Perezida Touadéra yasuye RDF (Amafoto)

Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrique, kuri uyu wa Gatanu yasuye Ingabo z’igihugu cye ndetse n’iz’u Rwanda i Bangui. Izi ngabo TouadĂ©ra yazisuye mu kigo cya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Camp Beal kiri mu muri uriya murwa mukuru wa Centrafrique. U Rwanda rufite muri iki gihugu Ingabo ziri mu byiciro bibiri, zirimo […]
Ibyaha Kayishema ashinjwa bigiye kongerwa
Kuri uyu wa 2 Kamena 2023, i Cape Town muri Afurika y’Epfo, Fulgence Kayishema yagejejwe mu rukiko umwanya muto urubanza rwe ruhita rusubikwa. Abashinjacyaha babwiye urukiko ko bakeneye igihe cyo gutegura ibindi birego byiyongera kubyo bamurega, nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo abivuga. Ku wa Gatanu ushize ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere, yarezwe […]
Wari uziko kurya Salade bishobora kurinda amagufa kumungwa?
Hari abantu usanga batakwegera amafunguro adaherekejwe na Salade.Impamvu rero nta yindi usibye kuba ayirya baba bazi ibanga ryayo, aho ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye harimo n’izishobora kurinda amagufa kumungwa. Foodal.com ivuga ko kurya salade bifitiye umubiri akamaro kanini , kubera ko salade iba ikungahye ku ntungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi ku mubiri wa muntu .Salade zikorwa mu […]
Musanze: Abakora ‘pavĂ©s’ bafatiriye imodoka ya rwiyemezamirimo
Mu karere ka Musanze, abaturage bafatiriye imodoka ya rwiyemezamirimo bashinja kubambura amafaranga bakoreye ubwo bamukoreraga amapave. Ni abaturage bo mu murenge wa Muko basanzwe bakora akazi ko gutunganya amabuye bayaconga maze bagakoramo amapave. Bakorera mu ruganda rukora amapave ruherereye mu kagari ka Mburabuturo. Aba baturage bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa, bakavuga ko ari ikibazo […]
Senateri yasabye ko ibiruhuko by’akazi byiyongera
Umusenateri witwa Karungo wa Thangwa wo muri Kenya, arasaba ko Leta yakongera ibiruhuko by’akazi mu rwego rwo kwihutisha iterambere. Uyu musenateri wo mu karere ka Kiambu, avuga ko mu cyifuzo cye, iminsi y’ibiruhuko yemewe na Leta ikwiye kwiyongera. Ngo nko mu gihe ikiruhuko cya Leta kizaba ari kuwa Kabiri, no ku munsi uwubanziriza wo kuwa […]
Donald Trump ahangayikiye Joe Biden nyuma yo kwikubita hasi
Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje guhangayikira Joe Biden wamusimbuye ku ntebe ya Perezida, nyuma y’uko yituye hasi.Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hacicikanye amafoto n’amashusho ya Perezida Biden yitura hasi ubwo yari mu birori. Akimara kugwa Trump yatangaje ko ahangayikiye mugenzi we, anabaza niba ubuzima […]
HCR yibukije impunzi z’Abanyekongo n’Abanyarwanda gutaha ku bushake
