Rusizi: SEDO w’Akagari wigeze gushinjwa kwiba televiziyo yakubitiwe mu nzu y’umuturage amushinja kumusambanyiriza umugore

Iyi nzu Ndayambaje Marcel yubakiwe ku mudugudu w'icyitegererezo wa Nyakarenzo ni yo SEDO Habumugisha Valens yakubitiwemo na ba nyiri urugo.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage (SEDO) mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi Habumugisha Valens wigeze gushinjwa n’umuturage wo mu kagari ka Kamurera mu murenge wa Kamembe ubwo yari Gitifu w’agateganyo w’aka kagari umwaka ushize kumwiba televiziyo akoresheje umukozi wo mu rugo rw’uyu muturage byavugwaga ko yari ihabara […]

Col. Barija wahawe ikiruhuko mu ngabo aringinga Museveni ngo amuhe ipeti rya ‘Brigadier General’

Col. Charles Barija mbere gato y’uko ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru mu ngabo za Uganda kuri uyu wa 5 Kanama 2021, yasabye yinginga Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga ko yamuzamura ku ipeti rya ‘Brigadier General’ nk’umuntu wamaze igihe kirekire ari umusirikare kandi agakora inshingano neza. Uyu musaza winjiye mu gisirikare mu mwaka w’1979 yashimiye Perezida Museveni wamugiriye icyizere, […]

Mpabwanamaguru nommé vice-maire de la ville pour l’urbanisation

Mérard Mpabwanamaguru a été élu vice-maire en charge de l’urbanisation et des infrastructures de la ville de Kigali. Il remplace Ernest Nsabimana qui a été nommé à la fin de l’année dernière au poste de directeur général de RURA en décembre de l’année dernière. Mpabwanamaguru a travaillé comme conférencier en planification et conception urbaines, SIG […]

Undi munya-Uganda yegukanye umudari wa zahabu mu mikino Olempike ya 2020

Umunya-Uganda Joshua Cheptegei, yegukanye umudari wa zahabu kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwitwara neza mu mikino Olempike ikomeje kubera i Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani. Ni nyuma yo kuba uwa mbere mu gusiganwa ku maguru ku ntera ya metero 5,000. Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yitwaye neza muri ririya siganwa nyuma yo gukoresha iminota […]

Umunyamakuru Patty Habarugira yatandukanye na RBA

Umunyamakuru Patrick Habarugira, yatangaje ko yatandukanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yari amaze imyaka 10 abereye umukozi. Patty Habarugira ni umwe mu banyamakuru bari bakunzwe cyane kuri RBA cyane mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ yari abereye umuyobozi. Patrick Habarugira yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko yatandukanye na kiriya gitangazamakuru kubera ko yitegura kwerekeza muri Canada aho agiye gukomereza amasomo. […]

U Burundi bwashyikirije u Rwanda abana 7 bwari bwarafashe, bunarutwerera ibinyobwa byo kuganura

img-20210806-wa0052.jpg

Guverinoma y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abana 7 inzego zishinzwe umutekano zafatiye ku butaka bwabwo, hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi, inarutwerera ibinyobwa byo kuganura. Uyu muhango wabereye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Ruheru w’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 6 Kanama 2021, witabirwa n’Umuyobozi w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo watanze aba […]

Imirwano ikaze ishobora kubura hagati ya Israel na Hezbollah

Umutwe ukomeye ukorera muri Libani witwa Hezbollah wavuze kuri uyu wa Gatanu ko warashe ibisasu bya roketi ku butaka bwo mu karere ka Golan Heights kigaruriwe na Israel kuva mu 1967, nyuma y’ibitero by’indege bya Israel mu majyepfo ya Libani. Hezbollah yagize iti: “Mu rwego rwo gusubiza ibitero by’indege bya Israel, Resistance ya kislam yateye […]

Umuganura: Inkingi y’ubumwe n’amajyambere by’abanyarwanda

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yongeye kugarura umuhango w’umuganura wari waraciwe n’abakoroni mu 1925, iki cyemezo cyo kugarura umuhango w’umuganura cyashyizweho mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’insobe byari byugarije igihugu cyacu nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi nkuko Nyakubahwa Kagame Paul umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yatangizaga kumugaragaro itorero […]

