Rwanda: Human Rights Watch blames UN court

The Director of Human Rights Watch in Central African region, Lewis Mudge, blames International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT) of denying justice for genocide against the Tutsi’s victims, by suspending the trial of Félicien Kabuga for crimes committed in 1994. Mudge laments that “Victims and their families have long waited to see Kabuga held […]

Kuba Kabuga atazaburana ‘ni intege nke z’ubutabera’-HRW

Nyuma y’aho urukiko rw’Umuryango rw’Abibumbye rutangaje ko Félicien Kabuga atazaburana ku mpamvu z’ ubuzima, umuryango Human Right Watch (HRW) uvuga ko ibi byerekana intege nke mu butabera mpuzamahanga. Lewis Mudge, umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge, yavuze ko Kuba Félicien Kabuga adashobora kuburana “ni ukunanirwa mu bijyanye n’ubutabera” Ni nyuma y’aho abacamanza […]

Odinga yahaye Ruto inama z’uburyo yaba umuyobozi mwiza

Raila Odinga yabwiye William Ruto bimwe mu bintu agomba gukora kugira ngo abe Perezida mwiza, ufitiwe icyizere n’Abanyakenya. Inkuru y’ikinyamakuru The Citizen ivuga ko umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka rya Azimio, rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yagaragaje ibintu Perezida William Ruto asabwa gukora kugira ngo ashobore kugabanya ibyo Leta itakazamo amafaranga bitabaye […]

IBUKA irasaba ko imitungo ya Kabuga yakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi 50.6

Umuryango IBUKA uharanira uburenganzira bw’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urasaba ko imitungo ya Kabuga Félicien iri mu Rwanda yafatirwa, ikazakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi mirongo itanu na magana atandatu na mirongo itanu n’umunani na miliyoni magana inani (50,658,800,000,000). Kuri iyi ndishyi hariyongeraho ubusabe bw’igihembo cya avoka cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 na Frw […]

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka

Ihuriro LAMUKA rihuriwemo n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kugambirira gushora igihugu mu muriro n’amaraso. Ni ibyatangajwe na Matthieu Kalele kuri ubu uyoboye ririya huriro ribarizwamo umunyapolitiki Martin Fayulu. Abadepite bo mu ishyaka UPDS rya Tshisekedi muri iki cyumweru batoye umushinga w’itegeko ryemera ko ibyicaro amatora […]

Dr Habineza strongly condemns Russia’s war and Uganda’s anti-LGBTQ law

South Korea: 8 June, 2023: Dr. Frank Habineza, Member of Parliament of Rwanda, President of the Democratic Green Party of Rwanda, and Presidential Candidate for the 2024 elections, stood up at the 5th Global Greens Congress to condemn Russia’s aggression towards Ukraine and Uganda’s harshest anti-LGBTQ law, which includes the death penalty. He called for […]

Urujijo ku cyatandukanyije Otile Brown n’umujyanama we

Umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki wo mu karere Jacob Obunga uzwi nka Otile Brown yatandukanye n’uwari umujyanama we mu by’umuziki nyuma y’uko bari bamaze imyaka itandatu bakorana. Uyu muririmbyi ukomoka mu gihugu Kenya, yemeje ko yatandukanye na Joseph Noriega wari usanzwe areberera inyungu ze mu muziki ariko akomeza kumushimira intambwe yamugejejeho. Abinyujije ku ku […]

Nkore iki? Naratwise none natwariye umugabo duturanye mpurwa uwanjye

Nk’uko bisanzwe ko tubagezaho inkuru y’abakunzi bacu batugezaho baba bagisha inama ngo bakunde barusheho kumererwa neza,abenshi banashima ko bibakura mu bwigunge, ni muri urwo rwego hari undi wagishije inama kuko ngo arasumbirijwe. Yatangiye avuga ko atari bwivuge umwirondoro we bitewe n’impamvu z’umutekano we, aho agisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo yatwise agatangira gutwarira undi […]

Museveni yasobanuye uko Covid-19 yamuciye mu rihumye

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko yanduye icyorezo cya Covid-19, kandi ko byatewe n’uko atari acyambara agapfukamunwa mu rwego rwo kucyirinda. Inkuru y’uko Museveni yanduye iki cyorezo yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa 8 Kamena 2023, nyuma yo gufatwa ibipimo bitatu. Yasobanuye ko yahise ajya mu kato muri Nakasero kandi ko uyu munsi n’ejo akazi […]

Mackenzie ushinjwa urupfu rw’abarenga 240 n’agirwa umwere ngo azakomeza afungwe

Muri Kenya Inkuru y’abapfuye bategetswe na Pasiteri Paul Mackenzi ikomeje kuba uruhererekane, aho kuri ubu havugwa ko ngo n’iyo uyu mugabo urukiko rwamugira umwere azakomeza gufungwa.Ibi byagarutsweho n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu Kithure Kindiki , aho yashimangiye ko uyu Mackenzi agomba kuzafungwa ubuzima bwe bwose, anasaba Imana ko yakomeza kumwongerera imyaka […]

Umusirikare w’u Burundi yapfuye atera akabariro

Umusirikare w’u Burundi witwa Dusabeyezu Vianney, yapfiriye muri hoteli iherereye muri komini Mutukura, intara ya Cankuzo ubwo yari aryamanye n’umugore w’imyaka 31 y’amavuko. Nk’uko urubuga SOS Burundi rubivuga, iyi mpanuka y’uyu musirikare w’imyaka 40 y’amavuko wari umushoferi w’ikigo cya gisirikare cya Mutukura yabaye mu gitondo cy’uyu wa 7 Kamena 2023. Nyiri hoteli yamenye inkuru y’urupfu […]

Intasi za RDC zasatse urugo rwa Moà¯se Katumbi

Abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane basatse urugo rw’umunyapolitiki Moà¯se Katumbi Chapwe. Urugo rwa Katumbi abakozi ba ANR basatse ni uruherereye mu gace ka Ngaliema i Kinshasa, nk’uko byemejwe n’umunyamategeko we. Uyu ubwo Isaka ryarimo rikorwa yagize ati: “Abakozi b’urwego rw’ubutasi kuri ubu barimo gusaka […]

Dr Frank Habineza yahamagariye amahanga kwamagana itegeko rya Uganda rihana abatinganyi

Dr Habineza yasabye abitabiriye inama gutora umwanzuro wamagana iri tegeko

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yahamagariye amahanga kwamagana itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, by’umwihariko ingingo yaryo iteganya igihano cy’urupfu. Dr Habineza ubwo yatangaga ubutumwa bufungura inama mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije iri kubera muri Koreya […]

Perezida Kagame yagize Simon Kabera umuvugizi wungirije wa RDF

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera umuvugizi wungirije wa RDF. Lt Col Simon Kabera asanzwe azwi mu muziki nyarwanda, cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Itangazo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kamena ni ryo ryemeza ko yahawe na […]

Dutegereje ibihano by’u Bufaransa ku Rwanda: Muyaya

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko igihugu cye gitegereje kubona u Bufaransa bufatira u Rwanda ibihano, kuko ngo rukomeje ubushotoranyi, rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Muyaya mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Le Point, yavuze ko n’ubwo hafashwe imyanzuro ya Luanda na Nairobi, raporo z’urwego z’ubutasi zigaragaza ko […]