Gen. Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na seÂ

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, mu rwego rwo kumushimira ku bwa misiyo zo kurwanya iterabwoba yagiye akora. Gen. Muhoozi yambikiwe uriya mudali i Kabale, ahijirijwe ku nshuro ya 45 umunsi w’itariki ya 6 Gashyantare (tarehe Sita) ingabo za NRA zari […]
Kagame yasabye abo bireba gukorana ngo imbuga nkoranyambaga zibe ‘Monetized’

Perezida Paul Kagame yasabye inzego bireba gukora ubukangurambaga, kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bajye babona amafaranga aziturukaho. Mu busanzwe mu Rwanda abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, YouTube na TikTok ntacyo binjiza, mu gihe mu bindi bihugu abazikoresha binjiza amafaranga biciye muri ‘publicitĂ©’ zinyuzwa mu bihangano byabo. Icyakora abari mu Rwanda bashobora kwinjiza […]
Umujenerali w’u Burusiya yarasiwe amasasu menshi i Moscow

Umuyobozi mukuru w’ingabo mu Gisirikare cy’u Burusiya yajyanywe mu bitaro nyuma yo kurasirwa inshuro nyinshi mu murwa mukuru, Moscou, nk:uko ibitangazamakuru byaho bivuga. Kuri uyu wa Gatanu, Umuvugizi wa Komite Ishinzwe Iperereza mu Burusiya (ICR), Svetlana Petrenko, yatangaje ko umuntu utazwi witwaje imbunda yagabye igitero kuri Lt. Gen. Vladimir Alekseyev, umuyobozi wungirije w’Ubutasi bwa Gisirikare […]
Minisitiri Nduhungirehe yavuze uko umubano w’u Rwanda n’amahanga wifashe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza, mu gihe rukomeje kotswa igitutu kubera ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yabibwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, ku munsi wayo wa kabiri mu kiganiro kigaruka ku ishusho y’umubano w’u Rwanda n’amahanga. Yavuze ko u Rwanda ruhagaze […]
Queen wakundanaga na Captaine Regis aravugwa mu rukundo na Nizzo Kabobs

Amashusho agaragaza Nizzo Kaboss wahoze muri Urban Boys ari kumwe na Queen Ringo uzwi muri sinema yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, atera benshi kwibaza niba aba bombi bari mu rukundo. Aya mashusho yafatiwe mu rugo rw’uyu mukobwa, bombi bagaragara bishimanye banaganira bisanzuye. Nubwo hari abahise babifata nk’ikimenyetso cy’urukundo, ntiharamenyekana neza niba ari byo cyangwa niba hari […]
Mozambique: Ingabo za leta n’intagondwa zirigamba kwicana mu mirwano ikaze

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri haba ibikorwa by’inyeshyamba bikurikiranye ku birwa byo ku nkombe z’akarere ka MocĂmboa da Praia, inzego z’umutekano za Mozambique zateguye ibikorwa byo gusubiza mu cyumweru gishize, aho bivugwa ko nibura inyeshyamba eshatu zishwe mu mirwano yabaye ku itariki ya 30 Mutarama mu mazi ari hafi ya MocĂmboa da Praia, ubwo abarwanyi bafitanye […]
AU yamaganye igitero cya M23 ku kibuga cy’indege cya Kisangani, iyisaba guhita ihagarika imirwano

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe watangaje ko wamagana ibitero bya drone umutwe wa AFC/M23 uheruka kugaba ku kibuga cy’indege cya Kisangani, usaba uriya mutwe guhita uhagarika imirwano byihuse. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ikibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani cyagabweho igitero cya drone. Umutwe wa AFC/M23 wigambye […]
Ukekwaho kwica umuntu i Muhanga yafatiwe i Rubavu arimo gutoroka

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 40 witwa Ernest, ukekwaho kwicira mugenzi we, Mbituyimana Ildephonse w’imyaka 30, mu isantere yo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, aho basangiraga izonga; agahita atoroka. Ni ubwicanyi bwakorewe mu isantere ya Rucyeri iri mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga kuwa Gatatu, itariki ya 4 […]
Hahishuwe uko u Burundi bwoherereje FDLR abarimu bo guha imyitozo Nyatura

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Col. Bahati Musanga Erasto, yahishuye ko muri 2014 u Burundi bwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abarimu bo gufasha umutwe wa FDLR guha imyitozo abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura. Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Conspiracy Tracker Great Lakes. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’umwaka umwe umutwe wa AFC/M23 […]
Ibyabereye mu rubanza rwa Mugisha ukekwaho kugonga akica mugenzi we i Kigali

Mugisha David Gakuba, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akurikiranyweho icyaha cyo kugonga Ngabo Eric bikamuviramo urupfu. Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo ryabaye tariki 5 Gashyantare 2026, yavuze ko ibyabaye bitari ku bushake kandi ko atahise amenya ko yagonze umuntu. Ubushinjacyaha busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, bushingiye […]
Amerika igiye guhurira na Iran mu biganiro muri Oman
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran biteguye kugirana ibiganiro muri Oman mu gihe hashize ibyumweru byinshi hari amakimbirane ndetse n’ubwoba bwo guhangana bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yagiye mu murwa mukuru wa Oman, Muscat, kugira ngo baganire, mu gihe abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze […]
Goma: Abana 4 bo mu muryango umwe bishwe n’inkongi y’umuriro

Abana bane barimo umuhungu, bapfiriye mu nkongi y’umuriro mu gace ka Kasika (Komini Karisimbi) i Goma mu ijoro ryo ku wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, rishyira ku wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare nk’uko amakuru aturuka muri ako gace avuga. Abapfuye n’abakobwa batatu, bafite imyaka 4 (DĂ©lice), 8 (Narcisse), na 16 (Viviane), n’umuhungu imyirondoro […]
Kim Kardashian yavuze uko umubano we na Kanye West uhagaze

Kim Kardashian yatangaje ko nubwo yatandukanye na Kanye West, bakomeje gufatwa nk’umuryango kubera abana babyaranye. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Complex, yavuze ko we na Kanye “bazahora ari umuryango” kandi ko bombi bashyira imbere icyiza cy’abana babo bane: North, Saint, Chicago na Psalm. Yashimangiye ko nubwo batakiri umugabo n’umugore, bakomeje gufatanya kurera abana mu mahoro. Kardashian […]
Abakobwa miliyoni 4.5 bazasiramurwa muri 2026

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) rivuga ko nibura abakobwa miliyoni 4.5 bashobora kuzahura n’ikibazo cy’isiramurwa mu mwaka wa 2026. UNFPA igaragaza ko ku isi hose abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 230 bamaze gukorerwa iri hohoterwa, rifatwa nk’ikorwa rinyuranyije n’uburenganzira bwa muntu. Nubwo hari aho bikorwa n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi, UNFPA ivuga ko […]