Isasu riri kuvuza ubuhuha hagati y’ingabo za Israel na Hamas muri Gaza

Imirwano hagati ya Israel na Hamas yegereye ibitaro bya Al Quds mu mujyi wa Gaza, aho umunyamakuru wa BBC uri kubikurikirana avuga ko hari kubera urugamba rwa nyarwo rw’imbunda. Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahungiye mu bitaro kandi haracyari abarwayi 100 mu bitaro ubwabyo. Hagati aho, inzira yonyine yifashishwa mu guhunga, yemerera abantu kuva mu majyaruguru ya […]

Mukwege abona Tshisekedi adakwiye gukomeza kuyobora RDC mu gihe amatora ataba

Umukandida wigenga uteganya guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Dr Denis Mukwege, abona hari undi ukwiye kuyobora iki gihugu utari Felix Tshisekedi, mu gihe amatora ateganyijwe mu Kuboza 2023 ataba. Komisiyo yigenga ishinzwe amatora ikomeje imyiteguro ariko hakaba impungenge z’uko mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hakomeza kuba intambara, amatora yasubikwa […]

Le Soudan du Sud s’apprĂ ÂŞte à  assumer la prĂ©sidence de la CAE

Le prĂ©sident du Soudan du Sud, Salva Kiir Mayardit, devrait prendre la prĂ©sidence du sommet des chefs d’à‰tat de la CommunautĂ© d’Afrique de l’Est (EAC) lors du prochain sommet ordinaire des chefs d’à‰tat de l’EAC, rapporte The East African. Le prĂ©sident Kiir est sur le point de remplacer le prĂ©sident burundais Evariste Ndayishimiye dont le […]

Général Bunyoni yasabiwe igihano kiruta ibindi

Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwasabiye GĂ©nĂ©ral Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose. Bunyoni watawe muri yombi muri Mata uyu mwaka amaze iminsi aburanishwa mu mizi ku byaha icyenda akurikiranweho, birimo n’icyo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Ni ibyaha uyu mugabo wanabaye Umuyobozi Mukuru wa […]

Perezida Ndayishimiye agiye gusimburwa ku buyobozi bwa EAC

Muri uku kwezi nibwo hateganyijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ikazabera muri Tanzania i Arusha aho biteganyijwe ko Perezida ndayishimiye w’u Burundi azasimburwa na Salva Kiir kuri uyu mwanya. Ni nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye manda ye yarangiye muri Nyakanga uyu mwaka bityo akaba agomba gusimburwa kuri uyu mwanya. Biteganijwe ko inama y’aba […]

Rutsiro:Imyaka itandatu irihiritse basiragira ku ingurane y’ubutaka bwabo ntibayihabwe

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro umurenge wa Kivumu barishyuza ingurane y’amafaranga batishyuwe ubwo umuhanda wanyuzwaga mu butaka bwabo none hakaba hashize imyaka itandatu umwenda baberewemo utarishyurwa. Aba baturage bavuga ko uwo muhanda kuva wakozwe aribwo hubakagwa umudugudu w’icyitegererezo wa Karungu, gusa igitangaje ngo ntabwo kugeza ubu barishyurwa igice cy’amafaranga basigawemo. Bavuga ko […]

Igisirikare cy’u Burundi cyikomye M23, kiyiha gasopo

Igisirikare cy’u Burundi cyikomye umutwe wa M23, cyiwuteguza ko ingabo zacyo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite uburenganzira bwo kuyisubiza mu gihe yakongera kuzishotora. Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke. Muri iri tangazo FDNB yashinje M23 kuba ku wa 21 Ukwakira ubwo ingabo zayo zari ziri mu […]

Brussels: Basabose wari umaze ukwezi atitabira urubanza rwe yaziye ku mbago

Basabose Pierre wari umaze ukwezi atitabira urubanza rwe na Twahirwa SĂ©raphin ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yitabiriye kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 agendera ku mbago imwe. Uru rubanza ruburanishwamo ibyaha bya jenoside n’iby’intambara rwagombaga gutangira tariki ya 9 Ukwakira 2023 gusa ntabwo Basabose yarwitabiriye. Me Jean Flamme umwunganira yasobanuye […]

Bunyoni yashinjwe kwishyura agatsiko k’abagizi ba nabi ngo bazice Perezida Ndayishimiye

Ubushinjacyaha bw’u Burundi kuri uyu wa gatatu ushize bwashinje Gen Alain Guillaume Bunyoni gushaka guhungabanya ubukungu bw’igihugu ndetse no kuba yarishyuye agatsiko k’abagizi ba nabi ngo bazice Perezida Evariste Ndayishimiye, ibyaha byose ahakana. Urubanza rwa Bunyoni kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Ugushyingo, rwari rukomereje mu Rukiko rw’Ikirenga mu murwa mukuru w’u Burundi, Gitega. […]

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw’amayobera

Usabuwera Diane w’imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z’ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye […]

Malema yatangaje ko yagiye muri Kenya gutesha agaciro ibyo Umwami Charles aherutse kuhakorera

