Gen. Makenga yongeye kugaragara mu ruhame

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 (ARC), Gen. Sultani Makenga, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi havugwa ibihuha bitandukanye ku buzima bwe. Ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe ni bwo Makenga yagaragaye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare bo mu […]

Icyo kwisubiza Kazinga bivuze kuri M23

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri wisubije agace ka Kazinga ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uhirukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze iminsi zigafashe. Kazinga yisubijwe na M23 ahagana ku gicamunsi, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo zayo na FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo. […]

Sudani y’Epfo: Loni yambitse imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali ya Loni mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Umuhango wo gutanga iyo midali wabereye ku cyicaro cya UNMISS cya Tomping i Juba, Umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Uyu muhango wayobowe na Maj Gen Robert […]

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uheruka gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwawujyanye mu misozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Muyaya usanzwe ari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihigu, yatangarije ariya magambo mu kiganiro yatanze muri […]

Huye: Akurikiranweho kwica nyirarume bitewe na avoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye  umugabo w’imyaka 31 ukekwaho  kwica nyirarume  w’imyaka 45 amuteye icyuma mu gatuza. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 18 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga. Mu ibazwa […]

Kisangani: Umusirikare wa FARDC yishwe n’abaturage nyuma yo kurasa mugenzi we

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 2 Werurwe, nyuma ya saa sita umusirikare wa FARDC yishwe nyuma yo kwica mugenzi we mu gace ka Mingazi muri Komini ya Mangobo, i Kisangani. Abo basirikare bombi basangiraga byeri ku kabari kari ku muhanda ujya Sotexki. Abatangabuhamya babajijwe bavuze ko havutse impaka hagati yabo hatazwi icyaziteye. Abo […]

Abayobozi, abikorera bashyiriweho uburyo bwo kuvuga indimi z’amahanga badategwa n’abashaka ‘certificats’ za IELTS, TOEFL na DUOLINGO kuri promotion

Abashaka kwiga kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation) Icyongereza n’Igifaransa by’umwihariko abayobozi n’abikorera bashyiriweho promosiyo n’ishuri ryigisha izi ndimi, TOEFL, IELTS na DUOLINGO rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY. Abifuza kwiga Icyongereza, haba kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye n’ahandi, abarigana biga ku buryo bworoheye buri wese. Muri rusange abifuza kwiga muri iki […]

FARDC n’abafatanyabikorwa babyutse basuka ibisasu mu bice bituwe i Gakenke

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bacyo kuri uyu wa Kabiri babyutse basuka ibisasu mu bice bituwe cyane muri Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Werurwe 2026, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, […]

Amerika yatangiye gucyura Abanyamerika nyuma yo kurasa ambasade i Riyadh

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimuye abakozi badakenewe cyane n’imiryango yabo iri mu bihugu bitandatu harimo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Ni nyuma y’uko Iran irashe kuri Ambasade ya Amerika i Riyadh. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zibarizwamo imijyi ibiri yari igezweho ku Isi muri iki gihe, […]

Haruna Niyonzima yasezeye burundu ku mupira w’amaguru

Uwahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yatangaje ku mugaragaro ko asoje burundu umwuga we w’umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, nyuma y’imyaka hafi 20 awukina ku rwego rwo hejuru. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Times Sport, Niyonzima yavuze ko hari ibiganiro biri kugirana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda Football Federation (FERWAFA), bigamije […]

Guinea: Impungenge ku buzima bwa Doumbouya umaze ibyumweru 2 atagaragara

Muri Guinea, guverinoma iri kugerageza guhagarika ibihuha, aho ku mugoroba wo ku wa Mbere, itariki ya 2 Werurwe, Minisitiri w’Intebe Amadou Oury Bah yatangarije RFI ko Perezida Mamadi Doumbouya, umaze ibyumweru bibiri n’igice atagaragara mu gihugu, “ameze neza”, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe. Perezida Doumbouya yavuye mu gihugu ku itariki ya 13 Gashyantare agiye […]

Senateri Dr. Habineza yamaganye abamushyize mu gatebo kamwe na Rusesabagina na Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, yamaganye abamushyize mu gatebo kamwe n’abarimo Paul Rusesabagina na Padiri Thomas Nahimana bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni nyuma y’ubutumwa bwanditswe kuri konti ya X iri mu mazina y’uwiyita ‘africans’ avuga ko hari amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u […]

Muhanga: Umusore w’imyaka 22 akurikiranweho kwica nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 22 ukekwaho kwica mama we  umuteye icyuma mu rubavu. Icyaha uregwa akekwaho cyakozwe ku itariki ya 07 Gashyantare 2026, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, ubwo uregwa yari avuye ku kabari. Mu ibazwa rye nk’uko inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uregwa yemeye icyaha. Avuga ko yatonganye na […]

Ingabo za M23 zari mu nkengero za Kisangani zarashe ku kibuga cy’indege cyaho

Umutwe wa AFC/M23 wigambye kuba ari wo uri inyuma y’ikindi gitero giheruka kugabwa ku kibuga cy’indege cya Kisangani, uvuga ko byakozwe n’ingabo zawo zari ziri mu nkengero z’uriya mutwe mu rwego rwo gusenya za drone zarimo zitegura guhaguruka zigiye kugaba ibitero. Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe ni bwo ubuyobozi bw’intara ya Tshopo bwatangaje ko […]

Rutahizamu w’umunya-Iran yasezeye ikipe ye ajya kurwanira igihugu

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Iran, Mehdi Taremi, usanzwe akinira ikipe ya Olympiakos F.C. yo mu Bugereki, yatangaje ko yifuza gusubira iwabo muri Iran kugira ngo yinjire mu gisirikare, nyuma y’ibitero bivugwa ko byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kuri icyo gihugu. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko, bivugwa ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’ikipe […]