Kibumba: Haravugwa imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC n’abasangirangendo ba yo
Ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa n’imitwe y’inyeshyamba bifatanyije ryagabye ibitero ku birindiro bya M23 muri Kibumba biba ngombwa ko yirwanaho inarinda abaturage, igikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Benjamin Mbonimpa avuga ko ari ukurenga ku gahenge no gusuzugura umuryango mpuzamahanga n’Abanyekongo. Kuri yu wa Gatatu itariki 27 Ukuboza ku gicamunsi nbwo hatangiye kumvikana amakuru y’imirwano i hagati […]
Clare Akamanzi yahawe imirimo mishya
Umunyarwandakazi Clare Akamanzi wahoze ari umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa. NBA Africa ni ikigo cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika. Iki kigo cyemeje ko Akamanzi ari we muyobozi wacyo mushya kibinyujije ku rubuga […]
Muhinyuza yatsinze urubanza rwa za miliyari yaburanagamo n’umunya-Kenya
Rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda, Muhinyuza DĂ©sirĂ©, yatsinze urubanza yaburanagamo na mugenzi we Kirimi Koome w’umunya-Kenya rwerekeye sosiyete ifite agaciro ka Frw miliyari 3,2. Aba bombi bari bamaze igihe mu mahari nyuma yo kutajya imbizi ku ugomba kugira uburenganzira kuri miliyoni 400 z’amashilingi ya Kenya (Frw miliyari 3.2) yari muri Banki ebyiri muri iki gihugu. Ni amafaranga yavuye […]
Rubavu: Bimwe mu bikorwa umwaka wa 2023 usize bibereye ijisho ku bayisura n’abayitembera-AMAFOTO

Umwaka wa 2023, usize hari ibikorwa by’iterambere byiganjemo ibikorwa remezo akarere ka Rubavu kamaze kugeraho bishobora kuba bimwe mu bikurura abatemberera muri uyu mujyi, kuba ukora ku kiyaga cya Kivu ndetse wihariye kugira umucanga (Beach), bituma benshi bahora bumva haza ku mwanya wa mbere muho bahitamo kuruhukira no gutemberera. Ibikorwa by’ibanze Bwiza yasuye, ababituriye usanga […]
Umujyi wa Kigali na RURA bagaragaje aho abazajya kurira ubunani mu ntara bazategera
Mu rwego rwo koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali muri ibi bihe by’iminsi mikuru, ubuyobozi bw’umujyi bufatanyije n’Ikigo ngenzuramikorere (RURA) bwashyizeho gahunda izatangira kubahirizwa kuwa Gatandatu, itariki 30 Ukuboza kugeza ku Cyumweru, itariki 31 Ukuboza, yo gutega imodoka ku bifuza kugana mu ntara zitandukanye. 1. Aberekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, […]
Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umukobwa wa Perezida Ruto n’umuririmbyi ukomeye
Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto, aravugwa mu rukundo rumaze kugera kure n’umuramyi Daddy Owino. Nairobi News yanditse ko ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza Owino yajyanye Charlene iwabo mu ntara ya Kakamega, mu rwego rwo kumwereka nyina umubyara. Urukundo hagati ya Charlene Ruto n’uriya muramyi rwatangiye kuvugwa mu minsi yashize, […]
RDC:Imvura idasanzwe yahitanye abarenga 20 harimo 10 bo mu muryango umwe
Imvura nyinshi y’igikatu yibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihitana ubuzima bw’abarenga 20 abandi barakomereka. Ni imvura yibasiye by’umwihariko akarere ka Kananga mu ntara ya Kasai aho yahitanye ubuzima bw’abantu isenya n’inzu nyinshi, mu gihe ibikorwa byo gutabara bigikajije umurego mu gushakisha niba hari abarokotse. Guverineri Kabeya w’iyi ntara yavuze ko urukuta rwagwiriye abantu 10 […]
Kinshasa: Igipolisi cyahanganye n’abayoboke ba Fayulu agoterwa mu biro
Ibintu byarushijeho kuba bibi ku cyicaro gikuru cy’ishyaka ECIDE aho abarwanashyaka bateraniye ngoo bagire uruare mu rugendo rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwo kwamagana “amatora y’akajagari” ibisubizo by’ibice byatangajwe kugeza ubu biha FĂ©lix Tshisekedi amahirwe menshi yo gutsinda. Nyuma y’igihe gito Martin Fayulu nawe yiyunze ku barwanashyaka. Ariko mu kugerageza guhagarika urugendo, impagarara zahise ziyongera. Abarwanashyaka batwika […]
Cristiano Ronalido yongeye kwigaragaza nk’umunyabigwi
Rutahizamu Cristiano Ronaldo yongeye kwandika amateka atarakorwa n’undi mukinnyi, akaba agiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu bitego byinshi. Ronaldo usanzwe akinira muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023.Ibintu benshi bakomeje kugenda bashima bavuga ko ugereranyije n’imyaka ye ari ku rwego rwo hejuru.Ni ibitego yujuje mu mukino […]
