Muyango ararembye

Umuhanzi w’umuhanga mu jyana gakondo Muyango Jean Marie arembeye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bya Kigali. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro nyuma yo kuzahazwa n’indwara mu buryo bukomeye. Muyango yasubijwe mu bitaro nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro bya […]

Karongi: Amabandi arenga 20 mu yari yarazengereje abaturage amaze gufatwa

47f22cb8-c756-4ced-9931-0686d4d15230.jpg

Nyuma yuko abagana akarere ka Karongi bakomeje gutaka ko babangamiwe ni amabandi yari yarigize kagarara akubita, agakomeretsa ndetse akambura abaturage mu mirenge Bwishyura na Rubengera, nk’uko Bwiza.com yabibagejejeho mu nkuru yabanje, kuri ubu amakuru ahari avuga ko abarenga 20 bamaze gutabwa muri yombi. Muri aba bamaze gutabwa muri yombi bo mu murenge wa Bwishyura, umwana […]

Indwara y’ibihara bikomoka ku nkende yahagaritse imitima y’abanya Brazzaville

Repubulika ya Kongo Brazzaville yatangaje ko yatewe n’icyorezo cy’ibihara biturutse ku nkende “monkey pox” nyuma y’uko hafashwe ibipimo bakayisangana abagera kuri 19. Aba bayisanzwemo ngo biganje mu murwa mukuru i Brazzaville. Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’ubuzima Gilbert Mokoki yavuze ko nta mibare y’abapfuye baraboneka kugeza ubu, gusa ngo hari impungenge ko na bo baboneka […]

Perezida Ramaphosa yongereye igihe Ingabo za SANDF zizamara muri Mozambike

Perezida Cyril Ramaphosa yongereye igihe Ingabo za Afurika y’Epfo zigomba kumara muri Mozambike andi mezi make. Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) ziri mu itsinda ry’abasirikare baturutse mu karere ka SADC boherejwe mu majyaruguru ya Mozambike gufasha kurwanya inyeshyamba zari zigiye gushyira igihugu ku mavi. Amajyaruguru ya Mozambike yibasiwe n’inyeshyamba mu myaka mike ishize kandi […]

Sobanukirwa indwara y’Ikirimi n’Ikirato zibasira abana

Indwara y’Ikirimi n’ikirato, niba uri umubyeyi urahita unyumva neza icyo nshatse kuvuga kuko izi ndwara zibasira abana benshi bakiri bato. Ni kenshi uzumva bamwe mu babyeyi muziranye bakubwira ngo abana babo barwaye ikirimi kandi ngo agiye kujya kugicisha. Benshi mu bana bakuze bacishijwe ikirimi, usubije amaso inyuma ushobora kuba wibika umunsi nyirizina cyangwa utabyibuka. Niyo […]

Uganda: Umugabo yishe umugore we bapfa ibiryo

Mu mpera z’icyumweru gishize hakwirakwiye amakuru avuga ko hari umugabo wo mu gihugu cya Uganda wakubise umugore we kugeza amumazemo umwuka, biravugwa ko yamuzizaga kuba atarahisha ibyo kurya. Uyu mugabo uzwi nka ‘Kurong Moses’, ari mu kigero cy’imyaka 45 yaje kuba yatabwa muri yombi na polisi yo mu karere ka Kween, mu burasirazuba bwa Uganda. […]

Nyamagabe-Rusizi: Igice kimwe cy’uhanda cyatwawe n’imvura

Mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Buvugira ,Umudugudu wa Bujagiro, Igice cy’Umuhanda cyangijwe n’imvura yaguye maze kirakushumuka. Iyi mvura yaguye tariki 24 Mata 2024, yangije igice cy’Umuhanda Nyamagabe-Rusizi ikaba yanangije ipoto y’amashanyarazi y’ahitwa Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje […]

Antony Blinken yerekeje mu Bushinwa aburira Beijing gushyigikira Uburusiya

Kuri uyu wa gatatu, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken yagiriye urugendo rw’akazi mu Bushinwa. Mu rugendo yagiriye muri icyo gihugu Anthony Blinken yaburiye Ubushinwa ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo b’Uburayi batiteguye kwihanganira na rimwe Ubushinwa mu gihe buzakomeza kugurisha ibikoresho bikora intwaro, n’ibicuruzwa mu gihugu cy’Uburusiya , bifasha Vladimir Putin kubaka inganda zikora […]

Rutsiro: Abagizi ba nabi batemaguye Umucuruzi bamwambura Miliyoni 2 Frw

rutss4c287-4.jpg

Abagizi ba nabi bataramenyekana bateye urugo rwa Habumugisha Felecien, ucuruza amatungo magufi baramutemagura bamugira intere ndetse bamwambura Miliyoni 2 Frw. Ibi byabereye mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Busuku ho mu mugududu wa Torwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mata 2024, mu masaha ashyira saa sita n’igice z’ijoro. Amakuru agera kuri Bwiza avuga […]

Banki y’Isi yahagaritse igice cy’inkunga yagenewe Tanzaniya kubera guhohotera rubanda