Indege z’indwanyi ziri gukorwa z’igisekuru cya 6 zizaba zimeze nk’iz’ibivejuru – Amafoto

a9ee66800ffcd90fb88060f07756fc00.jpg

Indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu ibihugu bitandukanye byatangiye imishinga yazo ni icyiciro cy’indege z’intambara zizaba ziteye imbere kurusha iz’igisekuru cya gatanu ziriho ubu. Ibihugu byinshi byamaze gutangaza gahunda bifite zo gukora indege z’indwanyi z’igisekuru cya Gatandatu (sixth-generation fighter jets), harimo nk’u Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani, Sweden, u […]

Meddy wasezerewe na APR FC yabaye umukinnyi wa mbere Rayon Sports isinyishije

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Mushimiyimana Mohamed bita Meddy, aba umukinnyi wa mbere iyi kipe isinyishije muri iyi mpeshyi. Uyu musore ukina hagati mu kibuga ariko akaba anafite ubushobozi bwo gukina mu mutima w’ubwugarizi, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri. Ni nyuma y’ibiganiro impande zombi zari zimazemo iminsi. Rayon Sports yifuzaga guha uyu mukinnyi […]

Umugabo yarobye ifi ifite inyinya n’amenyo nk’ay’abantu

Ifi y’imbonekarimwe ifite amenyo nk’ay’abantu arimo n’inyinya ahagana hasi bayirobye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ifoto y’iyi fi yashyizwe kuri Facebook muri iki cyumweru na Jennette’Pier, ikigo abantu bajya kurobamo muri leta ya North Carolina. Yatangajwe nk’iyo mu bwoko bwa ‘sheepshead’, amafi azwiho kugira imirongo myinshi y’ibijigo mu kanwa biyafasha guhekenya umuhigo (ibiribwa). Iyi […]

Perezida Touadéra yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba RDF (Amafoto)

img_20210806_110835.jpg

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine hano mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF). Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Ni ibiganiro ku ruhande rwa RDF byitabiriwe n’abasirikare bakuru batandukanye, barimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert […]

Hari impungenge za ba mudahusha_Umusesenguzi Hanlon ku rugamba rwa RDF/FADM n’intagondwa

han.jpg

Umusesenguzi Joseph Hanlon uri gukurikirana urugamba ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Mozambique (FADM) zihanganyemo n’intagondwa zegamiye ku idini ya Isilamu mu duce dutandukanye tw’intara ya Cabo Delgado, avuga ko hari impungenge z’ibitero bya ba mudahusha. Hanlon avuga ko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziyemeje kugarura umutekano wa Cabo Delgado cyane cyane mu gace ka Palma […]

Jacob Zuma yajyanwe mu bitaro avuye muri gereza afungiyemo

Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo wafunzwe mu kwezi gushize azira gusuzugura urukiko, kuri uyu wa Gatanu yajyanwe mu Bitaro mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo asubire mu rukiko ku yindi dosiye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Urwego rushinzwe abagororwa muri Afurika y’Epfo “ruremeza ko uwahoze ari Perezida Jacob Zuma uyu munsi, […]

Uganda irohereza abandi Banyarwanda 23

Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa 6 Kanama 2021 iroherereza u Rwanda abandi Banyarwanda 23 bari bafungiweyo, ibacishije ku mupaka wa Kagitumba uhuza ibihugu byombi. New Times dukesha aya makuru aba Banyarwanda barimo abagabo 19, abagore 3 n’umwana umwe, ubu bakiri mu maboko y’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda, mbere y’uko boherezwa mu […]

APR FC yamaganye amakuru avuga ko yimye Seif Release Letter

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu, yanyomoje amakuru avuga ko yimye Niyonzima Olivier ‘Seif’ ibaruwa imurekura (Release Letter) nyuma yo kumwirukana. Seif yasezerewe na APR FC ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ashinjwa kurangwa n’imyitwarire mibi. Nyuma y’uko uyu musore ukina hagati mu kibuga yari amaze kwurukanwa n’iriya kipe y’Ingabo z’igihugu, hari amakuru yavuzwe […]

Kigali: Umugore yabonye umugabo we asinziriye akamukata igitsina

Umugore yatawe muri yombi n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) akekwaho guhengera umugabo we asinziriye, akamukata igitsina cye amuziza kumuca inyuma. Nk’ uko BTN TV dukesha aya makuru kibivuga, aya mahano yabereye mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi wo mu Karere ka Gasabo , biba mu ijoro ryo ku wa 31 rishyira […]