Kivu y’Amajyepfo: Abaturage bariye karungu batwitse Umu-Wazalendo ari muzima
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Ukuboza, abaturage ba Bulambika, muri Teritwari ya Kalehe, (Kivu y’Amajyepfo), batwitse ari muzima, umurwanyi wo mu mutwe witwaje intwaro “wazalendo”. Bamushinje kuba yararashe akica umumotari ukomoka mu karere ku itariki ya 25 Ukuboza ahagana mu ma saa tanu z’ijoro mu Mujyi wa Bulambika nk’uko tubikesha Radio Okapi. Delphin […]
Dore urutonde rw’Ibibuga by’indege byiza 10 kurusha ibindi muri Afurika
Afurika nk’umugabane ukomeje kuza mu yimbere mu bukungu karemano, ikomeje kugenda ishaka no kongera ubwo bukungu binyuze mu kugendana n’ibigezweho haba mu bukerarugendo , mu nganda, mu Bucyerarugendo no mu bwikorezi by’umwihariko ubwo mu kirere. Ni muri urwo rwego ikinyamakuru African news cyashyize hanze urutonde rw’ibibuga by’indege 10 byo muri Afurika byiza kurusha ibindi mu […]
RDC: Umunyapolitiki Franck Diongo wari wahamagajwe n’ubutabera arabarizwa i Paris
Umunyapoltiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba Perezida w’ishyaka rya Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), Franck Diongo, yahamagajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Ukuboza n’ubushinjacyaha ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa-Gombe, icyakora, ntiyitaba kuko ari mu rugendo i Paris mu Bufaransa. Kuri uyu wa Kabiri, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ku […]
Mu gihe umugore utwite afashe amafunguro ntikabaye abura ipera ku meza kubera izi mpamvu
Amapera ni urubuto rwiza cyane rukunzwe na benshi kubera impumuro yarwo nziza, kandi ntirusharira na gato, ahubwo rugira isukari nziza iringaniye. Ikindi kandi ni uko amapera akungahaye kuri vitamine zitandukanye, zituma urwo rubuto rukoreshwa mu miti gakondo inyuranye. Nk’uko tubikesha linfo.re hari ibyiza bitandukanye byo kurya amapera. Ku bagore batwite amapera ni ingenzi cyane. Amapera […]
Umukinnyi wa film w’icyamamare muri Koreya yasanzwe mu modoka yapfuye

Lee Sun-kyun, umukinnyi wa film w’Umunyakoreya wamamaye cyane ku Isi nyuma yo kugaragara muri film “Parasite” yatwaye igihembo cya Oscar, kuri uyu wa Gatatu ushize yasanzwe mu modoka yapfuye mu gisa nko kwiyahura. Lee w’imyaka 48 wagize ibihe byiza muri cinema mu 2019 ubwo film yakinnye yabaye iya mbere mri Korea yEpfo yari itsindiye igihembo […]
Mu Rwanda uwo bafashe abibira amafaranga bahita bamwica: Perezida w’inteko y’u Burundi
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yagaragaje ko Abarundi ari bo ba nyirabayazana mu igihugu cyabo kidakurura abashoramari, yitsa ku kuba u Burundi bwakabaye bufatira urugero ku Rwanda mu rwego rwo guhana bwihanukiriye abanyereza umutungo w’igihugu. Ndabirabe yabikomojeho ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi […]
Rutsiro: Yafatanwe amasashe ibihumbi 30 yari atwaye mu modoka
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro yafashe umugore w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye mu modoka amasashe ibihumbi 30. Yafatiwe mu Murenge wa Gihango mu kagari ka Kongo-Nili, mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 25 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, ari mu modoka yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i […]
Munyemana Sosthene “Yatatiye indahiro nka muganga”
Magingo aya, Perezida w’urukiko, Bwana Marc SOMMERER, asanga “nk’umuganga, Munyemana Sosthène yaratatiye indahiro”. Ni ko kumuhamya ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha. Munyemaana Sosthène arafunzwe, kuva icyo cyemezo cy’urukiko rwa rubanda kigifatwa, mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2023, nyuma y’imyaka hafi 30 ishize hategerejwe ubutabera. Urukiko rwemeje ko bwana MUNYEMANA ahamwa n’“icyaha cya jenoside nk’icyaha […]
U Burundi bwarahiriye guhiga bukware abagabye igitero cyo mu Gatumba
Leta y’u Burundi yatangaje ko yamaze kwitabaza Polisi mpuzamahanga kugira ngo iyifashe guhiga abari inyuma y’igitero cyo mu Gatumba cyiciwemo ababarirwa muri 20. Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza ni bwo kiriya gitero cyagabwe muri kariya gace gaherereye hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara […]