Ingingo 8 AFC/M23 na RDC bazaganiraho nyuma yo gusinyana amahame shingiro agana ku mahoro

Umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu byasinyanye amahame shingiro azafasha impande zombi kugera ku mahoro arambye. Ni amahame yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe bihuza impande zombi. Mu mezi umunani ashize ni bwo impande zombi zahurijwe mu biganiro n’ubwami bwa Qatar, mu rwego rwo gushyira […]

Uganda U17 yongeye kwandika amateka mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Isi cy’abatatengeje iyo myaka, nyuma yo gusezerera Sénégal iyitsinze igitego 1-0. Ishoti riremereye Abubakali Walusimbi usanzwe akinira Vipers yarekuye ku munota wa 34 w’umukino ni ryo ryafashije ingimbi za Uganda kwandika amateka muri ririya rushanwa rikomeje kubera muri Qatar. Iyi kipe y’umutoza Brian Ssenyondo […]

Mali yahagaritse ibitangazamakuru 2 byo mu Bufaransa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itangazamakuru muri Mali (HAC) rwatangaje ko ruhagaritse imiyoboro ibiri y’Abafaransa, LCI na TF1, rubashinja gutangaza amakuru atarimo ukuri ku kibazo cy’ihagarikwa ry’ibikomoka kuri peteroli. Mu ibaruwa HAC yandikiye abatanga serivisi z’amashusho mu gihugu kuwa 13 Ugushyingo, ruvuga ko aya muyoboro yombi yakoze “ibirego bitapimwe n’ibinyoma” mu kiganiro cyo kuwa 9 Ugushyingo, birimo […]

AFC/M23 na RDC basinyanye amahame shingiro azabifasha kugera ku mahoro arambye 

Umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 bashyize umukono mahame shingiro afasha impande zombi kugera ku mahoro arambye. Umuhango wo gushyira umukono kuri aya mahame shingiro witabiriwe n’Umunyamabanga wa Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, n’umujyanama wa […]

Liberia yemereye Abanyarwanda kwinjira no gusohoka nta Viza

Leta ya Liberia, binyuze mu Ishami ry’Abinjira n’Abasohoka (Liberia Immigration Service – LIS), yatangaje ko Abanyarwanda batagikeneye viza kugira ngo binjire cyangwa basohoke muri Liberia. Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Elijah F. Rufus, Komiseri Mukuru wa LIS, ku wa 11 Ugushyingo 2025. Iyi politiki nshya ishingiye ku masezerano yasinywe ku wa 10 Nzeri […]

Ndayishimiye ari kwa Tshisekedi 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi we, Rosine Gatoni, yatangaje ko yitabiriye inama ya cyenda isanzwe y’I Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Byitezwe kandi ko iruhande rw’iyi nama Ndayishimiye ahura na mugenzi […]

CAF yatangaje Visa z’ubuntu ku bafana bazitabira AFCON 2025 muri Maroc

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ku bufatanye n’Itsinda Ritegura AFCON 2025 muri Maroc, yatangaje ko abafana bazajya gushyigikira irushanwa bazahabwa visa z’ikoranabuhanga ku buntu. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu binyuze ku rubuga rwa CAF, aho hagaragajwe ko abaturage b’ibihugu bisanzwe bisaba visa kugira ngo binjire muri Maroc bazungukira muri iyi gahunda nshya. CAF ivuga […]

Uko waca ukubiri no kugira impumuro mbi mu gitsina

Ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu gitsina ku bagore gikunze kugaragara ku batari bake, ndetse kinatera ipfunwe. Icyakora hari ibintu binyuranye wakora kugira ngo urwanye iyo mpumuro, nko kunywa amazi, gukoresha ‘bicarbonate’, ‘apple cider vinegar’ n’ubundi buryo bunyuranye. Nubwo hari uburyo bunyuranye wakoresha mu kwivura iyo mpumuro mbi mu gihe uyifite, hari n’ibindi byinshi wakora […]

Kigali: Uruhinja rwatewe amaraso rukiri mu nda ya nyina

Umwana wavutse nyuma yo gukorerwa Intra-Uterine Transfusion (IUT) (uburyo bwa muganga bwo guha umwana amaraso akiri mu nda ya nyina) ku bitaro bikuru bya CHUK ari mu buzima bwiza nyuma y’amezi abiri n’igice, nk’uko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwabitangaje ku wa 14 Ugushyingo 2025. Uyu murimo wo guha umwana amaraso akiri mu nda wakozwe ku gihe […]

Utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tunisia yajyanwe mu bitaro nyuma yo kwigaragambya kuri Leta

Utavugarumwe na Leta yo muri Tuniziya ufungiwe muri gereza yajyanywe mu bitaro nyuma yo kubura imbaraga kubera kwishora mu myigaragambyo yo kwanga ibiryo. Umuryango wa Jawhar Ben Mbarek watangaje ko yajyanywe mu bitaro kubera kugira umwuma ukabije, ubwo ubuzima bwe bwakomezaga kuba bubi nyuma y’iminsi irenga ibiri mu myigaragambyo yo kwanga kurya. Ben Mbarek, umwe […]

Tshisekedi yategetse ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa bwangu

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yategetse ba Minisitiri barimo uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, uw’Ubwikorezi n’uw’Ingabo gukorana bya hafi, kugira ngo harebwe uko hashyirwaho uburyo bwose bw’umutekano n’ibikoresho bikenewe kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma cyongere gufungurwa. Tshisekedi yasabye ko kiriya kibuga cyongera gufungurwa kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi, ku […]

Drone zarashe mu Mikenke mbere y’ibitero simusiga bya FDNB, FARDC na FDLR

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo, drone za gisirikare zarashe mu gace ka Mikenke ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere y’ibitero simusiga ingabo zirimo iz’u Burundi, FARDC na FDLR bitegura kuhagaba. Me Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu wa RDC ndetse n’umusenateri muri iki gihugu, mu mpuruza yatanze yamagana […]