Etiyopiya bashyizeho Perezida w’igihugu mushya
Kuri uyu wa Mbere,tariki ya 7 Ukwakira 2024,muri Etiyopiya, inteko ishinga amategeko yashyizeho umukuru w’igihugu mushya. Yatoye Taye Atske Selassie, wari usanzwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Taye Sélassié afite imyeka 68 y’amavuko. Abaye perezida wa gatanu kuva mu 1995 Etiyopiya ishyizeho itegeko nshinga rishya igenderaho kugeza ubu. Riteganya ko umukuru w’igihugu ashobora gutorerwa manda ebyiri […]
DR Congo: Ubwato buherutse kurohama mu Kivu bwabonetse
Ubwato bwo muri DRC bumaze iminsi ine burohamye mu Kiyaga cya Kivu bwabonetse muri metero 200 z’ubujyakuzimu. Ubu bwato bwitwa ‘MV Merdi’ bwarohamye tariki ya 3 Ukwakira 2024, hasigaye urugendo rwa metero 700 kugira ngo bugere ku cyambu cya Kituku giherereye mu mujyi wa Goma. Bukirohama, itsinda ry’abatabazi ririmo ingabo z’iki gihugu n’iziri mu butumwa […]
Amerika yateye utwatsi ibyo kuba Ambasaderi wayo yasabye Museveni imbabazi
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yanyomoje amakuru avuga ko ambasaderi wazo i Kampala yasabye Perezida Yoweri Kaguta imbabazi, nyuma yo kubisabwa na Gen Muhoozi Kainerugaba. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida w’iki gihugu yari yahaye Ambasaderi William […]
Rubavu: Polisi yarashe umwana abaturage bahangana na yo
Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yakomerekeje abaturage mu karere ka Rubavu, nyuma yo kuyitera amabuye na yo ikabarasaho. Byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, mu murenge wa Bugeshi. Intandaro y’iri hangana yabaye abazwi nk’abacoracora bageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
VIDEO-Kirehe: Uwari waburiwe irengero yabonetse hifashishijwe imbaraga z’amasengesho
Nyuma y’uko umusore witwa Masezerano Samuel ufite imyaka 19 yari yaburiwe irengero mu buryo bw’amayobera yabonetse mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2024 . Amakuru atangwa n’ababyeyi be avuga ko yari yatwawe n’abantu bari bakoresheje abadayimoni ndetse bakaba barongeye kumubona kubera imbaraga z’amasengesho. Nyina wa Masezerano Samuel […]
Jenerali wayoboraga Special Force ya Iran yaburiwe irengero nyuma yo gusura agace Israel yarashe
Général de Brigade Esmail Quaani wayoboraga umutwe udasanzwe w’Ingabo za Iran (Quds), yaburiwe irengero nyuma yo gusura Umujyi wa Beirut umaze iminsi uraswaho n’Ingabo za Israel. Amakuru y’ibura ry’uyu musirikare Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byayahamirijwe n’abasirikare babiri bakuru b’abanya-Iran. Aba bavuze ko amaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero. Gen Quaani yasuye Beirut nyuma y’ibitero Israel yagabye […]
Kenya: Visi Perezida uri mu mazi abira yatakambiye Perezida William Ruto mu gihe ashobora kweguzwa
Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2024 , yasabye imbabazi perezida William Ruto anamusaba amahirwe ya nyuma yo gukorera aba Kenya . Ibi yabivuze ubwo yari mu rusengero ahitwa Karen mu materaniro yabaye Ku cyumweru. Yagize ati :“Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye, Perezida William Ruto ko niba hari uburyo ubwo ari […]
Amerika yahaye Gen Muhoozi gasopo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda gasopo, nyuma yo kotsa igitutu Ambasade wazo i Kampala. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Gen Muhoozi yari yahaye Ambasaderi William Popp saa 09:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira, nk’igihe ntarengwa cyo kuba […]
Abantu bashya banduye Marburg mu Rwanda n’abayikize barangana
Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira yatangaje ko hari abandi bantu batatu bashya bakize indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg. Aba bahise basezererwa mu bitaro biyongera ku bandi bantu batanu basezerewe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bose hamwe bahita baba umunani. Batatu bakize Marburg mu gihe ku Cyumweru hari abandi bantu […]
Rubavu: Inzu y’umuturage yahiye, ibiyirimo birakongoka

Inzu y’umuturage wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya,ibirimo birakongoka, inzego z’ibanze zivuga ko iperereza ku cyaba cyayiteye rigikomeje mu gihe iryibanze hakekwa insinga z’umuriro w’amashanyarazi. Ahagana saa moya z’igitondo, cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 06 Ukwakira 2024, mu Mudugudu w’Umunezero ho mu Kagari k’Amahoro, nibwo iyi nzu yafashwe […]