Mu gihe abiyahura ku mwaka bageze ku bihumbi 700, abatuye Isi barasabwa kugira icyo bakora
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, urasaba abatuye Isi kugira uruhare runini mu gukumira igikorwa cyo kwiyahura, ushingiye ku kuba umubare wabo ku mwaka warageze ku bihumbi 700. WHO yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 10 Nzeri 2023, mu gihe abatuye Isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira ubwiyahuzi, World Suicide Prevention Day. Uyu muryango ushingiye […]
Ni ibiki bikubiye mu gitabo Dr Bizimana yise ‘Kunyaza’ ?
Dr Bizimana Nsekuye ufite ubwenegihugu bwa Uganda, akagira inkomoko mu Rwanda, tariki ya 10 Ugushyingo 2017 yasohoye igitabo kivuga ku gikorwa kibera mu mibonano mpuzabitsina cyitwa ‘Kunyaza’. Muri iki gitabo kiri ku rubuga ‘Amazon’, Dr Bizimana agaragaza uburyo ‘Kunyaza’ bikomoka mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda na Kenya kandi byakwiye […]
Jeannette Kagame yandikiye ‘abasinzi’
Umufasha wa Perezida Paul Kagame akaba ari na we muyobozi mukuru w’umuryango Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, yandikiye abasinzi ibaruwa ibasaba kugabanya inzoga banywa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zigira ku buzima. Muri iyi baruwa yatambukijwe ku rubuga rwa Imbuto Foundation, Jeannette yagaragaje uburyo kunywa inzoga bitangira ari ukwishimisha, bikarangira igize umuntu imbata, ikangiza ubuzima bwe. […]
Umunyekongo yarahiye ko naba Perezida, azagira u Rwanda intara ya RDC

Umuyobozi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo riharanira impinduramatwara ryitwa DYPRO, Constant Mutamba Tungunga, yasezeranyije Abanyekongo ko naba Perezida, azagira u Rwanda intara yabo. Ibi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 9 Nzeri 2023, nyuma y’aho tariki ya 30 Kanama DYPRO itangaje ko ari we mukandida wayo mu matora […]
Mu gitabo kidasanzwe, Bigirimana yasabye abatera akabariro kutabikora bunyamaswa
Umunyamabanga Uhoraho mu rwego rw’ubucamanza rwa Uganda, Bigirimana Pius, yasohoye igitabo kidasanzwe kigenewe abakora imibonano mpuzabitsina, abagira inama y’uko bakwirinda kuyikora nk’inyamaswa. Muri iki gitabo cyitwa ‘NAKED TRUTH, A Conversation About African Sex Magic Treasures’, Bigirimana yasobanuye ko ubusanzwe igikorwa cyo gutera akabariro gifite intego nyamukuru, ari yo ‘kugera ku byishimo’ kuri babiri bakirimo. Gusa […]
Wazalendo baremeza ko basubiranyemo kubera u Rwanda
Imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro rya Wazalendo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) iremeza ko yasubiranyemo kubera ko ishinjanya gukorana na Leta y’u Rwanda. Sendugu Museveni washinze umutwe wa PARECO-FF, nyuma yo kwiyomora kuri M23, aravuga ko APCLS ya Jules Mulumba, bahuriye muri Wazalendo, iherutse kubatera muri Masisi igamije kwagura ibirindiro. Sendugu wabaye […]
Perezida Kagame yihanganishije Maroc yatakarije abarenga 2000 mu mutingito
Perezida Paul Kagame yihanganishije abatuye muri Maroc nyuma yo kwibasirwa n’umutingito ukomeye wishe abantu babarirwa mu 2000. Uyu mutingito wari ufite ingufu ziri ku gipimo cya 6.8 wibasiriye ibice bitandukanye bya Maroc tariki ya 8 Nzeri 2023. Ku ikubitiro, inzego z’ubutabazi zatangaje ko hahise hapfa ababarirwa muri 200, abari mu bihumbi barakomereka. Minisiteri ishinzwe umutekano […]
ITANGAZO RYA CYAMUNARA YA MOTO

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 10 Nzeli 2023 kugeza tariki ya 17 Nzeli 2023 saa yine za mu gitondo (10:00h ) , kizagurisha mu cyamunara , ku nshuro ya kabiri binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibinyabiziga (MOTO) by’abasora batandukanye nkuko bikubiye mu mbonerahamwe iri ku mugereka wiri tangazo.