Afurika y’Epfo yashyizeho itegeko ribuza impunzi gukina politiki, utabyubahirije akirukanwa

Tariki ya 1 Mutarama 2020, Afurika y’Epfo yashyizeho itegeko rishya ribuza impunzi gukina politiki, itazabyubahiriza ikirukanwa muri iki gihugu. Amakuru dukesha RFI avuga ko nta mpamvu iki gihugu cyagaragaje yatumye gifata uyu mwanzuro. Ngo yakajije ingamba z’ukuntu impunzi zigomba kujya zinjira muri iki gihugu, ndetse n’imibereho yazo. Hari amakuru avuga ko hari inama zikunze gukorerwa […]

Perezida mushya wa Guinea Bissau yizera ko imikorere nk’iya Kagame izamugeza ku nsinzi

Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Cissoko Embalo yabwiye abaturage ko azakora nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kugira ngo ageze igihugu ku iterambere ndetse abashe no gukemura ibibazobya politiki biri mu gihugu. Gutekereza nka Perezida Kagame no gukora nka we ni isezerano yahaye Abanya-Guinea Bissau, iki gihugu kigatera imbere nk’uko u Rwanda rumaze […]

Rusizi: Kutabonera imbuto igihe, amafumbire n’imiti bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara

Bamwe mu barangije amasomo y'ubuhinzi bwa kijyambere bahawe impamyabumenyi

Bamwe mu bahinzi-borozi bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko ubumenyi buke n’amahugurwa adahagije mu buhinzi bwa kijyambere no Kutabonera imbuto igihe, amafumbire n’imiti ko bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara , no guhora mu kibazo cy’ibiribwa bike kandi babihinga, aho usanga bamwe batazi n’uburyo bwiza barwanyamo isuri ibyo […]

Urubuga z’Amerika rwinjiriwe n’abavugwaho kuba Abanya-Iran bagamije kwihorera

Urubuga rumwe mu z’ibigo bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwinjiriwe n’abantu, bashyiraho ubutumwa buvuga ko hazabaho guhora ku rupfu rwa Gen. Qassem Soleimani, wari Komanda w’ingabo zihariye za Quds muri Iran. Abakekwaho kwinjirira uru rubuga n’Abanya-Iran, barahiye, bakavuga ko badashobora gutuza bateretse Amerika ko yibeshye, ikabicira umusirikare ukomeye nk’uko The Guardian dukesha aya makuru ibivuga. […]

Nyamasheke: Umuturage yasakaje amashara hejuru y’amabati yapfumaguritse

Umuturage witwa Habyarimana Joseph utuye mu Mudugudu wa Kavune, akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano, avuga ko atazi impamvu atubakirwa inzu kandi ubuyobozi buzi ikibazo cye, kuri ubu aho amabati yatobaguritse yahakinze amashara. Habyarimana Joseph w’ imyaka 77, ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe,inzu abanamo n’abuzukuru be batatu ndetse n’umukobwa we, amabati ayisakaye n’imyenge […]