyu munsi bifashishije uburyo butandukanye burimo n’imbuga nkoranyambaga. Mme […]
Nyamasheke/ Cyato: Bavuga ko iterambere ryabo ridindizwa no kutagira umuhanda mwiza
Abaturage b’umurenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bakomeje kubabazwa cyane no kudakorerwa umuhanda Tyazo- Cyato bijejwe n’akarere igihe kirekire,bakaba bagikora ibilometero bigera kuri 25 bikoreye umusaruro ku mutwe ngo babashe kugera ku muhanda  munini wa kaburimbo (kivu belt) bahawe na perezida Kagame kuko ari ho hari amasoko ya Tyazo na Kirambo n’ubundi […]
Ese Gen.Niyombare yaba aherereye he muri iyi myaka ine ishize?
Itariki ya 13 Gicurasi 2015, ntabwo izibagirana mu mitwe y’Abarundi by’umwihariko Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi na Perezida Nkurunziza wari ugiye gukurwa ku ntebe ku ngufu, bikarangira umugambi upfubye. Ikipe y’abasirikare n’abapolisi bari bayobowe na Gen Niyombare Godefroid, kuri iyi tariki nibwo bagerageje guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza wari mu nama muri Tanzania, birangira umugambi […]
RDC: Abahoze mu mitwe y’inyeshyamba bishyize mu maboko ya Leta barataka inzara
Abahoze ari abarwanyi mu mitwe y’inyeshyamba zitandukanye nyuma bakaza gushyira intwaro hasi, bavuga ko babayeho mu buzima busharira mu Nkambi ya gisirikare ya Nyamunyunyi babaye bacumbikiwemo, muri Teritwari ya Kabare. Iyi nkambi niyo bashyizwemo kuva umunsi bashyiraga intwaro hasi, abenshi muri bo ngo bakaba bari mu mitwe y’inyeshyamba yarwaniraga muri Teritwari ya Kalehe. Nk’uko Radiyo […]