CYAMUNARA Y’IBIKORESHO BITANDUKANYE

itangazo-3.png

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose babyifuza ko buzagurisha muri Cyamunara ibikoresho bitandukanye nk’uko bigaragara ku mugereka w’Itangazo ry’iyo cyamunara. Cyamunara izaba ku wa 28 Werurwe 2024 ikazabera ku biro ikazabera ahakorera ishami rya za Gasutamo rya Mutara i Rusizi. Ku bifuza ibindi bisobanuro kuri iyi cyamunara mwabisoma ku itangazo ryayo riri ku ifoto […]

Kenny Sol yemeje imikoranire na 1:55 AM y’umuherwe Coach Gael

Nyuma y’amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambag avuga ko umuhanzi Kenny Sol yamaze gusinya muri 1:55 AM y’umuherwe Coach Gael, nyirubwite yemeje ayo makuru. Kenny Sol uherutse gukora ubukwe, yemeje ko yamaze kwinjira muri sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 AM nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri yikorana. Kenny Sol yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, […]

Abayobozi ba Rayon Sports ni abagome, barantereranye: Aruna Madjaliwa

Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yibasiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, abushinja kumutererana bukanga kumuvuza ahubwo bugahitamo kumuteranya n’abafana. Uyu musore amaze igihe adakinira Rayon Sports, nyuma y’imvune y’agatsitsino yagize mu mwaka ushize wa 2023. Amakuru aturuka imbere muri Murera avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuje ko abagwa iyo mvune kugira ngo agaruke vuba, gusa we ahitamo […]

Perezida wa Etiencelles yavuze ku bukene buvugwa mu ikipe ayoboye

e529bbdd-851c-48a0-bb7d-69978fc785e2.jpg

Umuyobozi w’ikipe ya Etiencelles FC, Ndagijimana Enock yahakanye amakuru yose y’ubukene avugwa mu ikipe abereye umuyobozi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo mu binyamakuru bigiye bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, hasakaye amakuru avuga ko mu ikipe ya Etiencelles ubukene bumeze nabi. Amakuru yavugaga ko iyi kipe ishobora guterwa mpaga kubera kubura amafaranga yo […]

Yavanye amahembe y’inzovu muri Congo afatirwa mu Rwanda agiye kuyacuruza

Umugabo ufite ubwenegihugu bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatawe muriyombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Rusizi, azira gucuruza amahembe y’inzovu. Ni umugabo witwa Byamungu Kizungu Claude w’imyaka 39, yafatanwe amahembe y’inzovu afite ibice 41 bipima kg 81.5. Byamungu yafatiwe neza ku mupaka wa Bugarama, uhuza u Rwanda na Congo, akaba yarafashwe n’urwego rw’i […]

Ingendo za Rwandair zijya cyangwa ziva i Mumbai zizasubikwa hagati muri uku kwezi

ghlfhrvwsaau6sf.jpg

Sosiyete ya Rwandair yatangaje ko igiye gusubika ingendo z’indege ziva cyangwa zijya i Mumbai mu Buhinde ku mpamvu zitatangajwe. Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita, Rwandair yagize iti “ Tubabajwe no kubamenyesha ko Rwandair izasubika ingendo z’indege zijya cyangwa ziva Mumbai, guhera kuwa 15 Werurwe 2024. Iri tangazo rikomeza […]

Abaturage bakomeje kugaba ibitero ku kibumbano cya Dani Alves muri Blazil

527140f9-a467-450f-abb9-66f6fad7de3b.jpg

Ikibumbano cy’umunyabigwa wa FC Barcelona, Dani Alves cyongeye kwangizwa nyuma y’uko uyu kizigenza ahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore bahuriye mu kabyiniro ka nijoro muri 2022. Alves w’imyaka 40 yakatiwe n’urukiko rwo muri Espagne ku wa 22 Gashyantare 2024 gufungwa imyaka ine n’igice muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu. Icyi […]

RIB yasubije abaturage telefoni zirenga 160 bari baribwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024 rwashyikirije abaturage telefoni 167 bari baribwe. Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’uru rwego giherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko telefoni zasubijwe ba nyirazo 160 zari zaribwe mu bihe bitandukanye zigahindurirwa ibirango, […]

Tchad: Ibyo wamenya kuri mubyara wa perezida wishwe arashwe

Yaya Dillo wari ukuriye ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi byari byitezwe ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Gicurasi Dillo Yaya umwe mu banyapolitike bakomeye batavugarumwe n’ubutegetsi muri Tchad yishwe arashwe n’abashinzwe umutekano. Gusa uyu ntiyari umunyapolitike usanzwe, yari na mubyara wa Perezida Mahamat DĂ©by. Urupfu rwe rwatangajwe kuwa kane rubaye nyuma y’uko iki gihugu gitangaje […]

