Rusizi: Guverineri yasabye abayobozi kwirinda guhurura baje kuzimya umuriro watse bareba
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye abayobozi bashya b’Akarere ka Rusizi kwita cyane ku bibazo by’abaturage binyuze mu kubegera, bakirinda kuba nk’abahuruye baje kuzimya umuriro mu gihe umwotsi wacumbye bawureba. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rusizi, ahabereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’abayobozi baherutse kwegura mu […]
Mu muhanda Gicumbi-Rulindo hongeye kuba impanuka hapfa umuntu
Mu Karere ka Gicumbi ,mu muhanda werekeza i Rulindo kuri Base,habereye impanuka yaguyemo umusore w’imyaka 24 y’amavuko. Imodoka yamugonze ni iyo mu bwoko bwa Toyota Coaster. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, mu mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu murenge wa Miyove ho mu Karere ka Gicumbi. Ababonye […]
Umugabo yafatiwe mu Misa afite icyuma mu mufuka nyuma y’ibyumweru bitatu umupadiri atewe icyuma
Polisi yo mu mujyi wa Bukit Timah ,yatangiye iperereza ku mugabo watahuwe mu Kiliziya afite icyuma mu mufuka w’umwenda yari yambaye . Iperereza ry’ibanze rivuga ko uwo mugabo w’imyaka 49 yafatiwe mu Misa yo ku Cyumweru Tariki ya 1 Ukuboza 2024 ,mu masaha ya Saa tanu za mu gitondo afashwe n’abakorerabushake bashinzwe umutekano muri Kiliziya […]
Igisirikare cya Sudani cyongeye gufata ibice byo muri Leta ya Al Jazirah yigaruriwe na RSF
Kuri uyu wa Mbere, ingabo za Sudani n’ingabo zifatanije nazo zakajije umurego muri Leta ya Al Jazirah rwagati muri Sudani rwagati, zigarurira ahantu h’ingenzi mu majyepfo no mu burasirazuba bwa leta hagenzurwaga n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zihanganye n’ingabo za Leta . Abasirikare bashyize ahagaragara amashusho yerekana ko bagenzura agace ka Um Al-Qura gahana […]
Kera kabaye Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Luanda

Amakuru aturuka i Luanda aravuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 15 Ukuboza bazahurira muri uriya mu murwa mukuru wa Angola. Ni mu nama y’inyabutatu abakuru b’ibihugu byombi nta gihindutse bazahuriramo na Perezida JoĂŁo Lourenço wahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe […]
Kayumba Darina yambitswe Fiançailles

Kayumba Darina, wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yagaragaje ko ari mu rukundo rukomeye n’umuraperi Kimzer, aho yambitswe impeta y’urukundo. Ibi byatangajwe nyuma y’amaso y’abakunzi be yerekanye amafoto agaragaza iyi mpeta, akomeza kwishimira intambwe bateye mu rukundo rwabo. Kuva mu byumweru bitatu bishize, Darina yashyize hanze amafoto agaragaza impeta y’urukundo, atangiza […]
Burundi: Umugabo yishe nyina n’abana be 3 abatemaguye
Ubwicanyi bwakorewe abantu bane bo mu muryango bwabereye mu gace ka Nyabigozi, muri Komini ya Gisuru mu Ntara ya Ruyigi (mu burasirazuba bw’u Burundi). Hari kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 30 Ugushyingo 2024. Uwakoze aya mahano nawe wo muri uyu muryango yatawe muri yombi na polisi. Ni Umugabo witwa Pascal Baseka wishe abana be […]
Dore ibintu 5 benshi bavuga ko bazi ariko batazi
Hari ibintu byinshi abantu benshi bavuga ko bazi, ariko bitewe n’imyumvire cyangwa ibihuha byagiye byambuka, hari igihe biba ari ibinyoma. Ibi ni ibintu bituma twibaza niba ibyo twumva buri gihe ari ukuri. Muri iyi nkuru, turareba ibintu bitanu abantu bavuga ko bazi, ariko nyuma yo gusuzuma ubushakashatsi bwakozwe, twasanze bitari ukuri. Dore bimwe mu bintu […]
Karongi: Ukurikiranweho gusambanya umukobwa we afunzwe by’agateganyo
Umugabo wo mu Karere ka Karongi ukurikiranweho gusambanya umwana we w’umukobwa yahawe iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo, mu gihe avuga ko ibyabaye yabitewe n’ubusinzi. Urukiko rw’ Ibanze rwa Bwishyura rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 20 afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje. Dosiye iregwamo uyu […]
SIDA iravuza ubuhuha mu ndaya zo mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko ihangayikishijwe n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukomeje kwiyongera mu bakora umwuga w’uburaya, aho ababarirwa muri 35% babana n’ubwandu bwako. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, icyakora avuga ko n’ubwo bimeze bityo ariko, hari intambwe yatewe kuko bavuye kuri 50% mu myaka 10 ishize. Avuga ko impamvu ari bo bagaragaraho ubwandu cyane bijyanye […]
IMPURUZA: Ubutinganyi buri kwangiza urukundo rw’umwimerere
Ubutinganyi, cyangwa se imibanire hagati y’abantu b’igitsina kimwe mu rwego rw’urukundo cyangwa ibyifuzo by’ibitsina, ni kimwe mu bintu bimaze guhindura uburyo isi ibona urukundo n’imibanire. Mu gihe hari abakoresha uburenganzira bwabo bwo guhitamo kubana n’uwo bashaka, abahanga mu mibanire n’indangagaciro nyinshi zishingiye ku mico kavukire bemeza ko guteza imbere ubutinganyi bigira ingaruka mbi ku mibanire […]
Ese amaraso ya Yesu ni yo yonyine yeza ibyaha?

