Umugaba Mukuru wa RDF ari i Beijing
Umugaba Mukuru wâingabo zâu Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023 ari i Beijing mu Bushinwa. Lt Gen. Muganga yitabiriye inama ngarukamwaka ya dipolomasi yâigisirikare cyâu Bushinwa, Beijing Xiangshan Forum, ibaye ku nshuro ya 10. Minisiteri yâingabo zâu Rwanda yatangaje ko Lt Gen. Muganga yaganiriye nâumuyobozi mu ngabo zâu Bushinwa ushinzwe […]
Ingabo z’u Burundi zitwaje intwaro nto n’iziremereye zaciye igikuba ku mupaka zinjira muri RDC
Itsinda ry’ingabo z’u Burundi ryitwaje intwaro nto n’iziremereye ryagaragaye ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi, ku mupaka w’u Burundi na Congo, mu Mudugudu wa Kaburantwa, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa Kane ushize ahagana saa kumi n’ebyiri z’ijoro. Izi ngabo zambukaga umupaka zinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka aha agera […]
MINUBUMWE yatanze impuruza ku rubyiruko rukomeje kugirwa ingazwa zâamateka
Minisiteri yâUbumwe bwâAbanyarwanda nâInshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, iravuga ko urubyiruko rwâu Rwanda rwugarijwe nâikibazo cyo kutamenya amateka yâIgihugu bitewe no kutayigishwa cyangwa kuyigishwa nâabayagoreka, ibintu iyi minisiteri ibona nkâimbogamizi mu rugendo rwâUbumwe nâUbwiyunge bwâAbanyarwanda. Byagarutsweho na minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana J Damascene mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri agaragaza […]
Uwari uherutse kugirwa ambasaderi wa RDC mu Buhinde yapfuye adatangiye inshingano ze
Uwari uherutse kugirwa Ambasaderi mushya wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Buhinde, Bertin Kanunu, yapfuye adatangiye inshingano ze aguye i Kinshasa. Umuryango we uvuga ko yapfuye azize indwara ikomeye. Ambasaderi ntiyagize n’amahirwe yo kubasha kugera aho yari yoherejwe gukora. Dukurikije amakuru yatanzwe na bene wabo nk’uko bitangazwa na mediacongo.net, Bertin Kanunu yamaze mu bitaro […]
Hari abayobozi bâamadini babona kwimakaza ubumwe nko kwivanga muri politiki: Minisitiri Bizimana
Minisitiri ushinzwe ubumwe bwâAbanyarwanda nâinshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko hari abayobozi bâamadini nâamatorero badashishikariza abayoboke bayo kwimakaza ubumwe nâubudaheranwa, bavuga ko byaba ari ukwivanga muri politiki. Ibi Minisitiri Bizimana yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro rya 16 ryâumuryango Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023. Yagize ati: âBamwe mu […]
Uganda: Museveni yateye utwatsi icyifuzo cyo kubaka ikigo cy’urwibutso rwa Idi Amin
Perezida Museveni yateye utwatsi icyifuzo cyo kubaka Ikigo cy’urwibutso rwa Idi Amin dada (Idi Amin Memorial Institute) wahoze ari Perezida wa Uganda, asobanura ko uyu adakwiye gushyirirwaho urwibutso. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko cyamenye ko itsinda ry’Abagande ryandikiye Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru (NCHE), risaba gufasha kubonera icyangombwa iki kigo cyakwitirwa Amin. “Ubu ni ubusabe bubi […]
Hatangiye icyiciro cya 2 cyâIntambara, ibyo wamenya ku gitero karundura cyo ku butaka bwa GAZA

Minisitiri wâIntebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yemeje ko ingabo ze zinjiye mu Ntara ya Gaza mu gitero abona nkâikizamara iminsi myinshi ariko nanone ngo cyiteguwe neza ku ruhande rwâiki gihugu cyâinshuti yâAmerika. Ingabo zâAbanya-Isiraheli ku buryo budasubirwaho zinjiye muri Gaza kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023 nyuma yâibyumweru bitatu ziryamiye amajanja ku mupaka wâigihugu cyazo […]
Igitutu kuri Netanyahu nyuma yo kwitakana igisirikare nâubutasi
Minisitiri wâIntebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ari ku gitutu nyuma yâaho agaragaje ko inzego zishinzwe umutekano, byâumwihariko igisirikare nâubutasi, zitigeze zimuteguza ibitero byâumutwe wâiterabwoba wa Hamas. Hamas yatangiye kugaba ibitero mu majyepfo ya Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023. Mu ijoro rimwe yohereje amagana ya za roketi, ifata bugwate abasivili ndetse nâabashinzwe umutekano. Uwo munsi […]
USA: Uwari umusirikare uherutse kwica arashe abantu 18 muri Maine yasanzwe yapfuye
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 28 Ukwakira, abapolisi bavuze ko uwari umu-reservist mu ngabo za Amerika uherutse kurasa akica abantu 18 abasanze mu kabari n’aho bakinira Bowling, yasanzwe yapfuye muri rumoroki y’imizigo iparitse ku ruganda rutunganya imyanda yigeze gukorera , aho bikekwa ko yiyahuye. Ku mugoroba wo kuwa Gatanu, Robert R. Card, w’imyaka 40, nibwo […]
Kivu yâAmajyaruguru: Guverineri wungirije arabona ibiganiro byahagarika intambara
Guverineri wungirije wâintara ya Kivu yâAmajyaruguru, Komiseri Romy Ekuka Lipopo, arabona imishyikirano na dipolomasi byahagarika intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC. Komiseri yagize ati: âIbiganiro na dipolomasi ni bwo buryo buruta ubundi bwatugeza ku mahoro arambye, cyane bitewe nâibiri kuba muri RDC muri iki gihugu.â Radio Okapi yagaragaje ko […]
Minisitiri Marizamunda yagaragaje uko magendu ari ikibazo ku mutekano
Minisitiri wâIngabo zâu Rwanda, Juvenal Marizamunda yagaragaje uko ubucuruzi butemewe nâamategeko (magendu) atari ikibazo ku iterambere ryâigihugu gusa ko ahubwo bushobora no kuba imbogamizi ku mutekano wâigihugu asaba abaturage kubwirinda. Yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo gushimira abasora neza bo mu Ntara yâAmajyaruguru ku wa 28 Ukwakira 2023 aho yasabye abikorera bo muri iyi ntara […]
Perezida Ruto arasaba ko âVizaâ zicibwa hagati muri Afurika
Perezida wa Kenya arabona ko icyangombwa cyemerera umuntu kwinjira cyangwa kuba byâagateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka âVizaâ (Visa) kidakenewe ku mugabane wa Afurika. Mu nama yiga ku kubungabunga amashyamba nâinzuzi yabereye i Brazaville muri Repubulika ya Congo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Ruto yatangaje ko iki cyangombwa gisabwa imbere muri Afurika kibangamira urujya […]
Tshisekedi yarahiriye kubaka inkuta zitandukanya RDC nâabaturanyi

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂŠlix Tshisekedi, yarahiriye kubaka inkuta ndende zitandukanya igihugu cye nâibituranyi byo mu burasirazuba, mu rwego rwo kurinda umutekano wâabagituye. Mu nama yo kubungabunga uruzi rwa Congo, Amazon na Borneo Mekong nâamashyamba yakomereje i Brazaville muri Repubulika ya Congo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Tshisekedi yavuze ko abaturanyi […]