Abafite ubumuga bwo kutabona baracyagorwa no kubona serivisi za Banki

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu Rwanda bagaragaza ko bakigorwa no guhabwa serivisi z’ibigo by’imari, bitewe no kuba hari zimwe muri Banki zigishidikanya ku bushobozi bwabo. Abaganiriye na BWIZA iruhande rw’Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga ridaheza mu rwego rw’Imari (IFF 2026) yabereye i Kigali mu cyumweru gishize, bagaragaje ko bakigorwa no kuba hari […]

Musanze: Hatangijwe amasomo ku Mubano Mpuzamahanga n’Umutekano

Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri mu Karere  ka Musanze (RDFCSC) uyu munsi ryatangije amasomo yiga ku Mubano Mpuzamahanga n’Umutekano, akaba ari amasomo ya mbere mu ruhererekane rw’amasomo yo ku rwego rwo hejuru yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR). Maj Gen Eugene Nkubito, Umuyobozi wa Diviziyo ya 3, watangije ku mugaragaro ayo […]

Imihanda yangiritse muri birantega Ngororero ifite 

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burishimira kuba hari intambwe ifatika aka karere kamaze gutera mu iterambere, n’ubwo hakiri za birantega zirimo imihanda yangijwe n’ibiza zikibangamira iterambere ryako. Ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ubwo ubuyobozi bw’aka karere n’abafatanyabikorwa bako barimo Umuryango ARCOS mu mushinga MuLaKiLa baganiraga n’itangazamakuru, bwagaragaje ko mu byo bwishimira harimo kuba ingo […]

Tshisekedi si we kibazo wenyine: Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atari  we gusa utuma amasezerano ya Washington igihugu cye n’u Rwanda byasinyanye adashyirwa mu bikorwa, ko ahubwo ikibazo kinari ku muryango mpuzamahanga umurebera mu gihe ayica. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo […]

FARDC iravuga ko yataye muri yombi abayobozi 2 b’imitwe ya wazalendo

Ubuyobozi bukuru bw’akarere ka 34 ka gisirikare ka FARDC bwatangaje ko i Walikale hafatiwe abayobozi babiri ba Wazalendo bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ingeso mbi n’urugomo byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili. Abo ni abiyise abajenerali barimo Kirikicho Mirimba, uzwi ku izina rya Mwana Mayi, wo mu mutwe wa COPACO (Coalition of Patriot muri Congo), […]

Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Djibouti

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, amushyikiriza ubutumwa Perezida Kagame yageneye mugenzi we w’icyo Gihugu, Ismail Omar Guelleh. Minisitiri Nduhungirehe na Houssein Omar, kuri uyu wa Mbere, bagize umwanya wo gusuzuma imiterere y’umubano w’u Rwanda na Djibouti, banareba inzego zifite inyungu zihuriweho warushaho kwagurirwamo.

Abasirikare ba RDF bari bamaze amezi 2 muri Jamaica batashye

Abasirikare babarirwa mu ijana bo mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Mbere bageze i Kigali, nyuma yo kuva muri Jamaica aho bari bamaze amezi abiri. Aba basirikare ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame. Mu butumwa yabagejejeho, Maj. Gen Kagame yabashimiye ku kuba bararanzwe n’indangagaciro […]

Ba Musenyeri basabye ko imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ifungurwa

Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda no mu Burundi, basabye ko imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi yongera gufungurwa, nyuma y’imyaka ibiri yarafunzwe. Aba bihaye Imana batanze ubwo busabe ubwo bahuriraga i Kigali hagati y’itariki ya 9 n’iya 11 Werurwe. Basabye ko hakomeza ibiganiro bigamije kongera gusubukura ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u […]

UAE: Abagande mu banyamahanga bakomerekeye mu bitero bya Iran

Abenegihugu ba Uganda bari mu banyamahanga bakomerekeye mu bitero bya misile na drone bikomeje kwibasira Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ibigaragaza ingaruka z’intambara diaspora iri guhura nazo muri iki gihe mu gihe intambara ya Iran ikomeje. Minisiteri y’ingabo ya UAE yavuze ko ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere ku itariki ya 14 Werurwe bwasamye misile icyenda […]

Clapton Kibonge n’umugore we berekanywe mu rusengero

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Clapton Kibonge n’umukunzi we Ntambara Jacky berekanywe mu rusengero mu rwego rwo gutangira imyiteguro ya nyuma y’ubukwe bwabo. Iki gikorwa cyabereye mu rusengero rwa Healing Center Church ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho bakiriwe na Rev. Muhigwa Emmanuel. Aba bombi bamaze imyaka umunani babana, bakaba barafashe icyemezo cyo […]

Equit Bank Rwanda iravuga ko hari abagerageje kuyiba

Equity Bank Rwanda, iravuga ko yamenye amakuru y’ibikorwa by’uburiganya bwageragejwe gukorwa muri sisitemu yayo ubwo habagaho ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga, ariko ko hahise hafatwa ingamba zihuse, ndetse hakaba hatangiye iperereza. Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda kuri iki Cyumweru. “Sisitemu zacu zo kugenzura ibikorwa zabonye ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga bidasanzwe, maze hahita […]

Trump yasabye ubufasha bwo gufungura umuhora wa Hormuz 

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye ibihugu kuza gufasha igihugu cye gufungura umuhora wa Hormuz ufatwa nk’inzira inyuzwamo Peteroli nyinshi kurusha izindi ku Isi. Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Financial Times, Trump yavuze ko yavuganye “n’ibihugu bigera kuri birindwi” ku “gucunga umutekano” w’umuhora wa Hormuz. Nubwo nta gihugu yavuze yaganiriye na cyo, […]

France: Sarkozy wahoze ari perezida asubiye mu rukiko

Uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa n’abandi bareganwa icumi baraburanishwa mu bujurire guhera uyu munsi mu rubanza barezwemo gukoresha inkunga yahawe na Libya mu kwiyamamaza kwe mu 2007. Ihangana rishya mu mategeko ry’amezi atatu riratangira kuri uyu wa Mbere, itariki ya 16 Werurwe, hafungurwa urubanza rw’ubujurire mu rubanza rw’abakekwaho kwakira inkunga Libya imbere y’Urukiko Mpanabyaha […]

I Goma haraye humvikana urusaku rw’amasasu 

Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aremeza ko haraye humvikana urusaku rw’amasasu. Amasasu muri Goma yumvikanye ahazwi nka CCLK mu gace ka Kyeshero, Ndosho ndetse no mu gace ka Mugunga gaherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’uriya mujyi. Amasasu yatangiye kumvikana mu ma saa tanu z’ijoro, agahenge kagaruka mu ma saa […]

RDC: Inteko iraganira ku masezerano yasinywe hagati ya Kigali na Kinshasa i Washington

Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Werurwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo iratangira kuganira ku Masezerano y’Amahoro ya Washington yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Congo mu mwaka ushize. Perezidansi ya Congo yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yakiriye umukuru w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Aimé Boji Sangara na Jean-Michel Sama Lukonde ukuriye […]

Abantu bashobora kuzabaho imyaka 200 babikesha ifi

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya University of Rochester muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko abantu bashobora kuzabaho igihe kirekire cyane, ndetse bakagera no ku myaka 200, bitewe n’ibanga babonye mu mafi manini yo mu nyanja azwi nka Bowhead whales. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cya siyansi Nature bwerekanye ko ayo mafi ashobora kubaho […]