Perezida Kagame abona impuguke za UN zaragombaga kuganiriza n’impunzi ziri mu Rwanda
Perezida Paul Kagame abona impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zakoze raporo ishinja Leta y’u Rwanda guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo zaragombaga kuza kuganiriza impunzi z’Abanyekongo zaruhungiyemo, mu rwego rwo kwirinda kubogama. Umukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiriye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu kuri uyu wa 4 Nyakanga 2023, yatangaje ko izi […]
Perezida Kagame yiyemeje guhangana n’amarozi ari mu mupira w’u Rwanda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanenze amarozi amaze igihe avugwa mu mupira w’amaguru, yiyemeza kuzashaka umwanya agahangana na yo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Hashize igihe Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo iteze imbere Siporo zitandukanye, gusa umusaruro by’umwihariko mu mupira w’amaguru ukomeje kuba ikibazo. Kuri ubu […]
Saluni za nywele na urembo nchini Afghanistan zimeagizwa kufungwa
Kundi la Taliban limeamuru saluni za nywele na urembo nchini Afghanistan kufungwa katika kizuizi cha hivi punde zaidi wanachokabiliana nacho wanawake . Makamu na msemaji wa Wizara ya Uadilifu aliambia wafanyabiashara wa BBC walikuwa na mwezi mmoja kutekeleza, kuanzia tarehe 2 Julai walipofahamishwa kwa mara ya kwanza kuhusu hatua hiyo. Uhuru wa wanawake umepungua kwa […]
Umugabo yishe umugore we bapfa ibishyimbo ahita yishyikiriza polisi
Umugabo ubarizwa mu gace ka Kirinyaga ahashyira amajyepfo ya Mount Kenya, yishe umugore we bapfa ku kutumvikana ku musaruro w’ibishyimbo basaruye mu cyumweru gishize. Uyu mugabo yahise yishyikiriza Polisi nyuma yo gukora ayo mahano mu ijoro ryo ku cyumweru gishize taliki 2 Kamena 2023.Ibitangazamakuru byo muri Kenya n’abaturanyi bavuga ko uyu mugabo mbere yo kwishyikiriza […]
Hategekimana Philippe agiye kujurira
Umunyarwanda Hategekimana Philippe wamenyekanye nka ‘Philippe Manier’ na ‘Biguma’ arateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko rwa rubanda rwa Paris, rwamukatiye igifungo cya burundu. Iki cyemezo cyafashwe tariki ya 28 Kamena 2023 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni ibyaha bikomoka kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje kuri uyu wa 4 […]
La Zambie cherche à  attirer des agriculteurs rwandais pour renforcer l’agriculture
Le président zambien Hakainde Hichilema cherche à  inciter les agriculteurs rwandais à  investir dans les blocs agricoles stagnants de la Zambie pour renforcer la production . à € peine trois mois après avoir provisoirement convenu d’un accord visant à  fournir aux agriculteurs commerciaux kenyans des terres pour cultiver du maà ¯s, le président Hakainde Hichilema cherche à  […]
Kwisiga no kurya amavuta y’inka ni ingenzi ku buzima bwa muntu
Kurya no kwisiga amavuta y’inka bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu, aho usanga bifite intungamubiri zikomeye ku buzima bwa muntu.Kuyisiga byo ni ingenzi ku ruhu kuko bituma rusa neza cyane. Ubusanzwe amavuta y’inka ava mu mata akenshi y’amacunda.Ayo mavuta aba akungahaye ku myunyu ngugu aho usanga ababyeyi bakunda kuyakoresha bayasiga abana b’impinja.Uretse n’impinja usanga […]
Agathon Rwasa yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka CNL
Umunyapolitiki Agathon Rwasa, yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi. Rwaka yirukanwe n’abadepite 10 bagize Politiki ya ririya shyaka, nyuma y’igihe gito abahagaritse mu ishyaka. Aba badepite bamwihindutse bamuhagarika bamushinja “amakosa akomeye”, arimo gucurira “umugambi mubisha inzego z’ishyaka ndetse no kunyereza umutungo w’ishyaka.” Ishyaka CNL biciye mu munyamabanga waryo mukuru, ryasabye abayoboke […]
Igitero cya drones za Ukraine i Moscow cyahungabanyije ingendo z’indege
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iravuga ko Ukraine yagabye igitero cy’indege zitagira abadereva i Moscou, bituma indege ziva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Vnukovo zihagarikwa . Indege zitagira abaderevu eshanu zakoreshejwe mu gitero cyo kuri uyu wa Kabiri, cyibasiye ahantu mu karere kanini gakikije umurwa mukuru. Minisiteri y’ingabo yavuze ko indege zitagira abapilote zose zarashwe kandi […]
Umukobwa yirukanywe kukazi azira ibyo yatangaje kuri Davido
Umukobwa witwa Chisom Flower yirukanywe ku kazi yakoraga nyuma yo gushinja umuhanzi Davido kumutera inda akamutererana. Hashize iminsi uruhuri rw’abagore batandukanye bashinja Davido Adeleke ko yabateye inda mu bihe bitandukanye ariko kuri iyi inshuro umwe muri bo yagaragaje ko yirukanywe mu kazi azira ko yatangaje ibye n’uyu muhanzi. Chisom yari yavuze ko yaryamanye na Davido […]
Umunyamahanga wa mbere waje gukinira APR FC ari i Kigali
