Nyamasheke: Abanyamuryango ba FPR/ Inkotanyi bahaye umukoro abayobozi batoye
Nyuma y’amatora y’abahagarariye abandi mu muryango FPR/ Inkotanyi yatangiriye ku rwego rw’umudugudu ku wa 11 na 12 Gicurasi uyu mwaka, agakorwa ku rwego rw’akagari n’urw’umurenge mu matariki yagiye akurikiraho atandukanye, kuri uyu wa 8 Kamena, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi batoye ababahagarariye ku rwego rw’Akarere babasaba kongera imbaraga mu kuzamura ubukungu bw’Akarere. Ni amatora […]
Gisagara: Min. Shyaka yageneye Umudugudu wa Kaburanjwiri inka y’imihigo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.Shyaka Anastase yageneye inka yiswe iy’imihigo, umudugudu wa Kaburanjwiri uherereye mu Murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara, wabashije guhiga iyindi. Mu nama nyunguranabitekerezo y’Intara y’Amajyepfo yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo Minisitiri Shyaka yashyikirije ibihembo Abakuru b’Imidugudu 8 yabaye Ntangarugero mu kwiteza imbere no kwikemurira ibibazo muri […]
Ibintu 6 ku bagabo bikurura abagore
Ubushakashati bwakozwe ndetse n’ inyigo zinyuranye ku mbonezamubano zagiye zigaragaza ko abagore badakunda amafaranga n’ ibintu nk’ uko benshi babitekereza ahubwo bafite ibintu byinshi baheraho mu mahitamo y’ umugabo babana. Nubwo abagore baterura ngo bavuga ibyo bagenderaho mu guhitamo abakunzi babo , harimo abemeza ko amafaranga aza nyuma y byose. 1. Kiwihagararaho: Abagore bakunda umugabo […]
RDC/Masisi: Inyeshyamba za FDLR zakozanyijeho n’igisirikare cya FARDC
Harabarwa imidugudu ine yo muri teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu isigariye aho nyuma yaho abaturage bavuye mu byabo bagahunga imirwano imaze iminsi hagati y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda. Radio Okapi itangaza ko iyi mirwano yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2019, […]
Hatangijwe ikigega kigiye gufasha guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda bahuriye mu muryango Agaciro Generation, batangije ikigega kiswe Umurinzi Support Fund, kigiye kujya gifasha mu gukurikirana no kugeza mu nkiko abakora ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umusanzu uzajya uva muri iki kigega uzajya utera inkunga abakurikirana mu butabera abakora ibi bikorwa bishaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi. Umuyobozi wa Agaciro Generation, Kagabo […]
Kigali: Umurambo w'umuntu utaramenyekana wakuwe mu mugezi wa Nyabugogo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30 wakuwe mu mugezi wa Nyabugogo warerembagamo. Uyu murambo w’umusore wari wambaye agakabutura n’agapira k’umukara warerembaga mu mugezi wa Nyabugogo, Akagari ka Nyamweru, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ukaba […]
Yarababaye nyuma yo kugenda amasaha 6 agiye gusambana n’umusore wamubwiraga ko afite igitsina kinini
Umugore witwa @karma_Dr1 kuri Twitter atangaza ko yababajwe no gukora urugendo rw’amasha 6 agiye gusambana n’umusore wamubwiraga ko afite igitsina kinini ariko agasanga amara iminota irindwi, ubundi agahita arangiza. Uyu mugore yanyarukiye ku rukuta rwe rwa twitter agira ati “ Namenyanye n’umusore wigambaga kugira igitsina kinini. Nakoze urugendo rw’amasaha atandatu ngira ngo duhure dukore imibonano mpuzabitsina. […]
RIB irahakana irekurwa ry' umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd
Nyuma y’ amakuru Bwiza.com ikesha bamwe mu bambuwe na Supermarketings Global Ltd , Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) burabeshyuza amakuru avuga ko umuyobozi wayo watawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2019, yaba yarekuwe. Ibi byashimangiwe mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’ Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi ubwo yagiraga ati” Twebwe nk’ ubugenzacyaha twakoze akazi kacu kuko uwo […]
Ubaka neza inzu yo kwizera kwawe
Abahebirayo 11:1 “ Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringiro udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ko ibyo tutareba ko ari iby’ ukuri “ Ukwizera kumeze nk’ inzu. Bisaba kuyubaka k’ umusingi ukomeye. Kugira ngo imiyaga cyangwa imitingito niza ibashe kutagira icyo iba. Umusingi w’ ukwizera ni Ijambo ry’ Imana. Ntushobora kubaka ukwizera gukomeye nta jambo […]
Hifuzwa ko umupaka uhuza Congo n’u Rwanda wafungurwa amasaha 24/24