Kuri uyu wa 1 Kamena, i Goma, Komiseri wungirije w’ibiro by’umuryango w’abibumbye ishinzwe impunzi (UNHCR) ashinzwe yasabye impunzi z’ abanyekongo ziri mu Rwanda kugira ubwisanzure mu gutahuka. Raouf Mazou yibukije ko Kigali na Kinshasa bari bumvikanye kuri iki kibazo, mu nama y’inyabutatu ku ya 15 Gicurasi 2023 i Geneve. Raouf Mazou yashimangiye gutaha ku bushake […]
Rwatubyaye yasabye imbabazi Perezida wa Rayon Sports
Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yasabye imbabazi Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kugumura bagenzi be. Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru muri Rayon Sports haravugwamo amakuru y’abakinnyi bari barigumuye bakanga kujya gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe ifitanye na APR FC kuri uyu wa […]
Impamvu zatumye Senateri Chambers arega Imana mu rukiko
Muri Nebraska ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ernie Chambers wabaye Senateri kuva mu 1971 kugeza mu 2009 no kuva mu 2013 kugeza mu 2021 yagiye kurega mu rukiko Imana ishobora byose ivugwa mu ‘byanditswe byera’, Abanyamerika benshi baratangara. Chambers uzuzuza imyaka 86 y’amavuko tariki ya 10 Nyakanga yajyanwe mu rukiko n’ibibazo bitandukanye, yagombaga […]
Malawi igiye kwirukana ku butaka bwayo impunzi hafi 400 z’Abanyarwanda n’Abarundi
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Malawi, Kenneth Zikhale N’goma, yahagaritse ubwenegihugu iki gihugu cyari cyarahaye impunzi 396 z’Abanyarwanda n’Abarundi. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga ziriya mpunzi zarabonye ubwenegihugu mu buryo bushidikanwaho. Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Umutekano muri Malawi, Patrick Botha, yatangaje ko guhagarika ubwenegihugu bwa ziriya mpunzi bikurikije amategeko rusange n’ay’umutekano w’imbere muri Malawi. […]
Rwamagana: Umunyeshuri wakuwe amenyo 6 arasaba kurenganurwa
Umunyeshuri utuye mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Muyumbu, arasaba kurenganurwa nyuma yo gukubitwa itafari na mwarimu we, akamukura amenyo atandatu. Habineza Mohammed w’imyaka 17 y’amavuko, arasaba kurenganurwa agahabwa insimburangingo z’amenyo, nyuma y’uko mwarimu we wamwigishaga amahame y’Idini ya Islamu amukubise itafari akamukura amenyo agera kuri atandatu. Habineza vuga ko uyu mwarimu yari yemeye ko […]
Carlos utoza Amavubi yanze guhamagara Haruna Niyonzima ngo atamuvangira
Carlos Ferrer, usanzwe ari umutoza w’Amavubi yatangaje ko impamvu atashyize Haruna Niyonzima ku rutonde rw’Abakinnyi bazakina ku mukino Amavubi azahuramo na Mozambique, ari uko ngo amuvangira mu bitekerezo. Ni amakuru yatangaje ubwo mu rutonde rw’abakinnyi 28 rwasohokaga, hatagaragayeho umukinnyi Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni akaba n’umwe mu nkingi za mwamba ikipe y’igihugu yagenderagaho. Ni umukino […]
Namenye ko umugore wanjye aryamana n’umushoferi we none byanyobeye-nkore iki?
