Hari abibwira ko imibonano ikorewe mu kanwa itakwanduza HIV/SIDA

Abantu bamwe usanga bigengesera ntibakore imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko bazi ko bakwandura Virusi itera SIDA nyamara bagahitamo kuyikorera mu kanwa (Oral Sex) bibwira ko bayikwepye nyamara biba ari ukwibeshya. Abakurikiranira iby’iyi Virus bavuga ko kwandura HIV bidasaba ko umuntu yakoze imibonano yo guhuza ibitsina gusa, kuko hari n’ibindi byinshi umuntu ayanduriramo kandi bikunda kutitabwaho nyamara […]

Abadepite bo mu Budage bijeje RDC ‘kotsa igitutu perezida Kagame’

Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Budage, bijeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyifasha kotsa igitutu Perezida Paul Kagame kugira ngo ahagaike igitero bavuga ko yagabye kuri RDC. Ku wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2023 ni bwo itsinda ry’abadepite batandatu b’Abadage bagiriye uruzinduko muri Congo, aho bakiriwe na Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya […]

Abasenyerwa amazu bakimurwa nta nteguza baba bazira ubuyobozi bubi cyangwa ubujiji?

Umuhanzi umwe yigeze kuririmba ko “Kavukire zinga utwaye ugende abimukira baraje.” Ni indirimbo ushobora kurushaho gusobanukirwa neza uramutse uheruka mu Rwanda nko mu myaka 30 ishize ukarugarukamo uhasanga inyubako zihebuje nka Kigali Arena, Kigali Convention Centre, ibikorwa remezo birimo imihanda, amatara arara yaka ahantu hose n’ibindi. Bibaye byiza ufashe akanya ugatemberera mu duce turimo Muhima, […]

Imwe mu ndenge RDC iherutse kugura yasandaye itaragera i Goma

Mu gihe hatarashira icyumweru hamenyekanye ko repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaguze indege enye z’intambara, hatarashira kabiri, andi makuru avuga ko imwe muri izi ndege yakoze impanuka ikomeye. Izi ndege zaguzwe muri Tchad binyuze muri Agemira RDC, akaba ari ikigo kiyoborwa n’Umufaransa, Olivier Bazin, wamenyekanye nka ‘Colonel Mario’. Kuva muri Gicurasi 2022, iki kigo gikora […]

Perezida Ruto yatanze integuza ku barimo abanyarwenya bamurusha umushahara

Perezida wa Kenya William Ruto, avuga ko yabwiye abashinzwe gukurikirana iby’ikoranabuhanga muri Guverinoma ko bakurikirana abanyarwenya n’abandi binjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka You Tube kugirango bagabanyirizwe umusoro. Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu agaragaza ko aba banyarwenya usanga barihangiye umurimo bikaba binafasha urubyiruko rwinshi na sosiyete bityo ko abona bakwiye kugabanyirizwa imisoro. Zimwe […]

RDC: Kujyana abarwanyi ba M23 i Rumangabo bihatse iki?

Abakurikiranira hafi amateka y’intambara zimaze igihe zibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bemeza ko icyifuzo cyo kujyana abarwanyi ba M23 mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo bifite ubusobanuro bukomeye ku ntambara uyu mutwe watangiye muri 2012. Isesengura ryigenga rya Bwiza.com kuri iki cyemezo giheruka gufatirwa mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) […]

Igisubizo cya Israel Mbonyi ku bibaza niba yaba afite umukunzi

Umurambyi Mbonyicyambu Israel yasubije abibaza niba yaba afite umukunzi, ashimangira ko amufite. Mbonyi asanzwe ari umwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya ndetse no guhimbaza Imana buje igikundiro cyinshi, bitewe n’indirimbo ze zikora ku mitima y’abazumva. Hejuru y’ibi hiyongeraho kwigarurira imitima y’abiganjemo igitsina gore, bitewe n’uburanga buhebuje afite. Uyu musore mu kiganiro aheruka kugirana na ISIMBI […]

Rihanna akomeje gusarura imbuto yabibye mu muziki no muri Fenty Beauty

Rihanna aryohewe n'umuziki

Umuhanzikazi Rihanna wamamaye mu bihangano byakunzwe n’ubu bigikurikirwa cyane akomeje kwigwizaho umutungo akomora ku nganzo ye y’umuziki ariko nanone abifashijwemo na kompanyi yiwe yashinze izwi nka Fenty Beauty. Iyi sosiyete yashinze muri Nzeri 2017, ahanini yiyo yamwongereye imbaraga ku mutungo we aho yagize uruhare mu gutuma agira umutungo ungana na miliyari 1.4 z’Amadorali.Uyu mutungo kandi […]

Mexico: Polisi yatahuye ibikapu 45 byuzuyemo ibice by’imibiri y’abantu

Polisi ya Mexico yatoye ibikapu mirongo ine na bitanu byuzuyemo ibice by’imibiri y’abantu. Inkuru dukesha igitangazamakuru cya CNN ivuga ko byari bifite ibimenyetso bigaragaza ko ari iby’abakozi b’ikigo cy’Ubushinjacyaha cya Jalisco bakoraga muri serivisi yo kwakira abifuza ubufasha kuri telephone, ibi bizwi nka Call Center. Umwe mu bashinjacyaha bakorera muri iki kigo witwa Joaquin Mendez […]

Nyaruguru: Abahinzi bari mu gihirahiro

Hari igice kinini cyo muri iki gishanga cyaburiwe imbuto

Abahinga mu gishanga cy’Ikibaza giherereye hagati y’imirenge ya Kibeho na Rusenge mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko mu mpera za Mata 2023, batangiye gutera imbuto y’ibirayi bahabwaga n’akarere, ishira hari benshi badateye kandi imirima yabo yari iteguye, n’ifumbire iri mu binogo. Magingo aya, nyuma y’ukwezi kurenga, ntibarabona imbuto, n’ifumbire bashyize mu binogo yamaze kwangirika. Barasaba […]

Ibihugu by’ibihangange 17 birimo Amerika byihanangirije RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’ibindi bihugu 15 bihanangirije ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ndetse n’abatavuga rumwe na bwo, babasaba gukora ibishoboka byose ngo amatora ateganyijwe muri iki gihugu azabe mu mahoro. Ni ibikubiye mu itangazo rihuriweho ibi bihugu byasohoye ku wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2023. Mu mezi atandatu […]

PM à‰douard Ngirente yitabiriye inama idasanzwe i Luanda

Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente, ari i Luanda mu murwa mukuru wa Angola aho yitabiriye inama idasanzwe y’inama mpuzamahanga mu Karere k’ibiyaga bigari (ICGLR). Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena, ikaza kubera i Luanda. Ni ku ncuro ya 10 iyi nama iza kuba iba. Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente uri […]