RDC: Babiri bakekwaho uruhare mu iyicwa ry’impuguke za Loni bashinjanye mu rukiko rubura gica

Kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Kamena muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hasubukuwe urubanza rw’abakekwaho uruhare mu iyicwa ry’impuguke ebyiri za Loni, aho uwahoze ari umutangabuhamya muri uru rubanza, Jean Bosco Mukanda yahanganye n’uwitwa Vincent Manga bose bashinjanya kugira uruhare rufatika mu iyicwa rya Zaida Catalan na Micheal Sharp. Gusa, buri umwe yahakanye kubigiramo […]

Uganda iraburira abaturage bayo kudakoresha umupaka wa Gatuna

  Igihugu cya Uganda kiraburira abaturage bacyo kudakoresha umupaka wa Gatuna . Ibi bije nyuma y’uko ejo hashize tariki ya 10 Kamena 2019 u Rwanda rwafunguye uyu mupaka by’agateganyo . Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gufunga umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu rwego rwo kuwuvugurura. Gusa Uganda […]

Sobanukirwa n’uburyo wa kwagura urukundo

Soma 2 Yohani 1:6 “ Uru ni rwo rukundo: Ni uko tugenda dukurukiza amategeko ye. Itegeko ry’ Imana ngiri: ni uko tugendera mu urukundo nk’ uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere.” Imana iravuga iti” kugira urukundo ni ukubahiriza amategeko yayo. Imana yagaragaje urukundo rwayo mubyo yarangije gukora kurusha uburyo yabigusobanurira mu magambo. Yakweretse inzira wanyuramo […]

Lt. Joel Mutabazi yavugiye mu rukiko ubuzima bukakaye abayemo muri gereza

Lt. Joel Mutabazi wahoze mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, yitabye Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo haburanishe ikirego cye cy’ubujurire yatanze, akomoza ku buzima avuga ko abayemo muri gereza afungiyemo. Lt Mutabazi avuga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kasho ya gisirikare i Kanombe kandi yarakatiwe, agomba kuba afungiye ku Murindi muri gereza ya […]

Burundi: Ingoro ya CNDD-FDD yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana

Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize, itariki 09 Kamena 2019 ingoro y’ishyaka CNDD-FDD muri Komini Mpanda, mu Ntara ya Bubanza yagabweho igitero n’abantu batamenyekanye bitwaje intwaro. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, aravuga ko hari ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ubwo hazaga imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ikaza itumbereye iyo ngoro […]

Perezida Kagame ukubutse muri Gabon akomereje uruzinduko muri Nigeria

Perezida Paul Kagame wari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Gabon, kuva ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, yakubutseyo yerekeza muri Nigeria.   Nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda, Perezida Kagame yageze i Abuja mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa ishamikiye ku Munsi wa Demokarasi (National Democracy Day […]

Umugore afunzwe akekwaho kugaburira umwana amaraso y’imihango ivanze n'intoryi

Polisi mu Karere ka Mukono yataye muri yombi umugore witwa Annet Namata ushinjwa kugaburira ku ngufu umwana w’umukobwa abereye muka se amaraso y’imihango ifanze n’intoryi. Umugabo w’uyu mugore,  Unusu Lungu avuga ko yamenye iby’aya makuru abibwiwe n’abaturanyi batabaye uyu mwana warimo kugarura ibyo yari yariye. Uyu mugore wavanze imihango n’ifunguro ry’umwana, abaturanyi bavuga ko bamutabaye […]

DRC: Icyorezo cy’Iseru kimaze guhitana abarenga 1500 muri uyu mwaka

  Icyorezo cy’indwara y’Iseru cyimaze guhitana ubuzima bw’abantu barenga 1500 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu. Minisiteri y’ubuzima muri Congo itangaza ko imaze kwakira abarwayi b’iseru bagera kuri 87,000 kuva uyu mwaka watangira. Ibibazo by’indwara y’iseru yibasiye cyane intara 23 mu ntara 26 […]

Uncle Austin yavuze uwa kwambarira AMAG agereranyije n’uwa à–zil

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin atangaza ko AMAG The Black yakwambarirwa na Perezida wa ASITAMORWA aramutse yongeye gukora ubukwe amugereranya na à–zil wambariwe na Perezida wa Turukiya. Umukinnyi wa Arsenal, Mezut à–zil aherutse gukoresha ubukwe ariko yari yambariwe na Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan n’Umufasha we. Mu kiganiro kuri Radiyo […]

Abanyarwanda baracyaburirwa kutajya muri Uganda nyuma y’ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna by'agateganyo

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga iravuga ko umuburo ubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda ukiriho nta kirahinduka k’uko byemezwa na minisitiri Dr Richard Sezibera. Ibi bije nyuma y’aho ku Cyumweru hatangajwe ifungurwa ry’agateganyo ry’Umupaka wa Gatuna ku makamyo aremereye. Mu kiganiro yahaye The New Times kuwa Mbere, Minisitiri Richard Sezibera yavuze ko umupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda […]

Itangazo ryo guhinduza izina

Uwitwa Seminega Jean Bosco mwene Ruhorahoza Louis na Mukashyaka Mary utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, uboneka kuri telefoni 0788667001; Yasabye uburenganzira bwo guhindura izina Jean Bosco mu mazina asanganywe Seminega Jean Bosco akitwa Seminega Ally mu irangamimerere ye; Impamvu atanga ni uko yavuye […]

Umugabo ufite abagore bane yafashe ku ngufu umukobwa w'imyaka 12

Umugabo witwa Francis Joseph yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’umuturanyi we w’imyaka 12. Uyu mugabo usanzwe afite abagore bane n’abana icyenda ahitwa Lugbogi muri Leta ya Ondo muri Nigeria. Bivugwa ko ubwo uyu mugabo yamaraga gukorera ibya mfura mbi uyu mwana yamubwiye kutazagira uwo abibwira. Yamuteye ubwoba ko abivuga azapfa bitunguranye. Abo mu muryango w’uyu […]

Abaturiye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda barasaba kwemererwa guhahirana

Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) gitangaza ko cyakomoreye by’agateganyo amakamyo apakira imizigo iremereye guca ku mupaka wa Gatuna urimo gukorerwaho imirimo y’ubwubatsi ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, ariko abahaturiye bagasaba ko nabo bakwemererwa guhahirana. Aba baturage basaba ko bakwemererwa kwambuka bakajya muri Uganda bagahaha, ibyo baguzeyo bakemererwa kubyinjirana mu Rwanda mu gihe n’Abagande basaba ko ibyo […]

RDC: Abayoboke ba UDPS bigabije inteko ishinga amategeko bamagana imyitwarire y’abadepite kuri perezida

Abayoboke babarirwa muri Magana b’ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Kamena mbere ya saa sita bateye ahakorera inteko ishinga amategeko bariye karungu bamagana ikiganirompaka giherutse kuhabera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ku igena rya perezida wa repubulika ry’abahagarariye Ibigo bya GECAMINES (La GĂ©nĂ©rale des Carrières et des Mines ) na SNCC […]

Rubavu: Abagore bane bakurikiranweho kuvunja amafaranga mu buryo butemewe

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho ifatiye abagore bane mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ahazwi nko kuri Petite Barriere bari kuvunjira abantu amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa 09 Kamena 2019. Abo bagore ni Uwineza Jeannette w’imyaka 39 y’amavuko wari ufite ibihumbi 212,500 by’amanyarwanda ni 5000 by’amanyekongo, undi ni […]