Ku musaraba wa Golgota, Yesu Kristu yamenye amaraso ye ku bw’ibyaha by’abantu bose. Ariko ni iki amaraso ya Yesu asobanura mu bugingo bw’umuntu? Abakristo ku isi yose bahuriza ku kuba aya maraso ari yo yonyine atanga agakiza gahoraho kandi agakuraho ibyaha. Amateka ya gikirisitu yerekana ko amaraso ya Yesu afite umwihariko udasanzwe. Ni igitambo cyatanzwe […]
Sheilah Gashumba arashinjwa gucuruza abakobwa mu birori bye

Sheilah Gashumba, icyamamare mu itangazamakuru, ari mu makimbirane akomeye nyuma y’uko ashinjwe ibikorwa bifitanye isano no gucuruza abakobwa mu birori bye. Ibi birego byaje nyuma y’uko ashyize ubutumwa kuri Snapchat yamamaza ibirori bye byihariye mu kabari, ibintu byateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga. Mu butumwa bwe, Sheilah yatangaje ko abakiriya batanga amafaranga menshi bazahabwa ibyo […]
Lubero: M23 yongeye gutana mu mitwe na FARDC
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, waramukiye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imirwano yatangiye mu ma saa 05:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, akavuga ko […]
Perezida Kagame yasabiye ibihano ibihugu bya EAC birimo RDC n’u Burundi
Perezida Paul Kagame yagaragaje impungenge zo kuba hari bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bidatanga imisanzu; asaba ko byajya bifatirwa ibihano. Umukuru w’Igihugu yabigaragaje ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo i Arusha muri Tanzania haberaga inama isanzwe ya 24 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC. Nta mwanya munini Perezida Kagame yamaze muri […]
Perezida Trump yaburiye ibihugu bishaka gukora ifaranga ryabyo ryo guhangana n’Idolari
Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakanze Isi yose ahereye ku bihugu by’ibihangange bigize Umuryango wa BRICS, agaragaza ko umuntu wese uzagerageza kuzana irindi faranga akareka gukoresha Idolari rya Amerika bitazamugwa neza . Umuryango wa BRICS ni Umuryango mushya urimo gukura urimo ibihugu by’ibihangange bidacana uwaka na Amerika nk’u Bushinwa, u […]
Abafana benshi bapfiriye mu mukino wo gushyigikira kandidatire ya Perezida Mamady Doumbouya
Umubyigano wabereye mu mukino w’umupira w’amaguru muri Guinea wahitanye ubuzima bw’abantu benshi, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu. Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abafana bagerageza gusohoka muri sitade yuzuye abantu. Mu itangazo yasohoye, Minisitiri w’Intebe Bah Oury yagize ati: “Guverinoma ibabajwe cyane n’ibibazo byabaye muri uyu mukino wahuje amakipe LabĂ© na NzĂ©rĂ©korĂ© muri […]
Perezida Kagame yitabiriye isiganwa rya Formula 1
Ku cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bitabiriye isiganwa rya Formula 1 Qatar Airways Grand Prix ryabereye i Doha muri Qatar. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, kikaba ari kimwe mu byari bitegerejwe cyane […]
USA: Biden yahaye imbabazi umuhungu we mbere y’uko ava ku butegetsi
Perezida ucyuye igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Hunter Biden, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga bifitanye isano n’imbunda ndetse no kunyereza imisoro ijyanye n’imisoro, mu gihe yari yarasezeranijwe mbere ko atazatanga imbabazi . Imbabazi zirinda Hunter igihano cyo gufungwa yashoboraga guhabwa kubera ibyaha byavuze hejuru. Bije nyuma y’ibyumweru mbere […]
EAC yasabye ko ibiganiro bya Nairobi bihuzwa n’ibya Luanda

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wasabye ko ibiganiro bya Nairobi bigamije gukemura ibibazo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifitanye n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo byahuzwa n’ibya Luanda bigamije gukemura ibibazo bya Politiki iki gihugu gifitanye n’u Rwanda. Ni ubusabe uyu muryango watanze ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo i Arusha muri […]
Ingabo za Syria zambuwe Umujyi wa Aleppo
Ingabo za Syria zavuye mu mujyi wa Aleppo nyuma y’igitero cy’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad . Igisirikare cya Syria cyemeye ko inyeshyamba zinjiye mu “bice binini” by’uwo mujyi, wa Kabiri mu bunini muri icyo gihugu, ariko cyasezeranyije kuzigarukana (kuzitera na cyo). Icyo gitero cy’inyeshyamba ni yo mirwano ya mbere ikomeye cyane ibaye mu […]
Rubavu: Yafatanywe ibilo 57 by’urumogi yari akuye DRC
Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 31 y’amavuko, afite ibilo 57 by’urumogi yari atwaye mu modoka aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yafatiwe mu mudugudu wa Kivu, akagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi, n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 […]