Rutsiro: Bikorimana w’imyaka 18 yarohamye mu kiyaga arapfa

gasura-2.jpg

Bikorimana Emmanuel w’imyaka 18 wo mu karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo yageragezaga kwiga koga arapfa. Amakuru y’urupfu rwa Bikorimana yamenyekanye mu masaha ashyira saa tanu z’amanywa, kuri iki cyumweru, tariki 21 Mata 2024, aho byabereye mu murenge wa Kivumu, akagari ka Karambi ho mu mudugudu wa Nyundo. Salom Niyonkuru, Umunyamabanga nshingwabikorwa […]

Irinde ibi binyobwa bitatu niba udashaka gusaza imburagihe

Duhora dushaka ikintu twakora kugira ngo tugire ubuzima bwiza, kandi tunarambe. Muri ubwo buryi hari ibinyobwa bitatu abahanga bagaragaje ko bibangamira uruhu rw’umuntu, bigatuma asaza vuba ndetse n’icyizere cyo kubaho kikagenda nka nyomberi. Muri iyi nkuru ya BWIZA, tukaba turagaruka ku binyobwa ukwiye kwirinda, twayanditse twifashishije ubushakashatsi n’inyandiko yo ku rubuga rwa New York Times […]

Sitade ya Karongi: Miliyoni 250 Frw zabaye iyanga, Akarere kiyambaza inshuti n’abavandimwe

glsztjuwaaaxel_.jpg

Nyuma y’uko imirimo yo kubaka Sitade ya Karongi isubukuwe, akarere kari karateganyije ingengo y’imari ya Miliyoni 250 Frw zabaye nke, biba ngombwa ko kiyambaza inshuti n’abavandimwe. N’imirimo isubukuwe nyuma y’amezi arindwi ihagaze, ahao hagiye kubanza gutunganywa ikibuga n’ubusitani gusa, imirimo yo kubaka Sitade ikazasubukurwa nyuma. Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile […]

Umugabo yakaswe ubugabo n’umugore kubera amadeni

Hari umugabo kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo gucibwa ubugabo bwe n’abantu yari abereyemo ideni ry’amashilingi asaga 1800 mu gace ka Kisii ho muri Kenya. Arembejwe no kuba ku wa 17 Mata 2024 abo yari afitiye ririya deni baraje bakamukata igitsina. Ni umugabo w’imyaka 42, amazina ye yagizwe ibanga nk’uko Nairobi News yabitangaje. Polisi […]

Berlin: Bigabije imihanda baratumagura nyuma yo kwemeza itegeko ribemerera kunywa urumogi

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Igipolisi cyo muri Berlin kivuga ko abantu bagera ku 4000 bateraniye ku irembo ry’ikirangantego cy’umurwa mukuru w’u Budage, Brandenburg Gate, bahatumurira umwotsi mu rwego rwo kwizihiza uburenganzira buherutse gutangwa bwo kunywa urumogi mu gihugu. Umunsi wagaragayemo ibitaramo na disikuru z’impirimbanyi nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga. Mu kwishimira […]

Goma: Umusirikare yishe abaturage 4 nawe bamugira intere

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakubiswe n’abaturage bamugira intere nyuma y’uko nawe yari amaze kwica abantu bane abarashe. Byabaye kuri uyu wa 21 Mata 2024 bibera ahitwa mu Birere mu mujyi wa Goma, ntihasobanuwe icyo uyu musirikare yarasiye abo baturage byanatumye nawe rubanda rumwadukira rukamukubita rukamugira intere gusa ibimaze kumenyerwa ni uko aha […]

Ituri: Imitwe 5 yitwaje intwaro yagiranye na leta amasezerano mashya imbere ya JP Bemba

Imitwe itanu yitwaje intwaro yashyize umukono ku masezerano yo “guhagarika ako kanya” imirwano. Aya masezerano yasinyiwe muri Bunia, imbere ya Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba kuwa Gatanu ushize. Iyo mitwe yitwaje intwaro, irimo CODECO, FRPI, FPIC, AUTODà‰FENSE, na MAPI, imbere ya Jean-Pierre Bemba “Twiyemeje guhita […]

