Manzi Thierry yasabye Rayon Sports kongera kuyikinira

Manzi Thierry wayoboye abakinnyi ba Rayon Sports kugeza ubwo yatwaye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka, aherutse kwandikirwa ibaruwa imusezerera muri iyi kipe. Yasabye imbabazi ubuyobozi, asaba ko bwamureka akongera akayikinira mu mikino y’igikombe cy’amahoro. Manzi Thierry yatangiye ashimira ubuyobozi ku bw’amahirwe bamwifurije mu yindi kipe azajyamo, ashimira imibanire ye n’ikipe byayigejeje ku nsinzi. Yageze […]

Amadayimoni turayicaza, nkayafata nkayirukana: Umuvuzi gakondo w'i Kigali

Ni umuvuzi gakondo utuye mu mujyi wa Kigali, ni umukecuru witwa Nyirasafari Patricie, ufite imyaka 77 y’amavuko, akaba amaze imyaka myinshi avura gakondo. Avuga ko amadayimoni ahangana nayo, yaba ari mu muntu akayirukana akagenda. Ashimangira ko n’ubwo atanga imiti ituma ayo madayimoni agenda, ko anifashisha n’amasengesho. Ngo hari igihe umuntu aterwa n’amadayimoni yohererejwe n’abo mu […]

Umuryango nyarwanda ukwiye kongera ingufu mu kwita ku burere bw’abana-Minisitiri Nyirahabimana Sorina

Umuryango nyarwanda ukwiye kongera ingufu mu kwita ku burere bwiza bw’abana babo hatekerezwa ku cyagirira abana b’abanyarwanda akamaro kugira ngo ibibazo biri mu bana, bikumirwe kandi ingamba zifatwe zo gushaka ibisubizo bituma abana b’abanyarwanda bamererwa neza. “Ku gihugu, ingufu z’abana b’abanyarwanda nizo ziba zitegerejwe mu kuzasubukura ikivi abakuze baba batarushije. Abana , igihugu kiba kibatezeho […]

Abateguye jenoside babanje gusenya ubumuntu – Lt. Col. Sam Rwasanyi

Lt. Col. Sam Rwasanyi uyobora ingabo mu rwego rw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ku ikubitiro abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babanje gusenya ubumuntu bagamije gutesha agaciro, asaba urubyiruko gusigasira indangagaciro muri bo kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Kicukiro yabisabye abanyeshuri n’abayobozi ba kaminuza […]

Paris:Nicolas Sarkozy , araregwa ruswa, uburiganya no kumviriza telefone ntaburenganzira

Ubutabera bwo mu Bufaransa bwemeje  ko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’ Ubufransa mu gihe cya vuba yongera kwitaba urukiko kubera ibyaha akurikiranweho birimo ibya ruswa  no kumviriza telefone ni ibindi biri muri dosiye y’ umuherwe Bettencourt  . Iperereza ryakozwe n’ ubutabera ryagaraje ko Nicolas Sarkozy yajyaga avugana kuri telefone mu ibanga na Thierry Herzog […]

Minisiteri y'ubuhinzi irasaba abikorera kuyifasha gukwirakwiza imbuto n'inyongeramusaruro

Mu gihe abahinzi bakomeje kugaragaza ikibazo cyo kugerwaho n’imbuto igihe cy’ihinga cyarenze zanabageraho ngo zikabageraho zihenze, ikibazo bavuga ko kiri no ku nyongeramusaruro. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko iki kibazo kizakemurwa n’abikorera basabwa kwinjira mu bucuruzi bw’imbuto n’inyongeramusaruro bagafasha iyi Minisiteri.   Ikibazo cyo kutabona imbuto n’inyongeramusaruro, ni bimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho n’abahinzi hirya […]

RDC: Abasirikare batatu n’abasivili babiri biciwe mu mirwano

Abantu batanu barimo abasivili babiri biciwe mu mirwano yadutse mu rukerera kuri uyu wa Kane hagati y’ingabo za Congo, FARDC n’abantu bitwaje intwaro ahitwa Nyamamba, igiturage giherereye mu birometero 7 uvuye Tchomia, ku nkengero z’Ikiyaga cya Albert. Biravugwa ko agatsiko k’abantu bitwaje intwaro gakondo ndetse n’iza kizungu, kagabye igitero gitunguranye mu giturage cya Nyamamba imvura […]

Mbaye nka Perezida namushyiramo- Hon. Tito Rutaremera avuga gushyira Frank Habineza muri Guverinoma