Umunya-Uganda Taddeo Lwanga wahoze akinira Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yabaye umunyamahanga wa mbere wageze i Kigali aje gukinira APR FC. Ni nyuma y’imyaka 11 iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yarafashe gahunda yo kuba ishyize ku ruhande gahunda yo gukinisha abakinnyi bakomoka mu mahanga. Radio Fine FM yatangaje ko uyu mukaseri uri mu […]
UK: Abanyamategeko bakora muri gahunda yo gukumira abimukira batemewe bagiye kongezwa amafaranga
Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kongeza amafaranga abanyamategeko bakora muri gahunda yo gukumira abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe bakoresheje ubwato buto. Ni icyemezo cyafatiwe hamwe n’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere (Home Office) na Minisiteri y’ubutabera nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Financial Times. Ibi biro biyoborwa na Minisitiri Suella Braverman byasabye ko abanyamategeko bongezwa umushahara […]
RDC: Muzito aremeza ko atazitabira amatora atarimo Kwamouth, Masisi na Rutshuru
Perezida wa Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI), Denis Kadima yunguranye ibitekerezo ku ya inzira y’amatora kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Nyakanga, n’umunyapolitiki Adolphe Muzito, perezida w’ishyaka “Nouvel à ‰lan”, uzaba ari umukandida mu matora ya Perezida yo mu Kuboza 2023 . Kuri uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe, ngo nta […]
Ibintu 3 umugore yakora akongerera umugabo ubushake bwo gutera akabariro
Mu busanzwe haba mu mico itandukanye , abantu bamaze kwishyiramo ko umugabo ariwe ufata iya mbere mu kuyobora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, ariko biba byiza niyo umugore abigizemo uruhare mu rwego rwo kongerera ubushake uwo bagiye kwishimana. Ni muri ubwo buryo tugiye kurebera hamwe uburyo umugore ashobora gutuma umugabo ahita agira ubushake bikarushaho kubaryohera. Kwirinda guhita […]
Uwakoraga ikiyede i Nyamirambo mu myaka 5 ishize aravuga ko ubu atunze Frw miliyari 7
Umusore w’imyaka 23 y’amavuko, ukomoka mu Burundi, Nishishikare Jean de Dieu aravuga ko mu myaka 5 ishize yakoraga akazi ko gufasha abafundi kazwi nk’ikiyede i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ubu akaba afite umutungo abarira mu gaciro ka miliyoni 7 z’amadolari ya Amerika. Nishishikare uba muri Sweden, mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yasobanuye ko […]
Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yapfuye
Musenyeri Nikodemu Nayigiziki wari umaze imyaka 64 ahawe ubusaserdoti, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023. Nayigiziki ni we wari ufite imyaka 94 y’amavuko, ni we wari mukuru mu myaka y’amavuko mu bapadri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali. Urupfu rwe rwemejwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, mu itangazo rimubika yasohoye […]
Bobi Wine yahaye umugore we isezerano
Umuhanzi Robert Sentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yahaye isezerano umugore we amwizeza ko nta wundi mugore azamusimbuza ikindi kandi ntabwo azigera amusiga bakazarambana no kugeza ngo abaye Perezida wa Uganda. Abitangaje nyuma y’uko umugore we Barbie Itungo amushimagije avuga ko uyu muhanzi w’umunyapolitiki amwubaha akambwitaho.Yongeyeho ko kugeza ubu mu myaka 21 bamaranye ataramukoza n’urwara […]
RDC yakiriye drones za mbere z’indwanyi za CH-4 zo mu Bushinwa mu gihe itegereje izindi

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje gufata ingamba zikaze zo kurwanya inyeshyamba za M23 igura drones 9 zo kugaba ibitero zakorewe mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4. Iki cyemezo ni intambwe igaragara yo kongera ubushobozi bw’igisirikare cya Congo mu guhashya inyeshyamba zikomeje gusaba guverinoma kugirana nazo ibiganiro . Muri Gashyantare 2023 nk’uko […]
Senegal: Perezida Macky Sall yemeje ko ataziyamamariza manda ya gatatu
Perezida wa Senegal, Macky Sall, yatangaje ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora y’umwaka utaha, birangiza imyaka yo gushidikanya ku bijyanye n’ahazaza he muri politiki kwateje imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu kwezi gushize . Mu ijambo rye ryatambutse ku rubuga rwe rwa Facebook, Macky Sall kuri uyu wa Mbere ushize yashimangiye ariko ko itegeko nshinga […]
Geneva: Intumwa za Leta y’u Burundi zivumbuye, zisohoka mu nama
Intumwa za Leta y’u Burundi ziri i Geneva mu Busuwisi zanze guhurira mu nama n’uyirwanya, zihitamo gusohoka mu cyumba yari igiye kuberamo cya Palais Wilson. Muri iyi nama, izi ntumwa zagombaga gutanga no gusobanura raporo y’uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu ihagaze mu Burundi. Ni gahunda yo kuri uyu wa 3 n’uwa 4 Nyakanga 2023. Mu gihe ziteguraga […]