Umugore yataye uruhinja mu bwiherero ashaka umugabo

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 19 washatse kwihekura uruhinja rwe akarujugunya mu bwiherero (WC), kugira ngo adatakaza umukunzi we mushya utaramuteye iyo nda yabyaye kuko yari yaramuhishe ko atwite, kugeza inda ibaye imvutsi atari yarabukwa. Tariki 18 Mata 2024, nibwo abaturanyi be bari bamuteye ngo nawe bamwice nyuma yo kumenya ko yagerageje […]

U Bubiligi bwirukanye Gicanda bumwohereza mu Rwanda buzi ko hategurwa jenoside

Gicanda yishwe ku itariki ya 20 Mata 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare bitegetswe na Capt. Ildephonse Nizeyimana, wari umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda icyo gihe. Gicanda yishwe umunsi umwe nyuma y’uko perefe rukumbi wari Umututsi, Jean Baptise Habyarimana wayoboraga Butare asimbuwe n’intagondwa, Sylvain Nsabimana washinzwe kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi na Perezida wa guverinoma […]

RDC: Umunyapolitiki Geurchom Kahebe yiyongereye ku bandi bagiye kwifatanya na M23

Umunyapolitiki Geurchom Kahebe yiyongereye ku bandi bagiye kwifatanya n’Ihuriro ribarizwamo umutwe wa M23 umaze imyaka itatu uhanganye na Guverinoma ya Kinshasa muri Kivu y’Amajyaruguru. Muri videwo yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 20 Mata 2024, uwahoze ari umukandida ku mwanya wa depite ku rwego rw’igihugu mu Mujyi wa Beni, yemeje ko yagiye kwifatanya […]

Indagu za Sam Karenzi na bagenzi be zakubise igihwereye

Ikipe ya APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama Mata yegukanye Igikombe cya shampiyona, ihinyuza indagu z’abanyamakuru ba Fine FM batayiciraga akari urutega ubwo shampiyona yatangiraga. Nyamukandagira yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports bari bahuriye kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0. Igitego cyo ku munota wa 52 w’umukino cya Mugisha Gilbert ni […]

Bujumbura: Nyuma ya lisansi ubu amazi n’amashanyarazi nabyo byabaye imbonekarimwe

Ubuzima mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura buragenda burushaho kunanirana, aho kuri ubu abaturage bisanze mu mibereho igoye kwihanganira yo kubura amazi n’umuriro kuva mu gihe runaka gishize, aho ngo iki kibazo kiri mu duce twose. Amazi yo kunywa nayo ni ibibazo kuko uduce dushobora kumara icyumweru cyangwa kirenga nta gitonyanga na kimwe cy’amazi […]

Byibuze abagera kuri 58 baguye mu mpanuka y’ubwato muri Centrafrica

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Mata, umuyobozi yavuze ko byibuze abantu 58 bapfuye nyuma y’uko ubwato bari barimo burohamye muri Repubulika ya Centrafrica. Umuyobozi mukuru ushinzwe kurengera abaturage, Thomas Djimasse, avuga ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu nyuma ya saa sita ku mugezi wa Mpoko mu nkengero z’umurwa mukuru Bangui. Djimasse yabwiye abanyamakuru […]

Centrafrica: Abapolisi 180 bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro basimbuwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024, Polisi y’u Rwanda yasimbuje itsinda ry’abapolisi RWAFPUII-8 ryari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA). Ku mugoroba nibwo iri itsinda ryageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe riyobowe na Superintendent of Police (SP) Fulgence Furaha wari wungirije Umuyobozi w’iri […]

USA: Abadepite bemeje inkunga y’asaga miliyari 60$ igenewe Ukraine

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yarangije kwemeza amamiliyaridi y’amadolari y’imfashanyo nshya ya gisirikare ya Amerika muri Ukraine yo gufasha guhangana n’ibitero by’u Burusiya. Iki cyemezo cyatinze cyane cyari gifite abatagishyigikiye mu nteko ishinga amategeko kandi byasabye amasezerano y’ibice bibiri kugira ngo babone akayabo ka miliyari 61 z’amadorari. Abarepubulikani bavuze ko hejuru ya kimwe cya gatatu […]

Tariki 21 Mata 1994: Niwo munsi wishweho Abatutsi benshi mu gihugu cyose muri jenoside

Itariki 21 Mata 1994 niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu kuko hishwe abarenga ibihumbi Magana abiri (200,000) umunsi umwe. Kuri uyu wa Kane Tariki ya 21 Mata 2022, Abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bifatanyije n’abatuye Murambi ya Nyamagabe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira inzirakarengane zishyinguye […]