Polisi ya Uganda yazamuye mu ntera Chemutai wegukanye umudari wa zahabu muri Olempike

fb_img_16282396817424510.jpg

Polisi ya Uganda yahaye ipeti ryisumbuye Peruth Chemutai uherutse kwegukana umudari wa zahabu mu kwiruka, mu mikino ya Olempike 2020 iri kubera mu Buyapani. Chemutai uhagarariye Uganda mu mukino wo kwiruka yabaye uwa mbere mu kwiruka metero 3000, mu cyiciro cy’abagore tariki ya 4 Kanama 2021, akaba ari we munya Uganda wa mbere wegukanye uyu […]

Ruhango: Babeshywe ko umuntu wabo yapfiriye muri gereza, bategura umuhango wo kumushyingura

Umuryango utuye mu Mudugudu wa Kasemahundo, Akagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango waguye mu kantu nyuma yo kumenya ko umuntu wawo wateguriraga umuhango wo kumushyingura akiri muzima, kandi wari wakiriye amakuru y’uko yamaze gupfa. Mu kiganiro abagize uyu muryango bagiranye na TV1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko hari umugenzi wabwiye abaturanyi […]

Perezida Mushya wa Iran yarahiye aha n’ubutumwa bukomeye Abanyaburayi

Perezida mushya w’igihugu cya Iran, Ebrahim Raïssi kuri uyu wa Kane, itariki 05 Kanama 2021 yarahiriye inshingano ze mu muhango wabereye mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Ebrahim Raïssi akaba yavugiye ijambo imbere y’abashyitsi barimo abaperezida ba Irak, Afghanistan ndetse n’umudipolomate w’umunyaburayi, Enrique Mora wicajwe imbere y’abahagarariye imitwe ifatwa nk’iy’iterabwoba. Mu ijambo rye rya mbere […]

Gen Mahamat Idriss Déby yatangaje ko abasirikare 24 ba Tchad bishwe n’ibyihebe

Perezida w’akanama ka gisirikare kayoboye Tchad mu buryo bw’inzibacyuho, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yatangaje ko abasirikare 24 ba kiriya gihugu bishwe nyuma yo kugabwaho igitero n’abitwaje intwaro. Gen Déby mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko kiriya gitero cy’amaraso cyibutsa ingabo za Tchad “ibibazo by’umutekano” zihanganye na byo byugarije imwe mu […]

Nyaruguru: Ikibazo cy’umuturage Minisitiri Mukeshimana yasize ahaye umurongo mu 2020, ntikirakemuka

Umusaza w’umuhinzi w’icyayi witwa Kayijamahe Andre, utuye mu mudugudu wa Nyarusovu, akagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho, avuga ko yagejeje kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine ubwo yasuraga akarere ka Nyaruguru mu Gushyingo 2020, ikibazo cy’uko umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyaruguru yamuhenze ubwenge, akamusinyisha impapuro zijyanye n’ingurane z’icyayi cye gihwanye n’ibiti 2,351, […]

Nyagatare: Uwishe umugore agahita acika yafashwe ashyikirizwa ubushinjacyaha

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro wishe umugore we mu kwezi gushize agahita aburirwa irengero yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zihita zimushyikiriza ubushinjacayaha. Kuri uyu wa Kane, itariki 05 Kanama 2021, nibwo Ubushinjacya ku rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare bwakiriye dosiye y’umugabo ukomoka mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Rusebeya wishe umugore we bashakanye agahita […]

Guverinoma ya Uganda irahakana ibyo kwivanga muri politiki ya Kenya

Guverinoma ya Uganda yahakanye amakuru avuga ko iri kwivanga muri politiki ya Kenya, yakurikiwe n’uruzinduko rwa Visi Perezida, William Ruto ruherutse kuburizwamo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege. Muri uru ruzinduko rwa Visi Perezida Ruto n’itsinda ry’abantu barindwi bari bamuherekeje, byavuzwe ko bagombaga kwakirwa hashingiwe ku biteganywa na dipolomasi, ndetse ngo bari guhura na Perezida wa […]

Inyeshyamba zo muri Tigray zafashe undi mujyi ukomeye muri Ethiopia

Inyeshyamba zirwanya Leta ya Ethiopia, TPLF, zafashe Umujyi wa Lalibela, uri ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO mu Ntara ihana imbibi na Amhara. Lalibela, ni umujyi nanone ufatwa nka mutagatifu ku Idini ya Orthodoxe, ukabamo insengero zo mu kinyejana cya 13. Abategetsi bo muri ako gace babwiye BBC ko abaturage bamaze igihe bahunga imirwano. Umuyobozi […]