Perezida Samia Suluhu ari i Kigali

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ari i Kigali, aho yitabiriye inama yiga ku bukerarugendo ya World Travel and Tourism Council Global Summit igomba kuhabera. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo ni bwo Samia yageze i Kigali. Perezida wa Tanzania ari mu barenga 2000 byitezwe ko bagomba kwitabira iriya nama.

Ikipe ya Sunrise yabonye umutoza uherutse kwirukanwa muri AS Kigali

Ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare, yabonye undi mutoza mushya nyuma yo gusezerera Muhire Hassan kubera umusaruro mucye yashinjwaga. Mutoza mushya w’iyi kipe witwa Mayanja Jackson, yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda. Jackson Mayanja asanzwe amenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda kuko yabaye umwungiriza wa Mike Mutebi mu ikipe ya As Kigali mu mwaka […]

Umudepite yasabye ko amafaranga ya RAB yakwifashishwa mu guhahira abaturage

Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mussolini Eugène yasabye ko amafaranga Leta iha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, yayakoresha ihahira abaturage. Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu, PAC, yagejeje ku Nteko Rusange ubusesenguzi yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari. Depite Mussolini yagize ati: […]

Mu mwaka n’igice haratangira gutangwa indangamuntu zikozwe mu ikoranabuhanga

Mu mwaka n’igice mu Rwanda haratangira gutangwa indangamuntu ikozwe mu ikoranabuhanga nyuma y’uko izari zisanzwe zitabikaga amakuru yose akenewe. Ni gahunda ireba ingeri zose z’abaturage uhereye ku bakivuka abakuze n’abashesha akanguhe.Abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5. Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, nibwo iri itegeko ryemeje uyu mushinga […]

Rubavu: Umuturage arashinja umuyobozi kumusambanyiriza umugore

Hakizimana Nzabonimpa Etienne wo mu kagari ka Rwangara ho mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, arashinja ukuriye umutekano mu mudugudu wa Muti atuyemo kuvogera urugo rwe akamusambanyiriza umugore. Uyu muturage yabwiye itangazamakuru ko umugore we yahengereye agatotsi kamutwaye agahita ajya gusambana na mutekano. Yagize ati: “Navuye mu kazi kuko ntaha naniwe, umugore wange yahengereye […]

Uganda:Couple y’Abanyamerika yaciwe amamiliyoni ya $ nyuma yo gutegeka umwana kwikinisha

Umugabo n’umugore b’Abanyamerika baba mu gihugu cya Uganda baciwe akayabo k’amafaranga nyuma y’uko bashinjwaga gukora iyicarubozo umwana wabo bareraga.Aba baciwe amande y’amadolari y’Abanyamerika ibihumbi 29.000 n’urukiko rwa Uganda . Nicholas na Mackenzie Spencer w’imyaka 30 batawe muri yombi mu 2022 bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu no gukorarera iyicarubozo umwana w’umuhungu muto ufite imyaka hafi icumi […]

Umunyamakuru Nkundineza yasabiwe guhanwa by’intangarugero

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwifuriza umunyamakuru Nkundineza Jean Paul guhanwa ku buryo bibera urugero bagenzi be bahuriye mu mwuga. Iki cyifuzo bwakiragararije mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, ubwo uyu munyamakuru yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Bwasabye urukiko ko bikwiye ko Nkundineza afungwa by’agateganyo kuko ngo byatuma adatoroka, bikaba byanatuma adakomeza gukora […]

Amavubi yemeje umutoza wayo mushya

Umudage Torsten Frank Spittler yamaze kwemeza nk’Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Torsten Frank Spittler yatoje amakipe y’ibihugu bya Bhutan na Nepal, gusa yanabaye Technical director mu makipe y’ibihugu bya Yemen, Sierra Leone na Mozambique. Byitezwe ko agomba gufasha Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azahuriramo n’amakipe ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo […]

Uganda: Umupolisi yirukanywe azira gusambanya umugore aje kurega umugabo we

Igipolisi cyo mu gihugu cya Uganda cyategetse abaturage kujya bagira amakenga mu gihe bakiriwe n’Umupolisi badahuje igitsina, ni nyuma y’uko hari umupolisi wirukanywe mu kazi ahita anatabwa muri yombi akurikiranyweho gusambanya ku gahato umugore wari waje gutanga ikirego cyo guhohoterwa n’umugabo we. Ikinyamakuru cya The Monitor kiratangaza ko umupolisi wari ushinzwe ishami rya CID kuri […]

Brig. Gen. Kapend yatangiye akazi aburira abanyapolitiki

Komanda w’akarere ka 22 ka gisirikare kari mu ntara ya Haut-Katanga, Brigadier GĂ©nĂ©ral Eddy Kapend, yatangiye iyi nshingano aheruka guhabwa na Perezida FĂ©lix Tshisekedi, aburira abanyapolitiki bagerageza guhungabanya inzego z’umutekano. Kapend ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023, yatangarije abanyamakuru ko intego afite ari ukurinda ubutaka bwa Repubulika ya […]

