Amasezerano yawe ahishwe imbere muri wowe – Menya uwo uriwe muri kristo – PS Umunsi wa 4

Umuntu wakoze itara, yashakaga urumuri, uwakoze ikamyo, yashakaga imizigo, uwubatse hotel, yashakaga amacumbi, uwahinze ibirayi, yashakaga amafunguro, n’uwakuremye hari icyo yagushakagaho. None tekereza umuntu utwaye fuso y’umucanga, mu bukwe ngo itware abageni. Byakunda kandi yabageza aho bashaka hose, ariko izaba irigukora icyo itaremewe. Ni icyo kibazo abantu benshi bafite. Ubuzima burabagoye kuko mu byukuri batazi […]

Perezida Azali Assoumani yarusimbutse

Perezida Azali Assoumani w’ibirwa bya Comores yarusimbutse, nyuma yo kugabwaho igitero cy’abitwaje ibyuma cyasize akomerekejwe. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu kigizwe n’ibirwa biherereye mu nyanja y’Abahinde. Madamu Fatima Ahamada yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza ati: “Turashima Imana kuba ubuzima bwe butari mu kaga”. Guverinoma ya Comores yasobanuye ko Perezida Azali Assoumani yaterewe […]

Gatsibo:Ingendo ndende zatumye ababyeyi batajyana abana mu ishuri

Mu Karere ka Gatsibo hari ababyeyi batewe impungenge zo kubura aho bajyana abana babo kwiga by’umwihariko abajya kwiga mu mashuri y’incuke kuko atabegereye bibasaba gukora urugendo rurerure rugera muri Km 7. Abafite iki kibazo ni abatuye mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Rwimbogo,Akagari ka Rwikiniro mu mudugudu wa Rwiminazi.Ishuri ririhafi ni irya Ndama,kuri ubu abana bato […]

2024: Menya ibihugu 10 bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi ku Isi

Muri Mutarama urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato ndetse n’indege z’intambara […]

Luanda: U Rwanda na Congo byahuriye mu bindi biganiro

Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu zahuriye mu bindi biganiro by’inyabutatu bigamije gukemura ibibazo bya Politiki bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro biri kubera i Luanda muri Angola. Ku ruhande rw’u Rwanda byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe. Minisitiri Nduhungirehe mu butumwa yanditse […]

Karongi:Yatawe muri yombi nyuma yo gushaka kwihekura ubugira kabiri

Mu Karere ka Karongi mu murenge wa Gitesi,Akagari ka Nyamiringa mu mudugudu wa Kivuruga haravugwa inkuru y’umubyeyi gito witwa Muhoza Clemantine ufite imyaka 20 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gukubita bikabije uruhinja rufite amezi atatu aruziza ko ngo uwo bamubyaranye yamututse amutera umujinya,aho yanahoraga avugako azarwica. Hari amakuru avugako uru ruhinja nyina yigeze no […]

Ba Jenerali 2 ba UPDF bishwe n’impanuka

Brig Gen (Rtd) Frank Katende Kyambadde na Brig Gen Fred Twinamasiko bombi bo mu ngabo za Uganda (UPDF), bapfuye bazize impanuka y’imodoka. Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Brig Gen Kyambadde n’abandi basirikare bakuru barimo Gen Kale Kayihura wigeze kuyobora Polisi ya Uganda bari bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Brig Gen Fred bapfanye we yari akiri […]

Uburezi bw’u Rwanda ntiburagera ahashimishije: Kagame

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, yakiriye indahiro za Minisitiri mushya w’Uburezi aho yamwijeje ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’uburezi butari bwagera aho u Rwanda rwifuza. Ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024 ni bwo Nsengimana Joseph yagizwe Minisitiri w’Uburezi, akaba abaye umuntu wa 17 uyoboye uru rwego […]

Joseph Kabila uhangayikishije Tshisekedi yaba yakiriwe mu Bubiligi

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu yaba aherutse kwakirwa i Bruxelles mu Bubiligi. Kuri ubu amezi arakabakaba ane nta wuca iryera uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Kinshasa butangiye kumushinja ibyaha by’uko yaba akorana n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi […]

Byatahuwe ko Putin afite abahungu 2 yabyaranye n’ihabara rwihishwa

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya byatahuwe ko afite abana babiri b’abahungu yabyaye rwihishwa, nk’uko biheruka gutangazwa n’ikinyamakuru The Dossier Center gikora inkuru zicukumbuye. Aba bana, Ivan ufite imyaka icyenda y’amavuko na Vladimir Jr w’imyaka itanu; Perezida Putin yababyaranye na Alina Kabaeva, Umurusiyakazi usanzwe ari icyatwa mu mikino ya Gymnastics. Amakuru avuga ko Putin yanejejwe cyane […]