Nyuma y’aho Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party), ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Depite Franka Habineza atangarije ko rinyotewe kwinjira muri Guverinoma, Hon Tito Rutaremara ubarizwa mu Muryango wa FPR/Inkotanyi na Perezida Kagame abarizwamo, avuga ko mu gihe yaba yemera gushyigikira politiki ya Perezida, abaye ari nka we yamushyiramo. Mu kiganiro […]

U Burundi bwasubiye inyuma imyaka 30 muri demokrasi- Indorerezi

Nyuma yaho Perezida Pierre Nkurunziza yivuguruje akavuga ko aziyamamariza 2020 kongera gutegeka , indorerezi mpuzamahanga zikurikirana ubuzima bwa politike na demokrasi  by’ u  Burundi zivuga ko iki gihugu cyasubiye inyuma imyaka 30. Bemeza ko kimwe no mu myaka 30 irangiye , u Burundi bwagiraga ishyaka rimwe rukumbi kandi nta muntu warivuguruzaga.Ni muri urwo rwego basohoye […]

Hamagara abantu wizeye bagufashe gukura ibyo bibazo biri ku umutwe ubishyire ku umutwe wa Yesu Kristo-igice cya 2

Soma: 2 abakolinto 10:5 “ Dukubita hasi impaka n’ ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo yubigomorere Kristo. Mu ibitekerezo byawe niho habera urugamba hagati yo GUHANGAYIKA ( ubwoba) n’ amahoro ( ukwizera) . Hagati yo kugira ubwoba no kugira ukwizera, ikiza gufata mbere ibitekerezo byawe nicyo kigomba […]

Iran yahanuye indege ya Drone  ya Amerika

Igisirikare cya Iran (Iran’s Islamic Revolution Guards Corps , ISRGC) cyatangaje ko cyahanuye indege ya Drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yinjiye mu kirere cyayo. Ibitangazamakuru bya leta muri Iran byanditse ko igisirikare cya Iran cyarashe iyo drone mu ntara ya Hormozgan iri mu majyepfo y’icyi gihugu. Iyi Drone yarashwe ikaba iri mu […]

Madamu Jeannette Kagame avuga ko umusanzu w’abana ari ingenzi mu muryango

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu iterambere ry’umuryango nyarwanda n’umusanzu w’abana ari uw’ingenzi. Ni ubutumwa yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa 20 Kamena 2019, ubwo mu Rwanda hizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, akaba anashishikariza kwimakaza umuhate wo gushaka ubumenyi mu bana b’u Rwanda ari nako hakomezwa umuryango. […]

Pasiteri yahanuye umusore ngo yeretswe ko tugomba kubana ndamwanga none sinorohewe mu muryango-Nkore iki?

Mbanje kubiseguraho kuko ntabwo nifuje ko amazina yanjye atangazwa, iwacu ni mu Karere ka Kamonyi, muri Runda. Ndi umukobwa w’imyaka 27. Ndi umukirisito ariko nabwo ndongera kubiseguraho kuko nirinze kuvuga itorero nsengeramo. Ubwo rero turi mu materaniro, Pasiteri aba arihanikiriye arampanuriye, aba avuze ko mfite ubukwe vuba. Ubwo bukwe bwabaye nk’ubuntunguye cyane, kuko yavuze umusore […]

Burundi: Abapolisi babiri barasiwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2019, bagabye igitero muri Komini Gihanga, Intara ya Bubanza, barasana n’abapolisi, babiri muri bo bakomeretswa n’amasasu. Abagabye igitero baturutse mu ishyamba kimeza rya Rukoko. Imibare itangazwa na Leta y’u Burundi ikagaragaza ko aria bantu batanu bakomeretse barimo abapolisi babiri. Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo […]

Musanze: Umubyeyi ufite abana bane arara mu gisambu

Umubyeyi w’abana bane, Ntamfurayishavu Speciose, utuye mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, avuga  ko amaze icyumweru aba mu Rutoki, nyuma y’aho aho yari yakodesherejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge bahamwirukanye bitewe n’uko yari amaze amezi 3 atishyura. Ni muri metero icumi uvuye ku muhanda Musanze-Vunga, niho Ntamfuyishavu Speciose yashinze ibiti bito asesekamo ibirere hejuru asasaho inzitiramibu.Uyu […]

Umusaza w’imyaka 70 ari mu mazi abira azira gutera ibuye imodoka ya Museveni

Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko yafatiwe mu gace ka Arua, muri Uganda akaba ashinjwa gutera ibuye imodoka yari itwaye Perezida Museveni, riyimena ikirahuri. Polisi yatumyeho uyu musazwa witwa Omar Risasi Amabua ku wa Kabiri w’iki cyumweru, kugira ngo akorerwe dosiye kuri iki kibazo cyabayeho mu mezi 10 ashize. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dailymonitor, ngo umuyobozi wa Polisi, […]