Ambasaderi wa Ukraine yashimye inkunga y’u Rwanda mu myanzuro yamagana u Burusiya

Mu gihe cyo kwibuka ku mugaragaro imyaka ibiri ishize u Burusiya buteye Ukraine, Ambasaderi udasanzwe kandi uhagarariye Ukraine mu Rwanda, H.E. Andrii Pravednyk, yashimye uruhare rukomeye rw’u Rwanda mu mahoro n’umutekano ku Isi. Yashimye kandi inkunga u Rwanda rutera Ukraine. Ambasaderi Pravednyk yagize “Muri ibi bihe bitoroshye, ubufatanye bw’u Rwanda na Ukraine bwabaye ingirakamaro. Inkunga […]

Ibyihebe byarituye inkambi ya Koulikouro abagera kuri 30 bahasiga ubuzima

Inkambi ya gisirikare ya Koulikouro, iherereye nko mu birometero 200 mu majyaruguru ya Bamako yerekeza ku mupaka wa Mauritania, yibasiwe n’igitero cy’iterabwoba cyahitanye abarenga 30. Ingabo zabyemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru, gusa nta mubare wanyawo zatangaje w’abantu bapfuye, ariko amakuru yatangajwe na RFI yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri mirongo itatu. Igisirikare cyavuze ko mu […]

AFC/M23 bamaganye Tshisekedi ukomeje gukinira ku maraso ya Okende

Umutwe wa M23 wibumbiye mu Ihurirro ry’Impuzamashyaka ryiswe Alliance Fleuve Congo AFC, wamaganiye kure iperereza ry’Ubushinjacyaha bukuru ku rupfu rwa Okende bwagaragaje ko yiyahuye bemeza ko ibikomeje gukorwa ari ukumwica bwa kabiri. ChĂ©rubin Okende yabaye minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Congo akanaba umudepite muri icyo gihugu yapfuye ku wa 13 Nyakanga 2023, umurambo we […]

Alliah Cool yahaye umurinzi we imodoka nshya

alliah_cool.png

Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool muri sinema Nyarwanda akaba anabarizwa mu itsinda rya Kigali Boss Babes, yahaye umurinzi we impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai. Uyu murinzi wa Alliah azwi ku mazina ya ‘Mwiza Cyane’ asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano kuri ubu ari mu byishimo nyuma y’uko uyu munyarwandakazi amuguriye imodoka. Nk’uko […]

USA: Uwitwa Utamuliza Karinganire akurikiranweho ibyaha bisa nk’iterabwoba

Umugore ufite izina ry’Ikinyarwanda mu cyumweru gishize yafatiwe ku Ishuri Ryisumbuye rya Jefferson County (JCPS) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko abapolisi bavuze ko yateye ubwoba ko azica abanyeshuri ndetse akagerageza no kubatwika. Ahagana mu masaha ya saa sita, abapolisi ba JCPS boherejwe ku kigo cya Fern Creek Elementary ku Muhanda wa Ferndale […]

Kirehe: Baterwa ubwoba n’ibintu birara bidihagura ku mabati n’imbere y’inzu zabo

Mu karere ka Kirehe ahazwi nko mu Gisaka, hari bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe cyane n’ibintu biza bikadihagura ku mazu yabo mu gihe baryamye bakabura ibitotsi. Nubwo ntawe bari bafata, ariko batekereza ko ari abaturanyi babo babikora, aba baturage baganiriye na BWIZA bemeza ko kugeza ubu batari bafata umuntu ubikora ngo amenyekane bityo ikibazo […]

Muri Bangaladesh bari mu marira

Minisitiri w’ubuzima wa Bangaladesh avuga ko byibuze abantu 43 bapfuye nyuma y’umuriro wibasiye inyubako y’amagorofa arindwi. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu muriro watangiriye muri resitora Kacchi Bhai , ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo 16h00 GMT) kuri uyu wa kane mu murwa mukuru Dhaka. Abantu 75 batabawe abandi bajyanwa mu bitaro.Abashinzwe kuzimya […]

Gasogi United yatandukanye na rutahizamu w’umunye-Congo

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Rutahizamu w’Umunye-Congo, CĂ©dric Lisombo LiselĂ© yasheshe amasezerano yari afitanye na Gasogi United. Nyuma yo gutandukana n’uyu rutahizamu, iyi kipe y’i Gasogi yahise imushimira mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uyu rutahizamu yinjiye muri iyi kipe mbere y’umwaka w’imikino wa 2023-24 avuye muri Rwamagana City. Lisere Cedric Lisombo yari yarazaniwe […]

