Biden yateguje Uganda ibihano nyuma y’aho Museveni asinye ku itegeko rihana abatinganyi
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yateguje Uganda ibihano nyuma y’aho Perezida wayo, Yoweri Museveni, ashyize umukono ku itegeko rishya rihana barimo abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi. Mu itangazo Biden yashyize hanze kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, yavuze ko kwemeza iri tegeko bibangamira uburenganzira rusange bw’ikiremwamuntu, kandi ngo biratuma ababa muri […]
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda yagiye i Bujumbura

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, yagiye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023. Gen. Kazura yitabiriye inama y’umutekano wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yahuriyemo n’abandi bagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, cyangwa se ababahagarariye. Nk’uko bigaragara mu ifoto, abandi bagaba bakuru bitabiriye […]
Amasaha 2 y’imirwano hagati ya M23, Nyatura na APCLS
Imirwano ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi yasakiranyirije abarwanyi ba M23 n’inyeshyamba z’imitwe ya Nyatura na APCLS. Ni imirwano yabereye mu gace ka Kabukomo ko muri Teritwari ya Masisi gaherereye mu bilometero bibarirwa mu icumi uvuye mu mujyi wa Kitchanga. Nyatura na APCLS bamaze igihe bafatanya n’Igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’umutwe wa FDLR, mu […]
Ibyabaye kuri FDLR ubwo yafataga agace k’u Rwanda
Amateka agaragaza ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR ucyitwa ALiR (Armée pour la Libération du Rwanda) wigeze gufata by’akanya gato agace k’u Rwanda kari mu kiyaga cya Kivu kazwi nka Iwawa. Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko byabaye mu mwaka w’1996 ubwo uyu mutwe witwaje intwaro wari muri […]
Uganda: Umwana yishe nyina amuziza ko yamwimye icyayi
Amakuru dutesha Radio Emuria FM, avuga ko uwo nyakwigendera witwa Robin Barasa w’imyaka 53, yishwe n’umuhungu we nyuma y’amakimbirane bagiranye. Uwo musore ngo yasabye nyina icyayi hanyuma nyina amubwira ko ari bukimuhe avuye guhinga mu murima w’ibigori. Uyu musore ngo ntabwo yahise abyumva ahubwo yahise afata umuhoro, atema nyina amuca umutwe. Nyuma y’aho amakuru amenyekanye, […]
Hari kwibazwa niba Al-Nassr idakwiye kwicuza kuba yarasinyishije C.Ronaldo
Umukinnyi Cristiano Ronaldo akomeje kwibazwaho nyuma y’uko ikipe akinira ya Al-Nassr iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Soudi Arabia nyuma yo kunganya n’ikipe ya Ettifaq 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize. Mu ntangiro z’uyu mwaka muri Mutarama ubwo Ronaldo yasinyishwaga, yasanze iyi kipe iri kumwanya wa mbere ariko igikomeje kuvugwa n’uko ngo shampiyona isa […]
M23 NTIVUGA RUMWE NA LETA KU BWICANYI BWA KIZIMBA/GEN. BUNYONI, COL DESIRE MURI GEREZA ZITANDUKANYE
Ku myaka 71 yarangije kaminuza nyuma yo kumara mu mashuri imyaka 54
Muri Kaminuza ya British Columbia (UBC), haravugwa umugabo witwa Arthur Ross urangije muri iryo shuri nyuma yo kumara imyaka 54 mu masomo.Uyu mugabo bivugwa ko ariwe umaze igihe kinini yiga. Ross, w’imyaka 71, y’amavuko avuga ko yagiye kwiga ibijyanye n’ubugeni muri iyi Kaminuza, nyuma yo kugira amatsiko menshi ku byerekeye uyu mwuga.Ni nyuma y’uko yari […]
Abakozi ba pariki y’ibirunga ya Uganda n’iy’u Rwanda barifuza gukorana
Abakozi bo muri pariki z’ibirunga mu Rwanda ndetse na Uganda barasaba ko hasubukurwa gahunda zo kugenzurira hamwe ibinyabuzima mu rwego rwo kwirinda ko hari inyamaswa zo gihugu kimwe zazimirira mu kindi. Pariki ya Uganda ihana imbibi na Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda, iyo uyinjiyemo ngo bigusaba isaha irenga ushakisha inyamaswa z’inkima zirenga 1500 zikunze gusurwa n’abakerarugendo. […]
Gakenke: Umuhesha w’Inkiko mu rungabangabo kubera abagenagaciro
Umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Muhama Franà §ois yaheze mu rungabangabo kubera abagenagaciro babiri badahuza ku gaciro bagenera ubutaka bumwe nk’uko byagenwe mu mwazuro w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze wo kuwa 15/02/2023 mu rubanza N° RCA 00137/2021/TGI/MUS. Ni urubanza rwabaye hagati y’abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ari bo: Mugabire Emmanuel Rubel n’umugore we Mukarugina Vestine ariko bikaba ngombwa […]
Niyigena Clément yagize icyo avuga kuri Tyiphoà ¯de yamuzahaje
Myugariro Niyigena Clément w’Ikipe ya APR FC, yagize icyo avuga ku burwayi butandukanye yagize bwatumye adasozanya umwaka w’imikino na bagenzi be, ashimangira ko Typhoà ¯de yarwaye ari yo yamuzahaje cyane. Kuri iki Cyumweru ni bwo APR FC yegukanye Igikombe cya shampiyona cya 21 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa nyuma […]
Kayonza: Lack of access to condoms can lead to HIV infection among young people working in mining
The young people who work in the Mining Company of Precious Stones in Rwinkwavu Wolfram Mining in Kayonza District say that they are worried that the increase of AIDS may be high because they have to wear condoms at their workplaces. When you talk to the youth who work in the company, they tell you […]
Karongi: Baravuga ko inyubako z’amashuri zibateza ibiza
Abatuye mu karere ka Karongi, kamwe mu turere twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, bavuga amazi aturuka ku bisenge by’inyubako za Leta zubatswe ruguru y’ingo zabo, abasenyera mu gihe cy’imvura. Nyiramporayonzi Rosa yabwiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko amazi y’imvura aturuka ku nyubako z’urwungwe rw’amashuri rwa Gishyita, atemba yerekeza aho atuye, […]
Umugabo yarekuwe nyuma y’imyaka 33 afungiwe icyaha atakoze
Nyuma y’iraswa ryabaye ku itariki 27 Ukwakira 1989 muri California ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Daniel Saldana yahamijwe icyaha cyo kwica akatirwa imyaka 45 y’igifungo. Byavugwaga ko Saldana yari mu bagabo batatu barashe imodoka yari irimo abanyeshuri batandatu bibeshye, bazi ko ari abanyarugomo. Nta wahasize ubuzima ariko babiri muri bo barakomeretse. Kuva icyo […]
Rubavu: Abahinzi b’icyayi bararira ayo kwarika kubera ibiza
Imirima myinshi y’abahinzi yangijwe n’umwuzure uherutse kwibasira intara y’iburengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda mu ijoro ryo ku ya 2-3 Gicurasi 2023. Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twibasiwe cyane. Ku nkombe z’umugezi wa Sebeya, imirima y’icyayi, kimwe mu byo igihugu cyoherezwa mu mahanga mu gihugu, yararengewe n’amazi. Abahinzi batinya ko ibintu nk’ ibi bizagwira n’imihindagurikire y’ikirere. […]
Nkore iki?Narigase mu gitsina cy’umugore bimpesha VISA none ubu nahindutse inzererezi
Muraho neza,amazina sindibuyatangaze ku bw’umutekano wanjye.Numvise nifuza gusangiza abakunzi b’itangazamakuru ubuzima ndimo kunyuramo aho ntuye mu gihugu cya Canada dore ko hari n’urubyiruko rwinshi rushobora kwishora mu byo nishoyemo ari nazo ngaruka ndimo guhura nazo. Inkuru yanjye reka nyitangirire mu gihe nahagarikaga amasomo ubwo nari ngeze mu cyiciro rusnge cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun).Ubwo namaraga gukora ikizamini […]
Inkuru ‘isekeje’ General Kabarebe atazibagirwa kuri Minisitiri w’ingabo
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ikintu gisekeje atazibagirwa kuri Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Major General Albert Murasira. Gen. Kabarebe ubwo yaganiraga n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya UTB, yabasobanuriye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uburyo Inkotanyi zinjije abasirikare ba ‘Ex-FAR’ mu ngabo z’igihugu. Muri ba ‘Ex-FAR’ binjiye mu ngabo […]
Zari yigambye impamvu yemeye igitabo cya Quran nk’inkwano
Nyuma y’igihe gito Zari Hassan yambitswe impeta n’umugabo yasimbuje Diamond Platnumz , aherutse gutangaza ko kuba yarakowe igitabo gitagatifu cya Quran ntacyo bitwaye kuko yihaye byose bityo ko ntacyo abuze. Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yagarutse ku mubano we n’umugabo we Shakib Lutaaya bivugwa ko yamukoye Quran nyamara bikavugwa ko uwahoze ari […]
Hagiye gutangizwa itorero ryigisha abakozi ba Leta n’abikorera kunoza umurimo
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, ivuga ko igiye gushyiraho Itorero rigenewe ibigo bya Leta n’iby’abikorera, mu rwego kwimakaza imikorere mbonezamurimo. MINUBUMWE isobanura ko iri torero rizajya rikorerwa muri ibi bigo kugira ngo abakozi babikoramo barusheho gusobanurirwa uburyo bwo kunoza umurimo. Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko Itorero ry’Igihugu ryagiye rigira uruhare rukomeye mu […]
Menya Abanyarwanda 3 bari muri 8 bahigishwaga uruhindu bagitegereje gufatwa
Abanyarwanda batatu kuri ubu ni bo bagihigishwa uruhindu ngo baryozwe uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko bagenzi babo batanu byemejwe ko bafashwe cyangwa bakaba barapfuye. Abanyarwanda umunani ni bo bamaze imyaka irenga 20 bashakishwa kurusha abandi, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwego rwa Amerika rushinzwe gushakisha abakurikiranweho ibyaha by’intambara, jenoside […]
Museveni yamaze gusinya ku itegeko riteganyiriza abatinganyi ibihano bikakaye
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yamaze gusinya ku itegeko rishya riteganyiriza umuryango wa LGBTQ w’abarimo abaryamana bahuje ibitsina ibihano bikakaye. Iri tegeko ryamaze igihe kirekire riganirwaho mu nteko ishinga amategeko ya Uganda riteganya ko umuntu uzahamwa n’icyaha cyo gukora ubutinganyi ku rwego rukabije, azaya ahanishwa igihano cy’urupfu. Tariki ya 20 Mata 2023, abadepite bahagarariye ishyaka […]
Telefone ishobora kwangiza ubwonko mu gihe ikoreshejwe nabi
Telefone ni nziza ku muntu ushaka kugendana n’ibigezweho, ushaka gutera imbere mu ikoranabuhanga, ushaka kumenya amakuru yiriwe cyangwa yaraye hirya no hino ku Isi kandi yoroshya cyane itumanaho. Ariko kuyikoresha neza bikwiye kuba ihame. Umuhanga mu bugenge bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo ‘‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’, yanditse cyigisha ku gukoresha […]
APR FC yabonye Visi-Chairman mushya
Lieutenant Colonel Karasira Richard wahoze ari Perezida wa Marines FC, yagizwe umuyobozi wungirije wa APR FC. Lt Colonel Karasira yasimbuye kuri izi nshingano Brig Gen Firmin Bayingana wari umaze imyaka ibiri ari Visi-Perezida wa APR FC. Ni Gen Bayingana wasimbuwe ku nshingano bijyanye n’uko hari izindi nshingano asanzwe akora zitamwemereraga kubonera umwanya APR FC. Lt […]