Senateri Dr. Habineza yatorewe inshingano nshya

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki (NFPO). Ni inshingano Dr. Habineza yatorewe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, akaba agomba kuzungirizwaho na Ingabire Neema Eugenie wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR). Ni […]

Teta Sandra na Weasel bagiye gukorera ubukwe mu Rwanda

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel Manizo yatangaje ko afite gahunda yo gusezerana n’umugore we bamaze igihe kinini bakundana, Sandra Teta, mu muhango ushobora kubera mu Rwanda. Aba bombi basanzwe bazwi cyane mu itangazamakuru kubera umubano wabo wagiye urangwamo kuzamo amakimbirane kenshi, bakarwana, nyuma bakongera kwiyunga. Nubwo byagiye bituma benshi bibaza ku hazaza h’urukundo rwabo, bakomeje kugaragaza ko […]

Itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard ryasuye Icyicaro gikuru cya RDF

Itsinda ry’abanyeshuri 41 baturutse muri Kaminuza ya Harvard, bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda, uyu munsi basuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Bakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brigadier General Ronald Rwivanga, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Iryo tsinda ryasobanuriwe impinduka n’iterambere RDF imaze kugeraho kuva mu 1994, uruhare rwayo ku mutekano wo ku […]

Minisiteri y’abakozi ba leta yatanze ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Werurwe 2026 uzaba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose ubwo hazaba hizihizwa umunsi mukuru wa Kisilamu usoza igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan. Itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo rimenyesha abakoresha n’abakozi mu nzego za leta n’iz’abikorera ko ku itariki 20 Werurwe 2026 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza […]

Ikibazo cy’Impunzi z’Abarundi cyaganiriwe mu nama y’iminsi 3 i Nairobi

Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, ushinzwe ibibazo by’impunzi mu nshingano ze, yakurikiranye inama y’abaminisitiri yahuje abahagarariye guverinoma baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika yaberaga i Nairobi, muri Kenya, kuva ku itariki 16-18 Werurwe 2026. Iyi nama yitabiriwe n’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, Zambia, Malawi, Mozambique na Afurika y’Epfo, […]

Bahati Lukwebo udashyigikiye ko Tshisekedi ahindura itegekonshinga yeguye muri Sena

Senateri Modeste Bahati Lukwebo yeguye muri Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi mike agaragaje ko adashyigikiye umugambi wa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga. Mu ibaruwa yandikiye Sama Lukonde uyobora Sena, Lukwebo wari Visi-Perezida wa kabiri wayo yasobanuye ko yafashe kiriya cyemezo kubera umwuka uri muri Sena ya Congo Kinshasa muri […]

ADEPR yambuye ubushumba 35 baregwa Jenoside

ADEPR yatangaje ko yambuye abantu 35 inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa, nyuma yo guhamywa n’inkiko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 18 Werurwe 2026, gishingiye ku myanzuro y’Inama Nkuru y’Abashumba ba ADEPR yateranye inshuro ebyiri mu 2025 no mu 2026, isuzuma ibijyanye n’abari bafite inshingano z’itorero ariko barahamwe n’ibyaha bya […]

Minisitiri Musoni Paula yakiriye itsinda ryavuye muri Kaminuza ya Harvard

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe, Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, Musoni Paula, yahuye n’intumwa z’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Harvard kugira ngo bungurane ibitekerezo ku rugendo rw’impinduka mu ikoranabuhanga mu Rwanda. Ikiganiro cyibanze ku kuntu u Rwanda rwubatse urufatiro rwarwo mu gihe cyagenwe, kuva muri politiki n’ibikorwa remezo kugeza kuri serivisi rusange, ndetse n’uburyo ubu […]

Minisitiri Mukazayire yashyikirije Perezida Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa SĂ©nĂ©gal. Minisiteri ya Siporo ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Minisitiri Mukazayire yashyikirije Perezida wa SĂ©nĂ©gal “ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.” Iyi Minisiteri kandi yasobanuye ko ibiganiro bya Minisitiri Nelly Mukazayire na […]

Abo muri ibi bihugu bazajya binjira muri Amerika babanje kwishyura agera ku $15,000

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, burateganya kuzajya busaba ingwate y’amadolari agera ku 15.000 (hafi € 13,000) ku baturage b’ibindi bihugu 12 bashaka viza. Ni ibihe bihugu bizagiraho ingaruka? Amabwiriza mashya azatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 12 Mata, aho biteganijwe ko bizagira ingaruka ku bihugu 12 byo ku […]

Ibyo u Rwanda na RDC byumvikanye nyuma yo kongera guhurira i Washington 

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeranyije ku ngamba zifatika zigamije gukomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington, nyuma yo kongera guhurira i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe no ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe ni bwo intumwa z’ibihugu byombi zahuye. […]