Abakoresha umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzwi nka Petite Barrière bavuga ko bawufunguriwe ukazajya ukora amasaha 24 kuri 24, byazamura iterambere ryabo ry’ubucuruzi. Kuba uyu mupaka ukora amasaha 12 gusa byagera nimugoroba ugafunga ngo bidindiza urujya n’uruza rw’abantu ndetse ko bituma abakora ubucuruzi badakora akazi kabo batuje . Uyu […]
Umugabo wanjye yabyutse mu ijoro, mukurikiye nsanga arimo gusambanira kuri robine n’umukozi wacu
Umugabo wanjye dufitanye abana batatu, umukuru afite imyaka 8, mu myaka yose igera mu 10 tumaranye nibwo bwa mbere mufashe anca inyuma, gusa ikimbabaje ni uko yansize mu buriri akajya gusambana n’umukozi wacu w’umukobwa, hanze kuri robine. Uko byagenze: Twararyamye rwose nta n’ikibazo dufitanye, noneho kubera ko murikaritsiye yacu amazi asigaye akunda kuza muri iyi […]
Sudani: Abantu bane biciwe mu myigaragambyo ikomeye yubuye mu gihugu hose
Abantu bane kuri iki Cyumweru, itariki 09 Kamena biciwe mu myigaragambyo ikaze yongeye kubura muri Sudani, aho abigaragambya biyemeje gukora imyigaragambyo karundura mu gihugu hose yo gusaba abasirikare bayoboye igihugu guha ubutegetsi abasivili. Igipolisi cyo muri Sudani cyarashe ibyuka biryana mu maso ku bantu bigaragambirizaga i Khartoum mu murwa mukuru basaba ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa gisivili […]
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buhangayikishijwe n’Abarundi bakoze jenoside mu Rwanda bakaba batarahanwa
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, atangaza ko u Rwanda ruhangayikishije n’umubare munini w’Abarundi bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda bakaba badafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera. Yabitangarije itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Serge Brammertz, uhagarariye ibiro b’umucamanza mukuru w’Urugereko rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (MICT). […]
Kuva muri E.U kw'u Bwongereza gushobora gusubirwamo nyuma yo kwegura kwa Theresa May
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Jeremy Hunt, umwe mu bashobora kuzasimbura Theresa May ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yaraye avuze ko umuyobozi w’u Budage, Angela Merkel , yagaragaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi witeguye kongera kuganira kuri gahunda y’u Bwongereza yo kuva muri uwo muryango. Nyuma yo kuvugana na Angela Merkel mu cyumweru gishize, Hunt […]
RDC: Abantu barindwi barimo abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’abantu bitwaje ibirwanisho
Abantu barindwi barimo abasirikare babiri ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishwe n’abantu bitwaje intwaro mu bitero bibiri byagabwe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru mu giturage cya Gbi ku nkengero z’Ikiyaga cya Albert no mu gace ka Tsukpa muri Sheferi ya Mambisa, ho muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri. Igitero cya mbere cyagabwe […]
Knowless yavuze impamvu atajya ashyira umwana we ku karubanda
Umuhanzikazi Ingabire Jeanne Butera uzwi nka Knowless yatangaje impamvu atajya ashyira umwana we, Or ku karubanda by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Knowless yashakanye na Clement Ishimwe mu 2016. Baje kwibaruka umwana w’umukobwa ariko uyu mugore agashinjwa na rubanda guhisha uyu mwana, ingingo atera utwatsi yivuye inyuma. Mu kiganiro na Magic Fm mu mpera z’icyumweru, Knowless yatangaje […]
Musonye yavuze amagambo akakaye kuri Yanga na Simba banze kwitabira CECAFA Kagame Cup mu Rwanda
Umunyambanga Mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye yanenze amakipe yo mu gihugu cya Tanzania, Yanga Africans na Simba SC yatangaje ko atazitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda kuva kuwa 7-21 Nyakanga 2019. Musonye yavuze ko ibi bitabuza iri rushanwa kuba kuko aya makipe atari yo kamara. “ Ntibitabiriye […]
Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna hagati yarwo na Uganda wari umaze amezi atatu ufunze ku modoka nini zitwara imizigo, uyu niwo ukoreshwa cyane hagati y’ibihugu byombi. Leta y’u Rwanda yafunze uyu mupaka ku modoka nini kuva tariki 28 z’ukwezi kwa Kabiri, n’ubwo hacyekwaga ko wafunzwe ku bw’ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bwari […]