Banki y’Isi yahagaritse igice cy’inkunga ya miliyoni 150 z’amadolari yagenewe kwagura parike y’igihugu mu majyepfo ya Tanzaniya, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko uwatanze inguzanyo yakiriye ibirego by’ubwicanyi no kwirukanwa kw’abantu mu byabo n’abarinzi ba pariki mu mwaka ushize. Abatanze ibirego babiri batatangajwe bashinje abashinzwe umutekano muri parike y’igihugu ya Ruaha ubwicanyi […]

Ubwambure bwa Rihanna bwamuteye kwicuza – Amafoto

1235269-rihanna-esquire-cover-617.webp

Umuhanzikazi mu njyana ya ‘Pop’ Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye nka Rihanna mu myidagaduro y’isi yose, aricuza kuba yaragiye yerekana ubwambure bwe mu myaka yagiye itambuka. Abakurikiye imyidagaduro yo mu myaka ya 2010 kuzamura bazi ubwambure bwa Rihanna wari icyamamare muri iyo myaka kuko icyo gihe umuziki w’Amerika wari warafashe isi yose. Nk’umukobwa wari uturutse muri […]

Abacamanza ba gisirikare, abashinjacyaha, n’abanditsi bateraniye mu nama yo kunoza imikorere

gl4p40ixeaanjie.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Mata, abacamanza, abashinjacyaha, abashinzwe iperereza, n’abanditsi b’inkiko bo mu nkiko za gisirikare bahuriye mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’ibanze ku kuzamura ireme rya serivisi no guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ubutabera bwa gisirikare. Amahugurwa yabereye i Kigali. Muri ayo mahugurwa, Perezida w’urukiko rw’ubujurire, Francois Regis Rukundakuvuga, yashimye imbaraga z’ubufatanye hagati […]

U Bugereki: Ikirere cya Athens cyahindutse nk’icyo ku mubumbe wa Mars

1845eff0d0c9fd9c795dd5fcb3692d93.jpg

Igicu kidasanzwe cya orange cyamanukiye mu kirere cya Athens mu Bugereki mu gihe ibicu by’umukungugu byavaga mu butayu bwa Sahara. U Bugereki bwari buherutse kwibasirwa n’ibicu bisa nk’ibi mu mpera za Werurwe no mu ntangiriro za Mata, na byo byapfukiranye uduce two mu Busuwisi no mu majyepfo y’u Bufaransa. Ikigo gishinzwe iteganyagihe cy’u Bugereki kivuga […]

Umukinnyi yahaniwe guhobera umugore utambaye mu mutwe

Umunyezamu ukomoka muri Irani unakina yo yahawe ibihano bikakaye nyuma yo guhobera umufana w’umugore utambaye igitambaro mu mutwe waje mu kibuga ashaka kumuhobera. Hossein Hosseini ufatira Esteghlal y’iwabo yahawe ibihano byo gucibwa amafaranga ndetse no guhagarikwa umukino umwe nyuma y’uko ahoberanye n’umugore utambaye igitambaro mu mutwe kandi bakanabikorera ku karubanda. Kwambira ibitambaro mu mutwe ku […]

Botswana: Minisitiri yatangaje ko banze kwakira abimukirakira bavuye mu Bwongereza

Igihugu cya Botswana gitangaza ko cyanze kwakira abimukira bavanywe mu Bwongereza ku mpamvu bwite zitasobanuwe. Byatangajwe na Misitiri w’ububanyi n’amahanga wa Botswana , Lemogang Kwape kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yahaye shene ya televiziyo yo muri Afurika y’Epfo. Yavuze ko leta y’Ubwongereza yiyambaje igihugu cye ibabaza niba bakwakira abimukira birukanwa mu Bwongereza, ariko Botswana […]

APR FC irashaka Gervinho wakiniye Arsenal

Nyumwa yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024, APR FC ishobora kugura Gervais Yao Kouassi (Gervinho) wakiniye Arsenal na AS Roma. Ku myaka 36 y’amavuko Gervais Yao Kouassi wamenyekanye nka Gervinho mu makipe akomeye i Burayi, yavuzwe mu ikipe ya APR FC iri kwitegura guhagararira u Rwanda mu […]

Isirayeli yahaye ubutumwa abanzi bayo

Umwotsi wiyongereye nyuma y’ibisasu Isiraheli yateye mu majyaruguru ya Nuseirat mu karere ka Gaza rwagati Mu ntambara yatangiye umwaka ushize kugeza uyu munsi igihugu cya Isiraheli kirwana na Palestine, kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Isiraheli yashimiye Sena y’Amerika kuba yemeje ko hatangwa inkunga ingana na miliyari 13 z’amadorali z’inkunga ya gisirikare muri […]

Mama Sava yatakambiye Perezida Ndayishimiye

Umunyana Analysa wamenyekanye nka Mama Sava muri filime nyarwanda yatakambiye perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uherutse gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi. Ku wa 11 Mutarama 2024, Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi […]