Umushoferi wa WASAC amaze amezi 3 ahembwa amafaranga ibihumbi 11

Umushoferi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC Group, witwa Murwanashyaka Eric, aratakamba nyuma y’aho amaze amezi atatu ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11 (Frw 11,260) kandi akaba yarategujwe ko bizamara amezi 27. Murwanashyaka ukorera mu ishami rya Musanze agaragaza ko agomba guhembwa Frw 173,555 ku kwezi, ariko ko mbere y’uko amugeraho, guhera muri Kanama 2023 […]

Kenya:Minisitiri yitotombeye ubutegitsi kubera ko butarebera ku Rwanda

Minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya, Alfred Mutua, yamaganye gahunda y’ubutegetsi bwa Kenya bushaka gusoresha ba mukerarugendo cyangwa n’abanya Kenya bagarutse mu gihugu cyabe bafite ibikoresho bifite agaciro k’amadorali 500. Ni nyuma y’uko Abanya-Kenya barimo kwamagana aya mabwiriza y’abategetsi by’umwihariko abashinzwe gusoresha. Yavuze ko iki cyemezo cya KRA ari imwe mu mpamvu zituma abakerarugendo basura iki gihugu […]

Maj Gen Kayemba yise Tshisekedi umubeshyi

Maj Gen Silver Kayemba wo mu ngabo za Uganda (UPDF), yashinje Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubutegetsi bwe kubeshya abaturage ba kiriya gihugu ku bijyanye na manda y’Ingabo EAC yohereje muri kiriya gihugu. Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo EAC yatangiye kohereza muri RDC ingabo zo kuhagarura amahoro. Ni icyemezo […]

Meteo yateguje imvura izikuba kabiri mu minsi ya mbere y’Ugushyingo hagereranijwe n’iyarisanzwe

Muri uku kwezi k’Ugushyingo mu Rwanda hateganyijwe imvura izikuba kabiri ugereranije n’iyari isanzwe igwa mu gihe gishize. Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere,’METEO’ aho cyagaragaje ko muri iyi minsi icumi y’uku kwezi twatangiye hazagwa imvura iremereye cyane. Iki kigo cyagaragaje ko imibare y’ingano y’imvura izagwa, igaragaza ko hazabaho kwikuba kabiri ugereranyije n’iyari isanzwe nk’uko […]

Abanyarwanda turyanye, ntaho guhungira: Gen (Rtd) Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, General (Rtd) James Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda babaye baryanye, batabona aho guhungira mu karere bitewe n’amateka y’ubuhunzi bafite. Ibi Kabarebe yabivugiye mu ihuriro rya 16 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, mu kiganiro yasobanuriyemo amateka yaranze Abanyarwanda kuva mu mwaka w’1959. Ashingiye ku ijambo ryavuzwe na Jeannette Kagame, Kabarebe […]

Rubavu: Abanyeshuri ba CS Cyanzarwe barataka kwicishwa inzara

Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Ryabizige rwo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, baravuga ko bahinduriwe abatetsi none inzara ikaba igiye kubica. Ababyeyi barerera kuri iri shuri na bo bavuga ko abana babo bariraga ku gihe, gusa bagashimangiranko ibyabaye ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira ari agahomamunwa, bijyanye no kuba saa kumi […]

Cristiano Ronaldo yatuye umujinya abafana ba Al Ettifaq bamujujubije bifashishije Messi

Cristiano Ronaldo yagaragarije uburakari bukomeye abafana b’ikipe ya Al Ettifaq, nyuma yo kumukoba bifashishije izina Lionel Messi. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Messi yegukanye Ballon d’Or ye ya munani ahigitse abarimo Erling Haaland na Kylian MbappĂ© bari bahataniye icyo gihembo. Cristiano Ronaldo wagitwaye incuro eshanu ntiyitabiriye ibirori byo kugitanga byabereye i Paris mu […]

Umugore yishe umwana we kugirango ajye mu kazi ko mu rugo muri Soudi Arabia

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwahimije umugore icyaha cyo kwica umuhungu we w’umwaka umwe kugira ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gukora akazi ko mu rugo. Uyu mugore witwa Happy Mwenda Mumba ahamwa n’icyaha cyo guteza urupfu rw’umuhungu we, ufite umwaka umwe n’amezi atatu kuko yamubujije urugendo rwe rwerekeza muri UAE Abatangabuhamya umunani batanze […]

Tshisekedi aremeza ko umugambi wa SADC wo kumwoherereza ingabo ugeze kure

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, aremeza ko umugambi w’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC, wo kohereza ingabo mu burasirazuba bw’igihugu ayoboye ugeze kure unozwa. Ibi Tshisekedi yabivuze nyuma yo kugirana inama idasanzwe n’abakuru b’ibihugu byo muri SADC, kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023, hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference rihuza […]