Umukunzi wacu yifuje kugisha inama nyuma y’uko ngo umushoferi n’umugore we bajya bigobeka bagakora imibonano mpuzabitsina bitwaje ko ngo nshaje. Amazina yo sinyavuga, gusa nkunda gukurikira inkuru zanyu cyane cyane by’umwihariko inkuru ziba zigisha inama abasomyi.Mu buzima busanzwe ndi umucuruzi ariko nkaba ntuye i Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba. Ndi umugabo w’imyaka 70, ariko nkaba naratandukanye […]
#ISANZURE: HAVUTSE UMWIRYANE HAGATI YA TSHISEKEDI NA BEMBA||DRC IZANYE IZINDI NDEGE ZO KURASA M23
Ama G The Black yarimiyeho itaka abahanzi baririmba inkundo
Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G the Black, yibasiye abahanzi baririmba indirimbo zibanda ku rukundo, aho abashinja gutanga ubutumwa bwo gukundana batihereyeho. Ibi yabigarutseho, mu kiganiro yagiriye kuri Magic Fm, aho uyu muhanzi yashimangiye ko n’ubwo ngo hari ahanzi baririmba urukundo batarumurusha.Ikindi kandi ngo bo baririmba ibyo badakora ahubwo bagashora abandi. Ati ” Simeze […]
Perezida Joe Biden yituye hasi mu ruhame (Amafoto)

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsitaye yitura hasi, ubwo yari mu birori byaberaga muri Leta ya Colorado. Biden yatsitaye ku mufuka warimo umucanga, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi waberaga mu ishuri ry’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere. Uyu mukuru w’Igihugu w’imyaka 80 y’amavuko, ni we Perezida ukuze cyane kurusha […]
Umugambi wa jenoside wari waramaze kunozwa: Ambasaderi Nyamitwe
Umudipolomate udasanzwe w’u Burundi wabaye Umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu, Ambasaderi Willy Nyamitwe, yasobanuye uburyo ibihugu bikomeye byari byaramaze kunoza umugambi wa jenoside mu gihe Pierre Nkurunziza yari ku butegetsi. Ambasaderi Nyamitwe mu kiganiro yagiranye n’imiryango yigenga ikorera mu Burundi tariki ya 13 Gicurasi 2023, yavuze ko byari byarateganyijwe ko iyi jenoside yagombaga kuba mu 2014, kandi […]
Abahanzi bayobowe na Riderman bahishuye uwo bazaba bafana hagati ya APR FC na Rayon Sports
Abahanzi batandukanye bazwi mu muziki nyarwanda batangaje amakipe bazaba bashyigikiye, ubwo kuri uyu wa Gatandatu APR FC izaba yesurana na Rayon Sports. Aya makipe yombi afatwa nk’ayoboye ruhago nyarwanda azaba yesuranira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro. Ni umukino wahagurukije imbaga y’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, kugera no ku banyamuziki. Abahanzi nka […]
M23 yahaye umukoro abayisabye kujya Rumangabo
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wahaye umukoro abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba bafashe umwanzuro w’uko abarwanyi bawo bazacumbika bwa mbere mu kigo cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye i Bujumbura kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yari iyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida w’u Burundi, […]
IMPAKA I BUJUMBURA KURI M23 YOHEREJWE RUMANGABO/BAMWE BABONA NIJYAYO IZISHIRIRAYO, IDAKWIYE KWEMERA
Leta iri mu gihombo cyo kwishyura ubukode
Leta y’u Rwanda igaragaza ko yishyura amafaranga (Frw) miliyari 12 mu kwishyura ubukode inzego zayo uko ari 35 zikoreramo mu gihe cy’umwaka. Urugero, nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) kibisobanura, inyubako ikoreramo Urukiko rw’Ikirenga yishyurirwa Frw miliyoni 117 ku kwezi, igiteranyo cy’umwaka wose kikaba ari miliyari 1.4. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorweremezo, Abimana Fidele, […]
RDC: Abanyeshuri batangiye kwigishwa ko umwanzi w’igihugu cyabo ari u Rwanda na Uganda
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kwigisha abanyeshuri bo muri iki gihugu ingengabitekerezo ishingiye ku rwango, y’uko umwanzi w’igihugu cyabo ari ibihugu by’u Rwanda na Uganda. Ni gahunda yatangiye muri Congo nyuma y’uko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo atangaje ku mugaragaro ko umwanzi w’igihugu cye ari “u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame.” Tshisekedi […]
Gutunga abimuwe n’ibiza bitwara Frw arenga miliyoni 100 ku munsi: MINEMA
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yatangaje ko Leta ikoresha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100 mu gutunga abaherutse mu byabo n’ibiza. Kayisire yavuze ko hakenewe amafaranga y’u Rwanda 296 yo kwifashishwa mu gutuza, gutunga no gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibi biza, Abanyarwanda n’inshuti z’igihugu bakaba bamaze gutanga inkunga ya Frw miliyoni 800, kandi ko […]