Icyo Green Party ivuga ku musanzu wa mituweli wiyongereye

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rivuga ko rigikora isesengura ku bijyanye n’umusanzu wa mituweli uheruka kongerwa, mbere yo kuzakora ubuvugizi mu gihe byaba bibaye ngombwa. Mu kwezi gushize kwa Gashyantare ni bwo iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ryagaragaje ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi […]

FIFA yahannye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gushyirwa ku rutonde rwa FIFA rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi bashya, kubera ibibazo by’imyenda itarakemura. Nk’uko bisanzwe, FIFA ikora isuzuma rihoraho ku makipe afite ibibazo bijyanye n’amasezerano cyangwa imyenda ibereyemo abakozi n’abari abakozi bayo. Rayon Sports iri kuri uru rutonde kuva ku wa 17 Werurwe 2026. Ibi bivuze ko iyi kipe […]

Hakimi yanze igikombe cya AFCON, ashimangira ko Sénégal ari yo yatsinze

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi yatangaje ko atemera igikombe cya Afurika (AFCON) cyahawe igihugu cye, avuga ko atabona Maroc nk’iyatsinze ayo marushanwa. Mu itangazo rye, Hakimi yavuze ko yanze kwakira icyo gikombe ndetse n’umudali w’intsinzi, ashimangira ko ikipe ya Senegal ari yo yari ikwiye kwegukana igikombe, hashingiwe ku byabereye mu kibuga. Ibi bibaye […]

Umunyarwandakazi w’imyaka 15 yaciye agahigo ku isi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Cricket, Fanny Utagushimaninde, yakoze amateka ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gutsinda amanota 111 adatsinzwe mu mukino wahuje u Rwanda na Ghana. Uyu mukobwa w’imyaka 15 n’iminsi 223, yabaye umukinnyi muto kurusha abandi bose wigeze gutsinda amanota 100 mu mukino wa Women’s T20 International, umwe mu mikino yemewe ku rwego […]

M23 yateye utwatsi ibyo kuvana ingabo i Bukavu

Umutwe wa AFC/M23 wabeshyuje inkuru z’uko wasabye ingabo zawo ziri mu mujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuwuvamo. Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga harimo hazenguruka itangazo ryitiriwe Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, demokarasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, rivuga ko iri huriro ryafashe icyemezo cyo kuva i Bukavu kugira ngo […]

Kwizera Olivier yongerewe mu Mavubi

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yongerewe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ iri kwitegura imikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda. Uyu munyezamu yongerewe mu Mavubi nyuma y’impaka nyinshi zavutse ubwo byamenyekanaga ko atari mu banyezamu bane bari bahamagawe. Mu kiganiro ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiranye n’itangazamakuru muri iki cyumweru ubwo herekanwaga umutoza Stephen Costantine, Perezida wa […]

Abahamya ba Yehova bemerewe guterwa amaraso

Umuryango wa Jehovah’s Witnesses watangaje impinduka nshya ku mabwiriza ajyanye no guterwa amaraso, aho ubu wemereye abayoboke bawo gufata icyemezo ku bijyanye no gukoresha amaraso yabo bwite mu buvuzi. Iyi mpinduka yatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’uwo muryango, buzwi nka Governing Body, nyuma yo kuvuga ko byatekerejweho igihe kirekire kandi bigasengerwa. Ubu, umukristo wese muri uwo muryango […]

Muri Katanga na ho havutse umutwe urwanya ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Tshisekedi

Umutwe witwa Mouvement Debout Katanga pour la libĂ©ration du Congo (MDKC), watangaje ko wamaze gutangiza intambara mu rwego rwo kubohora intara ya Katanga n’abanye-Congo muri rusange ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi. Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe, yavuze ko abarwanyi bawo bamaze kwigarurira […]

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Ferry

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’Umufaransa Bruno Ferry wari umaze igihe gito ari umutoza wayo mukuru. Iyo kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yo n’uriya mutoza batandukanye “ku bwumvikane bw’impande zombi”. Ferry yari umutoza wa Murera kuva mu mezi atatu ashize. Rayon Sports na we batandukanye, nyuma yo kugorwa no […]