Barasaba ko MINEDUC itangaza ingengabihe y’amashuri y’igihe kirekire kandi kare

Hambere nari kumwe n’umunyamahanga ahantu, maze tuvuze ku bantu bakora ibintu batunguranye, uwo munyamahanga avuga asa n’uninura ati “mu Rwanda ni ho hantu nabonye Minisiteri Ishinzwe Amashuri itangaza igihe amashuri azatangirira hasigaye icyumweru kimwe ngo amashuri atangire!” Sinabyitayeho ako kanya ariko uko byangarukaga mu bitekerezo nakomeje kwibaza nti “Ese wa mugani kuba umuntu yamenya ingengabihe […]

Uburusiya: Minisitiri wungirije w’Ingabo yafunzwe

Mu Burusiya ishyamba si ryeru mu butegetsi kuko harimo gukorwa umukwabo wo guhiga abashinjwa ibyaha, aho ku ikubitiro Minisitiri wungirije w’Ingabo yahise atabwa muri yombi. Urwego rukuru rw’ubutasi mu Burusiya ruvuga ko minisitiri wungirije w’ingabo yafunzwe acyekwaho ibyaha bya ruswa. Ejo hashize kuwa kabiri, akanama k’iperereza kavuze ko Timur Ivanov yafunzwe kandi ko harimo gukorwa […]

Perezida Kagame yishimiye Arsenal yanyagiye Chelsea

Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi iremereye ya Arsenal yakuye imbere ya Chelsea mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza. Ku munsi w’ejo hashize Saa Tatu z’ijoro nibwo ikipe ya Arsenal yari yakiriye Chelsea kuri Emirates Stadium mu mukino wo ku munsi wa 34 wa shampiyona Muri uyu mukino Arsenal yanyagiye Chelsea ibitego 5-0 […]

Kenya: Ibintu bikomeje kuzamba kubera imyuzure ya hato na hato

Nk’uko ishami ry’iteganyagihe rya Kenya ryagiye ribitangaza ko muri iki cyumweru hagomba kugwa imvura nyinshi, kugeza ubu mu bice bitandukanye by’iki gihugu bikomeje kwibasirwa n’imyuzure ituruka ku mvura idasanzwe ikomeje kugwa. Abatuye by’umwihariko mu ntara ya Machakos , bamwe bahitanywe n’iyi myuzure , abandi bava mu ngo zabo barahunga. Ku mugoroba wo kuwa mbere, itsinda […]

Nyanza: Humviswe abatangabuhamya bashinja Micomyiza wavanwe muri Sweden

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Mata, urubanza rwa Micomyiza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside rwakomeje mu rugereko rwihariye rukurikirana ibyaha byambukiranya imbibi i Nyanza, ahumviswe abatangabuhamya 2 bamushinja. Umwe mu batangabuhamya yabwiye urukiko ko yabonye Micomyiza mu gitero cyishe abatutsi mu mujyi wa Butare, ubu ni umujyi wa Huye. Uwa mbere yatanze ubuhamya […]

Burundi: Abakorera uburobyi muri Tanganyika barimo kubogoza

Abakorera uburobyi mu kiyaga cya Tanganyika baratabaza ubuyozi bavuga ko batakibona amafi ahagije mu Kiyaga cya Tanganyika. Bavuga ko impamvu amafi yagabanutse cyane muri iki Kiyaga, ari uko kuva aho amazi yacyo atangiriye kugenda biturutse kubiza n’amafi yagiye . Ikindi kandi bavuga ko kubera imyanda iguma iva hirya no hino amazi akandura, amafi aguma ahunga. […]

Amerika yafatiye ibihano abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Afurika

Abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Afurika y’uburengerazuba bafashe bunyago abantu barimo n’Abanyamerika bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abafatiwe ibihano ni abayobozi b’ishami ry’umutwe al Qaeda ryitwa Jama’at Nusrat al-Islam wal Muslimeen (JNIM), n’intagondwa z’Abayisilamu zo mu mutwe wa Al-Mourabitoun. Ibyo bihano ngo bigamije guca intege no guhana abafungira Abanyamerika mu bihugu byabo, […]

Tariki 24 Mata 1994: Abatutsi barenga 30 bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Mbuye Bose barahiciwe

Tariki ya 24 Mata 1994 ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa Abatutsi benshi. Abasirikari bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha Jenoside mu majyepfo, ku isonga hari abasirikari abarindaga uwahoze ari perezida, Habyarimana Juvenal, bafatanije n’abandi basirikari ndetse n’abajandarume. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu […]

RDC: V. Kamerhe arakoza imitwe y’intoki ku kongera kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

Umunyapolitiki Vital Kamerhe yaraye atorewe guhagararira ihuriro Union SacrĂ© de la nation mu matora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kamerhe wakunze kwibasira u Rwanda, asanzwe ari Visi-Minisitiri w’Intebe wa RDC ndetse na Minisitiri w’Ubukungu. Ni inshingano yahawe na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi nyuma yo kuva muri gereza yagiyemo ubwo […]