Charles III na Camilla, ubwo bari mu ruzinduko muri Kenya

Umunyapolitiki Julius Malema uzwiho guhirimbanira uburenganzira bw’abirabura muri Afurika y’Epfo, akaba n’umuyobozi w’ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) riharanira ubwigenge mu bukungu, yatangaje ko yagiye muri Kenya gutesha agaciro ibyo Umwami w’u Bwongereza, Charles III, aherutse kuhakorera ubwo yahagiriraga uruzinduko. Uyu mwami yageze muri Kenya mu cyumweru gishize, ari kumwe n’Uwmwamikazi Camilla. Bahuye n’abashoramari bo muri […]

Rulindo: Ba diregiteri 2 barafunzwe, harimo ukekwaho kwiba amavuta yo guteka

Munyaneza Jean Marie Vianney uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Kiruri mu murenge wa Base w’akarere ka Rulindo na mugenzi we Bizwinayo Janvier uyobora urwa Rukozo rwo mu murenge wa Rukozo, bafunzwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ubujura. Amakuru y’ifungwa ry’aba bayobozi bombi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco. Munyaneza yatawe muri yombi […]

Ingona yamurumye ishaka kumwica nawe arayiruma ihita imurekura

Umworozi wo muri Australia yarusimbutse nyuma y’uko ingona ishatse kumwivugana akayiruma igahita imurekura.Umworozi w’inka Colin Deveraux amaze ukwezi ari mu bitaro, nyuma yo kurumwa n’ingona ifite uburebure bwa metero 3,2 mu majyaruguru ya Australia. Uyu mugabo yabwiye ABC News ko yarumwe n’ingona nawe ahita yitabara arayiruma niko guhita imurekura akizwa n’amaguru.Deveraux yavuze ko ibyago bye […]

Inyeshyamba zahanuye drone y’Abanyamerika ifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw

Inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemeni zatangaje kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Ugushyingo, ko zarashe indege itagira abapilote y’Abanyamerika, ifite agaciro ka miliyari zisaga 32 z’Amanyarwanda, yagurukaga hejuru y’amazi ya Yemeni. Mu itangazo ryabo, Aba-Houti bavuze ko ingabo zabo zahanuye indege ya drone yo muri Amerika yo mu bwoko bwa MQ-9 mu gihe yakoraga ibikorwa […]

Kilolirwe ibyukiye mu muriro w’amakompora nyuma yo gufatwa na M23

Agace ka Kilolirwe gaherereye muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kabyukiye mu muriro w’amasasu nyuma y’amasaha make kose gafashwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kilolirwe iri mu bilometero bibarirwa muri 30 ugana mu mujyi wa Sake yafashwe na M23 kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023 nyuma y’imirwano yahebereye, ihanganyemo n’uruhande rw’ingabo za […]

Champions league: Manchester United yongeye kugayika, yishyira mu mibare igoye

Manchester United yaraye itsinzwe na FC Copenhagen yo muri Denmark ibitego 4-3, bituma amahirwe yayo yo kugera muri â…› cy’irangiza cya UEFA Champions league asa n’ayoyoka. Iyi kipe y’umutoza Erik Ten Hag yari yasuye Copenhagen, mu mukino wa kane wo mu itsinda rya mbere waraye ubereye kuri Parken Stadium. Manchester United yasabwaga kuwutsinda byibura ikishyira […]

Yaka Mwana arafunzwe

Gasore Pacifique uzwi muri sinema Nyarwanda nka Yaka Mwana, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akekwaho icyaha cyo gukomeretsa ku bushake. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore uzwi muri sinema no mu biganiro bisekeje byo kuri YouTube yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry. Yifashishije urubuga rwe rwa X yagize ati: “Gasore Pacifique […]

Umutangabuhamya yasabye Me Lurquin wunganira Twahirwa kugabanya ubugome

Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin yasabye umunyamategeko w’uyu mufungwa, Me Vincent Lurquin, kugabanya ubugome mu gihe abaza ibibazo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko yatangiye ubu busabe mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023, yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho kuko […]

Korea y’Epfo:Irobo ryishe rijanjaguye umugabo nyuma yo kunanirwa kumutandukanya n’ikarito

Umugabo yajanjaguwe na robot muri Koreya y’Epfo nyuma yo kunanirwa kumutandukanya n’amakarito bapakiramo ibiryo.Ibi byabaye ubwo uyu mukozi yasuzumaga ama robot yari yakozwe mu ruganda yakoragamo. Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya y’Epfo Yonhap byatangaje ko ukuboko kwa robo, kwitiranyije uyu mugabo n’agakarito k’imboga, iramufata iramujanjagura mu maso no mu gatuza, nyuma yoherejwe mu bitaro ariko […]

Afurika y’Epfo: Abadepite basabye ko ambasaderi wa Israel ahambirizwa

Depite Mbuyiseni Ndlozi wo mu ishyaka EFF ryo muri Afurika y’Epfo yasabye ko nyuma yo guhamagaza abadipolomate babo muri Israel igihugu cye gikwiye no guhambiriza ambasaderi wa Israel. “Tugomba kwirukana Ambasaderi wa Israel!” Ntidushobora kuba inshuti kugeza igihe sosiyete yabo izubahiriza amategeko mpuzamahanga, n’uburenganzira bw’Abanyapalestine bwo kubana, ” uyu ni Ndlozi ubwo kuri uyu wa […]