Australia: Nta cyizere ku iburanisha cyangwa koherereza u Rwanda 2 bakekwaho uruhare muri jenoside

Australia irasabwa gukora ibirenze kugirango ikore iperereza ku birego bya jenoside n’ibyaha by’intambara, aho bamwe mu mpuguke mu by’amategeko basaba ko hanashyirwaho ishami ryihariye kandi rihoraho rishinzwe gukurikirana ibyo birego. Uyu muhamagaro uje ukurikira inkuru y’ikinyamakuru Four Corner and Guardian cyo muri Australia gisohoye inkuru muri iki cyumweru ivuga ko u Rwanda rurimo gushaka abagabo […]

Cameroun: Samuel Eto yatangaje ko adateganya kwiyamamariza kuba Perezida

Aganira na radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, Samuel Eto’o, Perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru muri Cameroun, yahakanye ko adateganya kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika. Ubwo umunyamakuru yamwibutsaga ko mu mwaka wa 2028, yashyigikiye perezida wa Cameroun, Paul Biya mu buryo bweruye, bikaba ari byo byateye bamwe gutangira gukeka ko nawe ateganya kwiyamamaza, Eto’o yabihakanye yivuye inyuma. Ati […]

Umunyezamu wa Bugesera FC yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Habarurema Gahungu usanzwe afatira ikipe ya Bugesera FC, yatawe nuri yombi na Polisi y’Igihugu Ishami ryo mu muhanda nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha. Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku wa Gatatu ubwo yari ari mu muhanda Kigali-Bugesera atwaye imodoka kandi yasinze. Gufungwa ku uyu mukinnyi, bivuze ko atazagaragara mu mukino wa Shampiyona […]

U Burundi bukomeje kwitwaza u Rwanda mu rwego rwo guhuma amaso abaturage: Mukasi

Charles Mukasi wahoze ari umuyobozi w’ishyaka UPRONA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, yagaragaje ko ibirego leta y’iki gihugu imaze iminsi ishyira ku Rwanda nta kindi kibihatse kitari ugukinga abaturage ibikarito mu maso ngo batabona umwanya wo kwinubira ubuzima bubi babayemo. Kuva mu mpera z’umwaka ushize u Burundi bwakunze kwikoma u Rwanda, burushinja kuba ari rwo […]

Canada: Brian Mulroney wahoze ari Minisitiri w’intebe yapfuye afite imyaka 84

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Canada, Brian Mulroney, kuri uyu wa Kane, yapfuye afite imyaka 84, nkuko umukobwa we Caroline Mulroney yanditse kuri X. Yanditse ati: “Mu izina rya mama n’umuryango wacu, ni n’akababaro kenshi dutangaje urupfu rwa data, Right Hon. Brian Mulroney, Minisitiri w’intebe wa 18 wa Canada. Yapfuye mu mahoro, akikijwe n’umuryango.” Minisitiri […]

U Burusiya: AlexeĂ ÂŻ Navalny arashyingurwa mu mutekano udasanzwe

Kuri uyu wa Gatanu, Alexei Navalny arashyingurwa i Moscou mu gihe umutekano wakajijwe no mu gihe abamushyigikiye batinya igitero cya polisi mu gihe cyo kumushyingura. Navalny, wanenze cyane Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yapfuye afite imyaka 47 mu buryo bw’amayobera ubwo yari afungiwe mu kigo cya gereza ku itariki ya 16 Gashyantare. Abamushyigikiye bahisemo gutambutsa […]

Dore abantu 10 utagomba kwizera

Hari abantu bagarukwaho cyane ko atari abo kwizerwa ahanini bitewe n’ukuntu bitwara, ndetse n’ibyo bakorera bagenzi babo cyangwa se bo ubwabo. Ingaruka nyinshi kandi zikunze kubagarukaho. Muri iyi nkuru ya BWIZA turibanda ku bantu icumi buri muntu wese agomba gushidikanyaho ntapfe kubizera buhumyi, nk’uko tubikesha urubuga rwa Human mind readers. 1. Abantu batajya bemera amakosa […]

Muhanga: Bane bafashwe nyuma y’aho umwana amennye ibanga ry’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

Mu Karere ka Muhanga abantu bane batawe muri yombi, nyuma y’aho umwana na se bashwanye bikarangira amennye ibanga ry’amakuru y’ahari imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bamaze imyaka ikabakaba 30 baryamyeho . Mu bafashwe harimo Nzabamwita Antoine n’umuhungu we Niyoyita Bonaventure, ari na we watanze amakuru nyuma yo kutumvikana na se. Imirimo […]