Abasifuzi 10 ba mbere beza kurusha abandi ku Isi

Umufaransa ClĂ©ment Turpin, ayoboye urutonde rw’abasifuzi 10 beza kurusha abandi ku Isi, nk’uko bigaragazwa n’urutonde ruheruka gutangazwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ibarurisha mibare n’amateka ku mupira w’amaguru (IFFHS). Turpin yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 65, aba umusifuzi wa mbere ku isi mu bagabo mu mwaka wa 2025 nk’uko byemejwe na IFFHS. Uyu musifuzi amaze imyaka agaragara […]

Kinshasa yatangiye kwikanga M23 muri Katanga

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ihangayikishijwe n’ishingwa ry’umutwe w’inyeshyamba wagaragaye mu ntara ya Haut-Katanga yo mu majyepfo ya kiriya gihugu. Mu nama y’Abaminisitiri yabereye i Kinshasa ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe, ubutegetsi bwa Kinshasa bwagaragaje ko hari umutwe w’inyeshyamba umaze iminsi ugaragara muri Katanga, bigakekwa ko waba ufitanye isano […]

Depite Mishiki wigambye igitero cyahitanye Umufaransakazi i Goma yirukanwe muri Wazalendo 

Depite Willy Mishiki wari umuyobozi w’inama y’inararibonye y’imitwe ya Wazalendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwirukanwa muri iriya mitwe nyuma yo kwigamba igitero cya drone cyagabwe i Goma cyikicirwamo abarimo Umufaransakazi wakoreraga UNICEF. Ku wa 11 Werurwe ubwo Mishiki yaganiraga na Televiziyo ya TV5 Monde, yavuze ko kiriya gitero kiri mu mugambi wa […]

Gen. Masunzu yahawe imirimo mishya 

Lieutenant-GĂ©nĂ©ral Pacific Masunzu wayoboraga zone ya gatatu ya gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yahawe imirimo mishya. Amakuru atandukanye aremeza ko Masunzu yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa n’ubutasi. Ni inshingano yasimbuyeho Lt. Gen Jacques Ychaligonza Nduru wari uzimaranye imyaka itatu. Masunzu yahawe ziriya nshingano, nyuma y’uko mu […]

Icyo u Rwanda ruvuga ku nkunga EU iha RDF ishobora guhagarikwa

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kugira ngo ibikorwa byo kurwanya iterabwoba ingabo z’u Rwanda zirimo mu ntara ya Cabo Delgado bikomeze bisaba inkunga ihagije, mu gihe amakuru avuga ko iyo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaga ishobora guhagarikwa. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, asubiza inkuru y’ikinyamakuru Bloomberg ivuga ko amasezerano y’inkunga y’amafaranga EU igenera ibikorwa […]